Abakurikiranira hafi politiki yo mu Karere k’ Ibiyaga Bigali basanga kuba FDLR ivuga ko gushyira hasi intwaro ikazishikiriza Monusco ndetse na SADC bishobora kugira ingaruka mbi ku mutekano w’ u Rwanda kuko iyo miryango yombi itarwifuriza ishya n’ ihirwe.

 Abahoze ari abasirikare ba FAR bari biteguye kurasa u Rwanda muri 1996

Iyo inzego z’ iperereza za APR zitaza gukora akazi kazo nk’ uko bikwiriye muri 1996 u Rwanda rwaguhura n’ ibyago kuko ingabo za Col. Kabiligi zari ziteguye kugaba ibitero bikomeye dore ko zari zifite ubufasha bwa Perezida wa Zaire, Mobutu Sese Seko Kuku Ngbwendu wa Zabanga wari inshuti magara ya Perezida Habyalimana.

Amakuru kandi dukura ahantu hizewe yemeza ko hari abasirikare ba FDLR basaga 600 bagiye kwitorezo muri Zimbabwe mu gihe M23 yari igeze habi ingabo za Leta y’ I Kinshasa.

Abo 600 bagiye kwa Mugabe kwitoza bafite intego yo kuzasenya M23 ubundi bkazakomereza mu Rwanda bafatanyije n’ izindi ngabo zabo ndetse na FARDC.


Ibigaragaza ko FDLR yifuza gutera u Rwanda

Uyu mutwe wakoresheje inzira y’ intambara biranga kuko na bamwe mu bayobozi bayo bashyize intwaro hasi barataha ariko abandi baratsimbarara.

Ubufatanye bwa gisIrikare hagati ya Monusco na FDLR

Mu rwego rwa politiki , FDLR yagerageje kunyura mu nzira za diplomasi yifashije opozisiyo ndetse n’ abaperezida kugira ngo yumvikanishe ijwi ryayo ariko u Rwanda ntirwemere kuganira n’ uyu mutwe kuko iwuziho iterabwoba no gukora jenoside.

Ku rundi ruhande, n’ ubwo hari abigiza nkana bimwe mu bihugu by’ amahanga bizi neza ko FDLR yashinzwe n’ abahoze muri Leta ya Habyalimana yateguye inashyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi basaga miliyoni 1 mu Rwanda muri 1994.


FDLR ishobora guhindura inyito

Nyuma yaho uyu mutwe uboneye ko izina ryawo ritumvikana mu ruhando mpuzamahanga ndetse no mu banayarwanda bifuza kurwanya ingengabitekerezo y’ ivangura n’ amacakubiri abayiyobora bakoresheje amayeri yo gushyira intwaro hasi kugira ngo bayobe uburari bw’ amahanga n’ abanyarwanda.

Kuba rero FDLR itegeze yifuza kugarura intwaro yakoreshaga mu gihugu aho zavuye ahubwo bagahitamo kuziha SADC kandi igizwe n’ ibihugu bitabanye neza n’ u Rwanda byumvikane ko harimo gusa no kuzibitsa mu gihe cyose bazikenera bakaba bazihabwa nta mususu.


Umubare muto wa FDLR wavuzwe uzataha

Mu gihe Monusco igizwe n’ ingabo za SADC yari yatangaje ko igiye gusenya FDLR nyuma yo kurasa M23 mu minsi ibarirwa ku ntoki aho kubishyira mu bikorwa yahise irasa ADF/Nalu ikingira FDLR ikibaba yitwaza ko yibera mu baturage.

Iri sesengura risozwa rigaragaza ko hari umubare w’ abarwanyi ba FDLR utegeze umenyekana ushobora kuzatungura uzanye izo ntwaro mu gutera u Rwanda ariko wiswe irindi zina ukazaza usanga ababo bacye binjiye mu buzima busanzwe.


Ingorane z’ u Rwanda niyo nzira amahanga akoresha mu gusahura ubukungu bwo mu Karere

Amateka agaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ I 1994 yabaye Isi yose irebera muri icyo gihe abazungu bitaye ahanini ku bari bahunze igihugu bareka abacitse ku icumu kuko batigeze banabatabara mu gihe bicwaga urwagashinyaguro bazira uko baremwe.

Kuba abazungu bakomeje kwita ku mpunzi z’ Abahutu zari zahungiye muri Congo- Kinshasa Atari utukundo ahubwo bazizaniraga imfashanyo bagasahura ibyo bifuza.

Ibarurishamibare ryakozwe na Loni kugeza magingo aya, rivuga ko FDLR igizwe n’ ingabo 1400 ariko tugendeye ku miterere y’ uyu mutwe kuva muri 1994 ubwo yitwaga FAR ikaza guhinduka ALIRE, FOCA n’ ayandi mazina menshi imaze kugera mu mashyamba ya Congo- Kinshasa bigaragara ko ari umukino wa politiki.

Isesengura ryacu ryimbitse rigaragaza neza ko hari abasirikare benshi bahoze mu ngao za Gen. Maj Habyalimana bakibarizwa muri FDLR ndetse n’ abadni binjijwe nyuma kuko habayeho recruitment ikomeye muri iyi myaka 20 ishyize mu nzego za politiki ndetse no mu mu nzego za gisirikare.

“Habwirwa benshi hakumva bene yo”

Nsabimana Emmanuel – imirasire.com

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAbakurikiranira hafi politiki yo mu Karere k’ Ibiyaga Bigali basanga kuba FDLR ivuga ko gushyira hasi intwaro ikazishikiriza Monusco ndetse na SADC bishobora kugira ingaruka mbi ku mutekano w’ u Rwanda kuko iyo miryango yombi itarwifuriza ishya n’ ihirwe.  Abahoze ari abasirikare ba FAR bari biteguye kurasa u Rwanda muri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE