Kantengwa Angelique (Ifoto/Interineti)

 

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze gutegeka ko Kantengwa Angelique afungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo iperereza ku byaha akurikiranyweho rikomeze.
Kantengwa wayoboye Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi (RSSB) kugeza muri Gashyantare 2014, aregwa guhombya Leta akayabo ka miliyari na miliyoni zisaga 600 ndetse no gutanga ibya Leta ku buntu.
Nyuma yo gusuzuma ibyari byavuzwe n’impande zombi, urukiko rwavuze ko hari impamvu ziremereye zashingirwaho mu kumukurikirana.
Umucamanza yavuze ko zimwe muri izo mpamvu ari itangwa ry’isoko ryo gukora igishushanyo mbonera cy’ahazubakwa amazu agezweho yo guturwamo n’abagenerwabikorwa b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi (Vision City), aya masoko ngo akaba atari akwiriye gutangwa.
Ubushinjacyaha bwari bwasobanuye ko ubwo Kantengwa yabaga umuyobozi wa RSSB yasanze kampani yitwa Case Consultant yakoraga icyo gishushanyombonera (Vision City) imaze guhabwa amafaranga miliyoni 696, hasigaye 10%, atesha agaciro imirimo yari imaze gukorwa, isoko ariha kampani yitwa Synergy ku mafaranga agera kuri miliyoni 924.
Iyo kampani ya Synergy ariko nayo ngo ntiyatinze kwamburwa iryo soko, imirimo ihabwa indi kampani yitwa Studio Four nayo bapatana amafaranga agera kuri miliyoni 617.
Kantengwa yisobanura avuga ko imirimo yagiye yakwa kampani imwe igahabwa indi kuko ibikorwa bitakorwaga neza nk’uko abyifuza, akongeraho ko ibyemezo byafatwaga byose bijyanye n’itangwa ry’ayo masoko byabanzaga kuganirwaho no kwemezwa mu nama y’ubuyobozi ya RSSB.
Urukiko rwavuze ko niba imirimo yari yarahawe Kompanyi ya Case Consultant ikananirwa kuzuza inshingano nyuma igahabwa Synergy bitari ngombwa ko imirimo yongera guhabwa Kompanyi ya Studio Four.
Urukiko rwavuze ko kuba Studio Four yarahawe imirimo bitanyuze mu ipiganwa nabyo ubwabyo ari ikibazo.
Urukiko kandi rwavuze ko kuba Kantengwa yarahaye amafaranga Cherno Gaye akayamuhera mu biro bye nk’uko abari bagize inama y’ubutegetsi ya RSSB bibatanzemo ubuhamya ari ikimenyetso cy’uko Kantengwa hari uwo yashakaga kwishyiriraho.
Kubera izi mpamvu, Perezida w’iburanisha yategetse ko Kantengwa aba afunzwe iminsi 30 nk’uko byifuzwa n’ubushinjacyaha.
Kantengwa yasimbuwe ku Buyobozi Bukuru bwa RSSB na Dr Daniel Ufitikirezi kuwa 24 Gashyantare 2014.
Amakuru y’itabwa muri yombi rye yamenyekanye kuwa 12 Nzeli 2014.
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSKantengwa Angelique (Ifoto/Interineti)   Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze gutegeka ko Kantengwa Angelique afungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo iperereza ku byaha akurikiranyweho rikomeze. Kantengwa wayoboye Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi (RSSB) kugeza muri Gashyantare 2014, aregwa guhombya Leta akayabo ka miliyari na miliyoni zisaga 600 ndetse no gutanga ibya Leta ku buntu. Soma:Kantengwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE