Kagame Paul Nagahoma Munwa
Bishoboka bite ko abayobozi bize binararibonye munanirwa kuvugisha ukuri kandi mukuzi? Ahubwo mukemera gutukwanokwandagazwa byakakageni? Byaba biterwa n’ubwoba,mutinya ngo bitanturukaho, cyangwa nugutinya ngo namwe batabica cyangwa mukamburwa umugati? ibyaribyo byose nihahandi hanyu ntacyo mukiramira, nimushaka muvuge kuko nutavuze arabizira.
Biteye ubwoba n’agahinda kubona abayobozi munanirwa kuvugisha ukuri gutuma mudakora inshiingano zanyu, ahubwo mukibeshyera ngo ni characters zanyu zibibatera. Iyo myiherero nikina mico yo kujijisha abaturage ngo bibaze ko abayobozi babo babafitiye akamaro, uretse iryo nyandarikwa rikwiye guha abaturage
uburyo bwokubona uko ubutegetsi bw’Rwanda bumeze.
Ese mwakweruye mugatinyuka mukamubwira ko inzego zose muyobora ntana rumwe rukora ahubwo ko hariho izindi nzego zitazwi arinazo ziyobora Igihugu?
Muzi neza ko mwambitse Igihugu isura kidafite, ngo Igihugu gifite iterambere, umutungo utabaho, naduke mufite dusesagurwa ningendo z’umukuru wigihugu uhora mukirere ngo arajya mu manama hanze y’igihugu. umutungo ugendera kubamuherekeje na abantu batumirwa mwisi zohanze bo kumusanganira, ubundi koko hari aho murabona umukuru w’Igihugu ahera mukirere bw keye bwije. Ayo mahoteri nibibatunga mubihaye abatuarage byaramira abanganiki koko? Izo za Nyiramugengeri zananiranye mwarangiza mukibeshyera ngo plan ntiyarinziza kandi ahubwo mwarabuze amafranga azubaka kuko asesagurwa aho adakwiye kujya. Abayobozi kunzego zose mwaramenje mu kirundi. Ubutabera bwicaye bureba abntu bicwa urubozo.
Abo murasa,abo mujugunya mu nzuzi, abicwa n’uburozi, abafungiye ubusa na amaherere batarengerwa koko ubwo niba mudashobora gukora ibyo mugenewe mwabivuyemo mukareka kwiyambika uruhu mutazikura koko. uwishwe ntawukurikirana ibyurupfu rwe, abishe bo bakidegembya, naho abiciwe bagahera mugihirahiro no mugahinda.
kubwange ndibaza ko atari ubwenge buke bwa abayobozi ahubwo hari izindi nzego zikora zitazwi na leta ndetse zitanemewe ari nazo zizitira inzego zizwi gukora ibyo zishinzwe.
ikindi nuko hari abayobozi benshi barimo binkwiza murongo ariko mubyukuri nta jambo bafite namba, abo biganjemo abari n’abategarugori bameze nk’indabyo zitatse U Rwanda.
ikindi numuco wibasiye abanyarwanda muri rusange wo guhora muhakirizwa ngo mubone bucya cyangwa uhabwe umugati bigatuma muhora mu matiku yo kubeshyerana no kwangisha bagenzi banyu.
uwo myiherero muri rusange werekanye ko ubuyobozi bwose bwapfuye bivuzeko n’umuyobozi mukuru ubwe yananiwe atagishoboye ariko bitavuze ko abayoborwa bo ari bazima ahubwo barazimye.
Ndashaka kubaza abayobozi bifuza ko itegeko nshinga rihindurwa nyuma yo kugaragara ko umuyobozi ananiwe kandi na bayoborwa be nabo byashoberanye.
murumva hadakenewe urubyiruko rugifite ubushake nimbaraga zo kubaka Igihugu?
ngiye gusoreza hano nsaba abategarugori n’Abari ko ibintu bigeze iwa Ndabaga, igise cyu umwana mwese muracyizi. Umubyeyi ninkundi, iyo upfushije, cyangwa ugapfakara,cyangwa urushako rukanga ibikurikira nitwe tubyirengera, ese mwe mwizewe mugashyirwa muri leta mu maze mo iki!. niba mwumva mutaramira abo bana ntimuramire abo bagabo bananiwe?akanya kambanye gake ariko nzagaruka kukibazo cya abategarugori muri society irimo kurimbuka tuyireba tukicecekera.
Angelique mukantabana Umusomyi w’inyenyeri ikigali
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/kagame-paul-nagahoma-munwa/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSBishoboka bite ko abayobozi bize binararibonye munanirwa kuvugisha ukuri kandi mukuzi? Ahubwo mukemera gutukwanokwandagazwa byakakageni? Byaba biterwa n'ubwoba,mutinya ngo bitanturukaho, cyangwa nugutinya ngo namwe batabica cyangwa mukamburwa umugati? ibyaribyo byose nihahandi hanyu ntacyo mukiramira, nimushaka muvuge kuko nutavuze arabizira. Biteye ubwoba n'agahinda kubona abayobozi munanirwa kuvugisha ukuri gutuma mudakora inshiingano...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS