Mu gihe hataraca icyumweru General RUSAGARA atawe muri yombi, inkuru itugezeho itumenyesha ko muramu we Brig Gen Tom BYABAGAMBA nawe yagerewe mu kebo nk’ake. Akimara gufatwa, yahise yerekezwa i Kanombe aho yakiriwe na Military Police aho agiye guhatwa ibibazo.

Brig Gen Tom Byabagamba arikumwe na mushiki we
Ibyo akurikiranyweho ntibiramenyekana ariko dukurikije uko Kagame na Jack Nziza we bakora, kuba Brig Gen Tom BYABAGAMBA ava inda imwe n’umugore wa Gen RUSAGARA na David HIMBARA birahagije ngo abe umunyacyaha.

Gusa, twe icyo twashoboye kumenya ni uko Brig Gen Tom Byabagamba afashwe hashize igihe gito ategetswe kujya kuyobora ikigo cya Kami ahafungiye imfungwa nyinshi zirimo abasilikare yahoze ayobora ndetse n’abo yakoranye nabo kera bazira guhimbirwa ibyaha, agatsemba akarahira akavuga ko ako kazi atagakora. Impamvu yabyanze irumvikana kuko muri Kami hakorerwa amarorerwa y’iyicarubozo arimo ibintu by’urukozasoni bikorerwa abasilikare n’izindi mfungwa.

Urugero twabaha ni igikorwa cyo gufata infungwa, bakayishyira mu ngunguru yuzuye amazirantoki akayihagararamo hagasigara ijosi n’umutwe, akirirwamo. Ubundi bakazana ibiro bitandatu by’umucanga bafungiye mu gafuka bakabizirika ku bugabo bw’imfungwa maze bakayivugisha akari imurori. Ibi byose ni imikorere yazanywe na Gen Jack Nziza, kubera ko Gen Tom BYABAGAMBA abizi byose yabahakaniye ko atashobora kubikora.

Twabibutsa ko uretse na Rusagara , Brig Gen Tom BYABAGAMBA wahoze ayobara umutwe w’ingabo zirinda Kagame afashwe nyuma yiminsi mike hafunzwe na Capt David KABUYE umugabo wa Col Rose KABUYE. Iyo akaba ari yo mpamvu ubwoba bukomeje kwiyongera mu Rwanda, cyane cyane mu bakaraza bakuru b’ingoma.
No mu bandi banyarwanda ariko ntibyoroshye kubera infungwa nyinshi, gutotezwa ndetse no kwitaba inkiko bya hato na hato ku bayobozi basanzwe na rubanda rwa giseseka.

Atanga amabwiriza

Ingunguru zikoreshwa na Gen Jack Nziza zenda gusa nizi

Twasoza tubamenyesha ko Brig Gen BYABAGAMBA na bagenzi be batabaye aba nyuma ahubwo ko urutonde ari rurerure. Abakomeje guhatwa ibibazo batanafunzwe ntibabarika, uyu munsi araba ari njye ejo bikaba wowe!! Uwo ari we wese wumva ko ibi bitamureba aribeshya kuko Kagame na Jack Nziza nta rukingo rwabo, twari dukwiye guhagurukira rimwe twese nk’abanyanda tukabivuna, naho ubundi baratumara!

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMu gihe hataraca icyumweru General RUSAGARA atawe muri yombi, inkuru itugezeho itumenyesha ko muramu we Brig Gen Tom BYABAGAMBA nawe yagerewe mu kebo nk'ake. Akimara gufatwa, yahise yerekezwa i Kanombe aho yakiriwe na Military Police aho agiye guhatwa ibibazo. Brig Gen Tom Byabagamba arikumwe na mushiki we Ibyo akurikiranyweho ntibiramenyekana ariko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE