Urukwavu rukuze rwonka abana, Perezida Kagame yashyize umuhunguwe mu ngabo zimurinda mw’ishami ryiperereza.

Ivan Kagame na se Kagame Paul

Perezida PAUL Kagame w’u Rwanda nawe yashyize umuhunguwe mu ngabo zimurinda,ibi bibaye nyuma yuko umuhunguwe Cyomoro Ivan arangije amahugurwa yagisilikare muri leta zunze ubumwe z’amerika.

Abantu benshi baremeza ko ari uburyo bwogutegura ejo hazaza kuko umuryngo wa Kagame warahemutse cyane kandi arimwo gusaza, maze agomba gutegura abasore abyiruye kugirango bahangane nabenshi batamwemera.

Cyomoro Ivan Kagame w’imyaka  24, n’umuhungu wa Paul Kagame w’infura n’umugorewe Jeanette Nyiramongi Kagame w’imyaka 52. Cyomoro yavutse mu kwezi kwacumi nabiri umwaka wa 1990 ubwo inkotanyi zari zimaze amezi abiri ziteye u rwanda, yavukiye i Nairobi muri Kenya aho umugore wa Kagame yahisemo kubyarira afashijwe na banyarwanda bari bifite muricyo gihe, kandi banafasha FPR inkotanyi arinayo Kagame yarimo ayobora.

Mbere yuko Kagame yohereza umuhunguwe mu mahugurwa yagisilikare muri Amerika yabanje kumushyira mu ngabo z’urwanda mu mwaka 2009. Kagame w’imyaka 57 yohereje muhunguwe mu gisilikare afite imyaka 18 ahabwa amahugurwa y’ibanze maze aramutegura anamuha ipeti rya 2 leautenant mu ngabo za Rwanda Defence Forces. Nuko amwohereza mw’ishuri rya United States Military Academy (USMA) muri West Point New York. 

Kagame n’umuryango we 

Muri iri shuri rya USMA Cyomoro yabaye umwe mu banyeshuri bagize umugisha wo kuhabona umwanya bari 58 bavuye mu bihugu 37. bakaba bazwi kwizina Class 2013, bahawe amahugurwa agoranye cyane n’ubuhanga budasanzwe mu myitozo yagisilikare mu gihe cyamezi 47 bamaze bigishwa amanywa nijoro.

Ayamasomo Cyomoro yayarangije umwaka ushije wa 2013 maze asubira mu Rwanda, maze ise ahita amusyira mu ngabo zimurinda anashinzwe iperereza.

Kagame nawe yigeze guhabwa amahugurwa  muri Amerika nubwo atarangije kuko we yahamaze amezi make cyane muri ‘Command and General Staff College e Fort Leavenworth, i  Kansas, Amerika. kuko yahise yerekeza i Rwanda inkotanyi zaramusize inyuma zitera.

 Obama, Kagame n’umukobwa wa Kagame Ange barikumwe Mitchell Obama

Ishuri  West Point Kagame avuga ko yemera ko ryigisha ubuyobozi cyane ndetse rigateganya aboyobozi bejo hazaza, kimwe nabandi bayobozi  bibihugu bya afurika bohereje abana babo kwigayo kugirango bazabasimbure.

O

Aha Kagame n’umuryago we mu matora ya 2010

Ange mukobwa wa Kagame n’inshuti.

ABAANA BA KAGAME;
Usibye Ivan, Kagame afite Ange, Brian, na Ian aba bana bose yabayranye na Nyiramongi bamaranye imyaka 25, bashakanye mu mwaka wa 1989.

Ange ukulikira Ivan Cyomoro nawe nimuremure ndestse aba bana bose basumba ise nanyina, Kagame ngo ninganzwa mu mutwe ndetse nigihagararo kuko abana be bakurikije ba nyirarume, bakomoka kwa murefu ubyara nyina wari umugabo muremure cyane. Ange Kagame we akaba amaze igihe nawe muri Amerika ahitwa Massachusetts aho yabaga yiga

Mu kwezi kwa munani 2014, Pulezidenti wa Amerika Barack Obama ubwo yakiraga bamwe mu ba perezida ba Afurika, Kagame yagaragaye n’umukobwa we Ange Kagame, ndetse bifotoranya n’umugore wa Obama Michelle kimwe nabandi ba perezida ba Afurika bose.

Abandi bana  ba Kagame babiri; Ian Kagame na Brain Kagame. Bombi nabo bigira nuri Amerika mw’ishuri ryitwa Eaglebrook Junior Boarding School ryigamo abahungu gusa, rikaba riri ahitwa Deerfield muri Massachusetts.

Ivan na Angel bene Kagame bakuru

 

Ivan na nnyina Janeatte Kagame

Aha bari mu matora ya 2010

Cyomoro na Ange: Bitandukanye nase uhora ahekenya amenyo Bene Kagame banyuzamo bagasomaho ku kayama ndetse bagatwenga.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUrukwavu rukuze rwonka abana, Perezida Kagame yashyize umuhunguwe mu ngabo zimurinda mw'ishami ryiperereza. Ivan Kagame na se Kagame Paul Perezida PAUL Kagame w'u Rwanda nawe yashyize umuhunguwe mu ngabo zimurinda,ibi bibaye nyuma yuko umuhunguwe Cyomoro Ivan arangije amahugurwa yagisilikare muri leta zunze ubumwe z'amerika. Abantu benshi baremeza ko ari uburyo bwogutegura ejo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE