Kongo yateye utwatsi icyemezo cyo kurasa FDLR
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yanze gushyira umukono ku cyemezo cyo kugaba ibitero kuri FDLR.
Abaminisitiri b’ingabo b’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) mu nama yabahuye muri Angola yashowe ejo tariki 14/8/2018, banzuye kuzarasa umutwe wa FDLR mu Kwakira 2014 nukomeza kwanga gushyira intwaro hasi.
Amakuru agaragara ku rubuga rwa ICGLR aremeza ko uwari uhagarariye Kongo muri iyo nama yanze gusinya ayo masezerano.
Inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR zari zatangaje ko zizashyira hasi intwaro kuwa 30 Gicurasi 2014, igikorwa amahanga avuga ko kitubahirijwe.
U Rwanda rushinja umuryango mpuzamahanga kugenda biguru ntege mu kurwanya FDLR.
Muri iyi nama kandi bemeje ko Kongo Kinshasa na MONUSCO bakomeza ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro iba ku butaka bwa Congo irimo ADF no kurwanya FDLR ndetse basaba ingabo za Kongo Kinshasa (FARDC) kurasa kuri iyi mitwe mu gihe izaba itagize ubushake bwo gushyira intwaro hasi.
Kongo-Kinshasa yasabwe kubahiriza amasezerano ya Nairobi yashyizeho ku bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23, bari mu buhungiro mu Rwanda ndetse na Uganda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo wari uhagarariye u Rwanda aganira n’itangazamakuru, yagaragaje ko u Rwanda rubona ko igihe ntarengwa cyo kurwanya FDLR cyarenze ndetse no gufata izindi ngamba bikaba bikomeje gutinda.
Inkuru ya Izuba Rirashe
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/kongo-yateye-utwatsi-icyemezo-cyo-kurasa-fdlr/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSRepubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yanze gushyira umukono ku cyemezo cyo kugaba ibitero kuri FDLR. Abaminisitiri b’ingabo b’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) mu nama yabahuye muri Angola yashowe ejo tariki 14/8/2018, banzuye kuzarasa umutwe wa FDLR mu Kwakira 2014 nukomeza kwanga gushyira intwaro hasi. Amakuru agaragara ku rubuga rwa...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS