* Umurage w’Abadage ntukamire uw’Abami b’u Rwanda

Iyo ukurikiye abavuga uko Kigali, nk’umurwa mukuru, yagiye itera imbere, usanga kenshi bahera ku mateka y’umudage witwa Dr Richard Kandt. Nyamara ibi bishobora kugira ingaruka mu kwibagiza ko Kigali yabaye umurwa mukuru kuva ku ngoma ya Cyirima Rugwe, muri 1345 !

Umurwa w'u Rwanda ukomoka kuri uyu musozi wa Kigali kuva mu myaka 700 ishize ntabwo ukomoka kuri Richard Kandt

Kigali itarahinduye izina si iyashinzwe n’abakoloni

Ubwo Kigali yizihizaga imyaka ijana, muri 2007, mu makuru yatangajwe ashingiye ku magambo yavuzwe n’abayobozi, mu bihe bitandukanye by’iminsi mikuru, hagaragaye ko ivuka rya Kigali ari igihe umuzungu yahubatse inzu n’ibikoresho bitari bisanzwe ku banyarwanda. Muri 1907. Guha agaciro ibimenyetso byasizwe n’umunyamahanga si bibi. Nabyo byinjira mu mateka n’umurage w’aho bibarizwa.

Ariko ni na byiza gushyira imbere umurage wasizwe n’Abami b’ibihangange bari bafite icyicaro gikuru i Kigali, mbere y’ubukoloni.

Ibi umujyi wa Kigali wabyigira no ku yindi mijyi nka Roma mu Butaliyani banafitanye umubano. Abize amateka y’Abaromani bazi ko bababwiraga uko Roma yavutse bashingiye ku migani y’abana b’impanga Remus na Romulus. Kigali yo si imigani. Ni ibyabaye bifitiwe gihamya.

Ababizi neza babihe umwanya maze bamenyekanishe abami baribafite Kigali nk’umurwa w’ubwami. Banabwire abanyarwanda n’abanyamahanga inkomoko y’izina rya Kigali. Ni n’amahire kuko mu gihe ahantu henshi mu gihugu hagiye hahindura inyito, Kigali nk’umurwa mukuru ntirahindura izina kugeza ubu.

 

Umurage wa Kigali guhera 1345 !

Ku rubuga rwa Internet rw’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, haragaragara ibi ku mateka ya Kigali mbere y’ubukoloni:

“Kigali yari mu turere dukikije uruzi rwa Nyabarongo turimo Bumbogo, Buriza na Bwanacyambwe aho abami b’inka b’izina rya mbere (Cyirima/Mutara) bayoboreraga imihango ikomeye y’I bwami. (…) ubuvanganzo bwo mu kinyejana cya 16 butubwira uko umwami Kigeri Mukobanya yatsinze Buriza na Bumbogo maze umwami w’Ubugesera akamuha umusozi wa Kigali nk’umurwa w’ubwami bwe. Uwamusimbuye ari we Mibambwe I Mutabazi, yatsinze Bugesera maze icyitwaga Ubwanacyambwe bwo mu majyepfo bwomekwa ku Rwanda.”

Abahanga bazi iby’aya mateka bakore ibishoboka bayavuge, abanyarwanda n’abanyamahanga bamenye uko Kigali itatangiranye na 1907, ko ahubwo yigeze kuba umurwa mukuru no ku ngoma y’abami.

Abatabizi bafata gusa iby’uko Dr Richard Kandt ariwe wahanze Kigali.

Kigali ntabwo yashinzwe amafoto atangiye gufatwa kubwa RIchard Kandt(ku ifoto urugo rwe i Kigali)

Ibi ndabishingira no ku nyandiko y’umuhanga mu by’umuco n’amateka akaba n’Intiti mu Nteko y’ururimi n’umuco, Rose-Marie Mukarutabana, yanatangajwe mu kinyamakuru Jeune Afrique muri 2007. Aha Rose-Marie agaragaza ko inkomoko ya Kigali, nk’umurwa mukuru w’ubwami, iri ku ngoma ya Cyirima I Rugwe, wategetse guhera 1345 (ugendeye ku gihe gitangwa na Padiri Alexis Kgame).  Bikanashimangirwa na Bwana Antoine Mugesera, mu nyandiko ye aho avuga ko Cyilima Rugwe yatuye ku musozi wa Kigali, akahubakira Umugore we Nyankuge.

Kuba iby’amateka y’abadage byarabungabungiwe mu nzu ikiri umutungo wabo kugeza ubu, ahazwi nko kwa Kandt, Cyahafi, hakanaba ingoro y’umurage w’igihugu; ntibyabuza ko no ku musozi wa Kigali hashyirwa ingoro y’umurage igaragaza ivuka ry’umurwa mukuru utangaza amahanga muri iki gihe.

Source: Umuseke

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICS* Umurage w’Abadage ntukamire uw’Abami b’u Rwanda Iyo ukurikiye abavuga uko Kigali, nk’umurwa mukuru, yagiye itera imbere, usanga kenshi bahera ku mateka y’umudage witwa Dr Richard Kandt. Nyamara ibi bishobora kugira ingaruka mu kwibagiza ko Kigali yabaye umurwa mukuru kuva ku ngoma ya Cyirima Rugwe, muri 1345 ! Kigali itarahinduye izina...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE