James Munyandinda yabwiye BBC Gahuza Miryango ukuri ku mibiri yabonetse muri Gasabo
Mugihe hakomeje kuboneka imibiri hirya no hino mu Rwanda, FPR igahamya ko ari iy’abatutsi bazize Jenoside , James Munyandinda wahoze ari umusirikari wa FPR kugeza 2009 aho yahunze u Rwanda rw’ umunyagitugu w’ inkoramaraso Gen.Paulo Kagame, aremeza ko imibiri yabonetse mukarere ka Gasabo ari imibiri yari yiganje mo abahutu n’abatutsi bishwe mu ibanga rikomeye n’ aba commando ba FPR .
Mukiganiro yagiranye na BBC Gahuza Miryango yagize ati :”Ndakubwiza ukuri ko …kugeza ubu … amago menshi muri Kabuga , amago menshi muri Nyagasambu, amago menshi muri Gikoro …abaturage baho batazi ko hari amagufa yanazwemo ( mumisarane ) kuko byakorwaga mu ibanga ,iyo babicaga hari abo batwikaga …amagufa yabo yaba atakongotse bakayarundanya hamwe bakayanaga mumisarane.”
Akomeza agira ati :”Kuva indege ya Habyarimana yaraswa nari mu Rwanda, nari muri high command ishinzwe kurinda Paulo Kagame iyo yatangaga amabwiriza ( no kugenzura ko abahutu bishwe , abatutsi bishwe)… yaba we yaba Kabarebe … buri munsi nimugoroba …umusirikare wese wari hafi y’ icyombo yarabyumvaga.”
Ati :”Ndabikubwira nk’umuntu wabibayemo,wabikurikiranaga umunsi kuwundi.”
Ukuri kubwicanyi bwa FPR mu mahano yahekuye u Rwanda , bukomeje kujya ahagararara nubwo , nkuko James Munyandinda yabivuze , mu Rwanda nta kwishyira ukizana guhari kwaha abazi ukuri kose ku mahano yagwiririye igihugu cyacu ubwisanzure bwo kukuvuga.
Birakwiye ko ducyenyera tugakomeza kwitabirira uru rugamba rwo gukomeza gushaka ubwisanzure mu rwatubyaye mw’ izina ry’abacu bose twabuze bishwe urw’agashinyaguro.
Ushobora gukurikira ikiganiro cya James Munyandinda kuri uru rubuga rwa youtube : https://youtu.be/Sf0yknwhu1w
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/james-munyandinda-yabwiye-bbc-gahuza-miryango-ukuri-ku-mibiri-yabonetse-muri-gasabo/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-9-2.jpg?fit=300%2C168&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/09/images-9-2.jpg?resize=140%2C140&ssl=1JUSTICE AND RECONCILIATIONLATEST NEWSMugihe hakomeje kuboneka imibiri hirya no hino mu Rwanda, FPR igahamya ko ari iy'abatutsi bazize Jenoside , James Munyandinda wahoze ari umusirikari wa FPR kugeza 2009 aho yahunze u Rwanda rw' umunyagitugu w' inkoramaraso Gen.Paulo Kagame, aremeza ko imibiri yabonetse mukarere ka Gasabo ari imibiri yari yiganje mo abahutu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS