Leta Ya Kigali izarekura infungwa zambaye ikoranabuhanga
Ukekwaho icyaha ngo yajya yidegembya ariko kandi atacika polisi, ngo akanyoni kataguruytse ntikamenya aho bweze, nyuma yaho Generali Karake amariye igihe afungiye murugo mugihgugu cy’u Bwongereza leta y’uRwanda yasanze ukwo yarafunze aribwo buryo U rwanda rwakoresha kubera za gereza zuzuye cyane, kandi zimwe mu nfungwa ntanimanza zumvikana zishinjwa. Gen Karake yamaze igihe afunze akuma kukaguru kerekana aho ari igihe cyose, ibyo ariko bivuga ko haraho atagombaga kurenga iyo yabaga yidegembya ndetse namasaha agomba kuba yatashye.
Leta igowe no gufunga abantu bakekwaho ibyaha kuko haba harimo n’abere, bagatakaza ariko na Leta igatakaza ibyo ibatangaho tutavuze aho kubashyira. U Rwanda ariko ubu ngo ruri gutekereza uburyo hakwifashishwa ikoranabuhanga mu gukurikirana umuntu ukekwaho icyaha ntafungwe ariko kandi atanabasha gucika ubutabera.
Ubu buryo bukiri kwigwaho ngo bushobora gutangira gukoreshwa vuba kubera umusaruro bwatanga nk’uko Anastase Nibahire Umuhuzabikorwa w’ubunyamabanga bukuru bw’Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda yabitangarije Umuseke.
Mu gukurikirana ibyaha akenshi abakekwa batabwa muri yombi, ndetse mu nkiko z’u Rwanda hakaba kuburana ifungwa (iminsi 30) n’infungurwa ry’agateganyo ku uregwa. Ikiba kivugwaho ni ukureba niba aramutse arekuwe ngo akurikiranwe ari hanze atacika ubutabera.
Ibi usanga ahanini bituma za gereza zibamo abantu benshi bakurikiranwe ku byaha batarahamwa nabyo.
Nibahire yemera ko mu magereza atandukanye hashobora gufungirwamo abere bakurikiranyweho ibyaha ariko banarengana.
Intego y’igihugu ngo ni ukugabanya umubare w’abantu bafungwa kuko ubwabyo atari byiza iyo hashobora kubonekamo abarengana ndetse binahenda Leta.
Mu gukemura iki kibazo, Urwego rw’ubutabera ngo ruri gutekereza ubundi buryo bunyuranye burimo nko; gufatiira ibintu runaka by’ukekwa nk’ingwate ubundi agakurikiranwa ari hanze, ndetse no kumufunga hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo atacika ubutabera ariko ari hanze.
Ubu buryo bwa kabiri ni ubwo gukoresha ‘bracelet electronique’ akuma umuntu yambikwa ariko bidashoboka kukamuvanaho kandi kakereka aho aherereye kuko hari aho aba atagomba kurenga. Yabigerageza agafatwa.
Izi nzira zombi zakoreshwa mu buryo bunyuranye ngo zatanga umusaruro mu kugabanya umubare w’abafungwa by’agateganyo bakekwaho ibyaha, rimwe na rimwe hakaba hari uwaba anarengana.
Nibahire avuga ariko ko hari ibyaha bitaba birebwa na bene ubu buryo nk’ibyaha bikomeye ubikekwaho ashobora gusubira muri sosiyete akongera akabikora n’ibyaha uwabikoze ashobora gusibanganya ibimenyetso.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/leta-ya-kigali-izarekura-infungwa-zambaye-ikoranabuhanga/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/tag1.jpeg?fit=585%2C349&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/tag1.jpeg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUkekwaho icyaha ngo yajya yidegembya ariko kandi atacika polisi, ngo akanyoni kataguruytse ntikamenya aho bweze, nyuma yaho Generali Karake amariye igihe afungiye murugo mugihgugu cy'u Bwongereza leta y'uRwanda yasanze ukwo yarafunze aribwo buryo U rwanda rwakoresha kubera za gereza zuzuye cyane, kandi zimwe mu nfungwa ntanimanza zumvikana zishinjwa. Gen...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS