Kurega BBC ku cyaha cyo gupfobya Jenoside biragoye – Mucyo
Jean de Dieu Mucyo uyobora CNLG (Ifoto/ububiko)
Umuyobozi wa (CNLG) avuga ko kurega BBC ku cyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bigoye bitewe n’amategeko ahana abakoze iki cyaha.
Mucyo Jean de Dieu, avuga ko impamvu kurega BBC ku cyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bigoye ni uko nta mategeko mpuzamahanga ahana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ahari nk’uko u Rwanda ruyafite nyamara hakaba hari ibihugu bifite amategeko ahana abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abayahudi.
Aganiraga n’Izuba Rirashe, Mucyo yavuze ko amategeko ahana abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda harimo gukorwa ibishoboka byose ngo n’ibindi bihugu biyashyireho.
Yagize ati ” Kurega BBC biragoye kuko hazamo ikijyanye n’amategeko ahana abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko mu Rwanda turayafite ariko mu bindi bihugu ntayo bafite, turimo turaharanira ko aya mategeko yazajyaho ariko mbona bitabuza inzego zibifitiye ububasha kureba ukuntu BBC yaregwa”.
Mucyo yakomeje avuga ko ibi byose biterwa n’amategeko y’igihugu cyacu ndetse n’amategeko agenga Komisiyo.
Yavuze ko iyo urebye umurongo BBC ijyamo umuntu adashingiye kuri Filime yatambutse no mu bindi BBC Gahuzamiryango yagiye ikora, ubona ko abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi byose bakabikora bazi neza amakuru.
Mucyo abajijwe abo yumva bashobora kurega BBC yasubije avuga ko ari umuntu wese ufite ubu bushobozi.
Mucyo yakomeje avuga ko buri muntu wese akwiye guharanira ko hashyirwaho amategeko ahana abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati ” Inzego zose n’inshuti zacu duharanire ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi babihanirwa”.
Filime Rwanda Untold story yatambutse kuri BBC2 yababaje abanyarwanda kubera ibiyikubiyemo bihabanye n’ukuri.
Mu nama ya 12 y’Umushyikirano yabaye kuwa 18 na 19 Ukuboza uyu mwaka,Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yavuze ko ibikubiyemo birenze ugupfobya Jenoside no gutukana, ahubwo ari igitero cyagabwe ku Rwanda.
Mushikiwabo yanavuze ko bikwiye kureberwa ku rwego rurenze uko abantu babifata.
Guhera mu mpera z’Ukwakira uyu mwaka ishami rya BBC ry’ururimi rw’Ikinyarwanda BBC Gahuzamiryango ryahagaritswe kongera kumvikana mu Rwanda kubera filime yatambukijwe kuri BBC 2 Rwanda Untold story yafashwe nk’ihakana kandi igapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.