Perezida Kagame yasuye abaturage yambaye burende mwijaketi yuruhu ndetse na Pistol yahawe nabayisirayeri maze, Aya ni amwe mu magambo ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda Paul Kagame yagejeje ku baturage bo mu Karere ka Ngoma ho mu ntara y’Uburasirazuba ubwo yari muruzinduko yagiriye muri aka karere, aho yabwiye abaturage batuye muri aka karere ko bakwiye kurwanya ubukene bahereye ku byo bafite.

Perezida Kagame avuga ko urwanya ubukene ahera ku byo afite kandi akazatera imbere

Ibi Perezida Kagame yabivuze ashingiye ku bibazo bigaragara mu baturage batuye muri aka karere birimo ubukene ndetse n’inzara, aho yavuze ko abatuye aka karere benshi batunzwe n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ariko ngo ikibazo ni uko aba baturage bo muri aka karere ndetse n’abatuye mu ntara y’uburasirazuba muri rusange bakora imwuga w’ubuhinzi n’ubworozi mu buryo butajyanye n’igihe.

Aha Perezida kagame yavuze ko ngo hakwiye guhindurwa uburyo bakoramo iyi mirimo bagahinga bya kijyambere bifashishije inyongeramusaruro, bakeza bakabona ibibatunga bihagije ndetse bakanasagurira n’amasoko, ngo ibwo ni bwo bazarandura burundu ikibazo cy’ubukene.

Perezida Kagame yavuze ko ubukene atari ikintu cyiza cyo kubana nacyo, kandi ko iyo hari uburyo bwo kurwanya ubukene abantu baba bakwiriye gushyiramo imbaraga nyinshi ku mpande z’abaturage n’inzego za Leta zishinzwe kunganira abaturage.

Yagize ati: “Ubukene ntabwo ari ikintu kiza nagato. Ubuke bwiganza mu bantu badakora. Iyo abantu bakora ibyiza ubukene burasira. Kurwanya ubukene ni uguhera ku byo ufite. Nubwo ubuhinzi n’ubworozi ari byo bitunze abatuye Ngoma, biracyakorwa mu buryo butajyanye n’igihe. Abaturage bagomba guhinga bakanorora bya kijyambere.”

“Hano bavuze ukuntu haba ubuhinzi n’ubworozi, ibyo turabifite reka ari nabyo duheraho n’ubwo ari byo bitunze benshi na byo biracyakorwa ku rwego rudashimishije kuko umusaruro uracyari hasi.”

Perezida Kagame yemeza ko abaturage ba Ngoma bakoze umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere, ntakabuza ubukungu baza ubukene bakabusezerera burundu.

Perezida Kagame kandi yagarutse ku kibazo cy’umutekano aho yavuze ko umuntu wese ushaka guhungabanya umutekano umuti we awufite.

Aha Perezida Kagame yavuze ko abasnanirana bagashaka kubangamira umutekano w’igihugu atazaborohera kuko ibyabaye bigatuma miliyoni y’abaturage ihasiga ubuzima nta wakifuza ko yakongera kubura ubuzima umuntu umwe wenyine, bityo ngo uzakinisha guhungabanya umutekano w’igihugu nawe ntazamworohera nagato.

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/04/perezida-11.jpg?fit=598%2C480&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/04/perezida-11.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSPerezida Kagame yasuye abaturage yambaye burende mwijaketi yuruhu ndetse na Pistol yahawe nabayisirayeri maze, Aya ni amwe mu magambo ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda Paul Kagame yagejeje ku baturage bo mu Karere ka Ngoma ho mu ntara y’Uburasirazuba ubwo yari muruzinduko yagiriye muri aka karere, aho yabwiye abaturage...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE