Iperereza rya Perezida Kagame rikomeje gukangurira insoresore kuyoboka amahugurwa y’amezi atatu yo kwiga guhotora no kuroga abatavuga rumwe na Leta ya Kigali. Iyo bayarangije basoreza ku masezerano n’indahiro by’ ”ubudahemuka”, nyuma bakoherezwa hirya no hino mu bihugu by’amahanga byiganjemo impunzi z’abanyarwanda.

Nyuma y’aho Kililisi Apollo amariye kugaragaza ko inyigisho z’ayo masomo yazimize bunguri akazishyira no mu bikorwa atazuyaje, Leta ya Kagame yamugiriye ikizere kidasanzwe ku buryo ubu yashyizwe mu rwego rw’abarambagiza abakandinda, bakanabigisha.


Yunusu Habimana m’indege yerekeza iyo mu Bubirigi bemeza ko ajanywe nukugirira nabi bamwe muba hatuye

Ni muri urwo rwego Apollo Kililisi aherutse gutumaho inshuti ye magara Yunusu Habimana wari waratse ubuhungiro mu gihugu cy’Ubwongereza amubwira ngo nave mu byo arimo aze mu Rwanda amwereke icyo gukora. Yunusu ntiyitindije mu makona , yahise yikubitisha icyuhagiro muri Rwanda day iheruka kuba i London mu kwa gatanu 2013 akubita inkoro hasi imbere ya Kagame, asaba imbabazi z’uko yajyaga avugana n’abantu bo muri RNC, nyuma y’amezi abiri ataha mu Rwanda ku isiri rya Apollo.

Akigera mu Rwanda Yunusu ntiyabonye akanya ko gusuhuza inshuti n’abavandimwe kuko Apollo yamuhitishirije mu mahugurwa , none hakaba hashize iminsi mike ayarangije. Ubu twandika iyi nkuru Yunusu Habimana yerekeje iy’ u Bubiligi, ari mundege, inkuru dufite ikaba yemeza ko agiyeyo ku mpamvu z’imirimo azakorana na za maneko z’u Rwanda, zaba izo muri Ambassade n’izindi zinyanyagiye I Bruxelles.

Abahanganye na leta ya Kigali cyangwa abayinenga b’i Bruxelles bararye bari menge, intumwa ya Kililisi Apollo ntizaviramo aho, kimwe na mushuti we, si umwana w’umutima imbere y’ifaranga!
Ikindi twasaba abanyarwanda batuye mu Bubiligi ni ugukora ibyo bashoboye byose bakamagana Yunusu Habimana bivuye inyuma ndetse bakanamenyesha ubuyobozi bw’ aho batuye ko abicanyi babaziye.

Iperereza riracyakomeza tuzabagezaho amazina n’amafoto y’abantu bari mu gihugu cy’u Bubiligi bakorana n’aba bagizi ba nabi.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSIperereza rya Perezida Kagame rikomeje gukangurira insoresore kuyoboka amahugurwa y'amezi atatu yo kwiga guhotora no kuroga abatavuga rumwe na Leta ya Kigali. Iyo bayarangije basoreza ku masezerano n'indahiro by' ''ubudahemuka', nyuma bakoherezwa hirya no hino mu bihugu by'amahanga byiganjemo impunzi z'abanyarwanda. Nyuma y'aho Kililisi Apollo amariye kugaragaza ko inyigisho z'ayo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE