Benjamin Rutabana wamenyekanye kw’izina rya Ben Rutabana akaba yarigeze kuba umusirikare mu ngabo z’u Rwanda kurubu akaba yaburiwe irengero bamwe bagahamya ko yaba yarapfuye nkuko amakuru amwe yagendaga abivuga Rutabana wabarizwaga mu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa RNC uyobowe na Kayumba Nyamwasa  nawe wabaye mu gisirikare cy’u Rwanda munzego zo hejuru yaburiwe irengero.

Amakuru yibura rya Ben Rutabana yamenyekanye ku itariki ya 20 Nzeri, byaribiteganyijwe ko Rutabana yari gufata indege imusubiza mu bubirigi aho asanzwe abana numuryango we, tariki ya 4 /9/2019 nibwo Rutabana yavuye iwe aho atuye mu bubirigi yerekeza mugihugu cya Uganda aho yagezeyo ku itariki ya 5 nukuvuga umunsi ukurikiyeho, yavuye ku kibuga cya Entebe yerekeza mugihugu cya Congo gusa nyuma y’itariki 8 ntawongeye kumenya irengero rya Ben Rutabana dore ko n’umugore we Diane Rutaba bavuganye bwanyuma ku itariki ya 8/9/2019.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 ukwakira umuryango wa Ben Rutabana wahishuye ko mbere yuko Ben Rutabana ava mu bubirigi yavuze ko atizeye umutekano we neza kubera ko hari ibintu bikomeye atarari kumvikanaho na Kayumva Nyamwasa uyoboye umutwe wa RNC, umuryango we uvuga ko ibura rye rishobora kuba rifite aho rihuriye numutwe yari abereye Komiseri ushinzwe amahugurwa wa RNC.

source: https://redbluejd.rw/kayumba-nyamwasa-na-rnc-kwisonga-kwibura-rya-ben-rutabana-diane-rutabana-inkuru-irambuyeredbluejd-rw/

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/10/images-57.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/10/images-57.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONLATEST NEWSBenjamin Rutabana wamenyekanye kw’izina rya Ben Rutabana akaba yarigeze kuba umusirikare mu ngabo z’u Rwanda kurubu akaba yaburiwe irengero bamwe bagahamya ko yaba yarapfuye nkuko amakuru amwe yagendaga abivuga Rutabana wabarizwaga mu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa RNC uyobowe na Kayumba Nyamwasa  nawe wabaye mu gisirikare cy’u Rwanda...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE