Jaque Bihozagara yaguye muri gereza i Burundi
Jacques Bihozagara wapfiriye muri gereza ya Mpimba
Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, Amandin Rugira, yatangaje ko mu ma saha ya nyuma ya saa sita bamenye inkuru y’urupfu rwa Jacques Bihozagara,wari ufungiye muri gereza ya Mpimba i Burundi ariko ko hataramenyekana icyamuhitanye.
Nubwo hataramenyekana impamvu y’urupfu rw’uyu Munyarwanda, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye kuvugwa ko yaba yarozwe, ariko Ambasaderi Rugira yavuze ko amakuru bayamenyeshejwe ariko ko bataramenya icyamwishe.
Bihozagara yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Burundi mu mwaka ushize, ajyanwa muri gereza ashinjwa ubutasi.
Uru rwikekwe rwa Leta y’u Burundi ku Munyarwanda ko yari intasi, yaje mu gihe ibi bihugu byombi umwuka wari umeze nabi, iyi Leta ishinja u Rwanda kuba inyuma y’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza, watorewe kuyobora manda ya gatatu hari abamurwanya.
Bihozagara yigeze kuba Minisitiri anaba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi no mu Bufaransa
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/jaque-bihozagara-yaguye-muri-gereza-i-burundi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/03/hqdefault-1.jpg?fit=480%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/03/hqdefault-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSJacques Bihozagara wapfiriye muri gereza ya Mpimba Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, Amandin Rugira, yatangaje ko mu ma saha ya nyuma ya saa sita bamenye inkuru y’urupfu rwa Jacques Bihozagara,wari ufungiye muri gereza ya Mpimba i Burundi ariko ko hataramenyekana icyamuhitanye. Nubwo hataramenyekana impamvu y’urupfu rw’uyu Munyarwanda, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS