Kagame Yishongoye Kubamurwanya
Nyakubahwa Perezida Kagame yendereje abo yise ko basakuriza u Rwanda, Kagame ntabwo yasobanuye abo ngo ubusanzwe basakuriza u Rwanda ariko wakwibaza ko yaba yavugaga abasanzwe banenga imikorere ye.
Ubwo hari ku wa 15 Mutarama mu masengesho yo kuragiza u Rwanda Imana nibwo perezida Kagame yagize ati “Muzi ko nta mwaka wigeze uhita tudafite abadusakuriza ndetse bagabanya umuvuduko tugenderaho ari yo ntego yabo, ariko mu mwaka ushize byabaye bikeya na byo turabishimira Imana. Kandi ndabivuga nizera ko no mu mwaka twatangiye wa 2017, icyadushoboresheje ibyo muri 2016 kizatuma byiyongera muri uyu mwaka dutangiye”
Ikinyamakuru inyenyerinews cyahise gikurikirana koko niba mu mwaka wa 2016 imikorere ya Kagame itarigeze inengwa, byaragaragaye ko mu mwaka wa 2016 ari umwaka wamuserereje kugeza naho asanga yarareraga umwana atabyaye, ikintu ndetse cyamusegeshe. Numwaka yishe abaturage ndetse babanyemari benshi, ahubwo cyereka niba yaba yavugaga ko muri uwo mwaka yabashije guhisha ibimenyetso byuko yahotoye inzirakarengane za bacuruzi.
Numwaka kandi yirinze gutera Congo ndetse atinya no kwinjira u Burundi kumugaragaro, ahubwo akomeza guteza akaduruvayo rwihishwa.
Numwaka kagame yirinze gutembera mu bihugu nk’uBwongereza aho avugirizwa induru ahubwo ingendo ze ahanini zibanze mu bihugu bya Abarabu ndetse no mu bihugu bya Afurika yaruguru.
Ubundi kandi nubwo bwose hari byinshi byamugoye mu mwaka wa 2016 ndetse birimo nokuba asigaye abana n’umugorewe bya nyirarureshwa, haribyo yishimiye icyambere kikaba ari uko RNC yacitsemo ibice bibiri, ariko kandi usibye ubuswa bwe RNC yavuyemo RUMUNGA isigaramo abandi ndetse RNC ntaho yagiye ikomeje kumuhashya. Ikindi n’itanga ry’umwami kuko kuva cyera Kagame yakomeje guhangayikishwa n’uko umwami ashobora kuzamutwara abanyarwanda abona nk’intama ze cyane cyane abari mu gihugu bamubeshya ngo baramukunda nawe akababeshya ko abateza imbere.
Kagame kandi ubu arakomeje ngo agiye kuri manda ya 3, ndetse yumva ariwe mwami wa none ntiyibuke ko Kigeli V yasize avuze uzamusimbura.
Umwe mu basomyi bikinyamakuru inyenyerinews yagize ati Kagame ar’ishongora kubera ko yanabashije gushyira benshi mu minyururu, ndetse akanarasa inzirakarengane nyinshi ku manywa yihangwa ntihagire ubimubaza.
Nubwo bwose Kagame yishongora ariko umwaka wa 2016 niwo yagaragaje ubwoba bwinshi kubamurwanya aho yagaragye yambaye Burende igihe cyose yabaga ahura n’abaturage kandi avuga ko ngo bamutora 100%. nonese abaturage bamutora 100% abatinyira iki? kwambara buyrende nuko aba yibaza ko hari uwamurasa, maze rero umwaka wa 2016 Kagame aratubeshye ntabwo wamoroheye kuko ninawo mwaka radio itahuka ikorera RNC nabandi bahanganye na Kagame yatangiye kwunvikana mu Rwanda ndetse ikaba yumvikanira ku maradiyo bisanzwe atari kuri interineti gusa.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/kagame-yishongoye-kubaurwanya/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/kagame-in-bulletproof-coat-in-rwanda.jpg?fit=500%2C356&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/kagame-in-bulletproof-coat-in-rwanda.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSNyakubahwa Perezida Kagame yendereje abo yise ko basakuriza u Rwanda, Kagame ntabwo yasobanuye abo ngo ubusanzwe basakuriza u Rwanda ariko wakwibaza ko yaba yavugaga abasanzwe banenga imikorere ye. Ubwo hari ku wa 15 Mutarama mu masengesho yo kuragiza u Rwanda Imana nibwo perezida Kagame yagize ati “Muzi ko nta mwaka...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS