Perezida Kagame yemereye imbere y’abanyarwanda ko n’ubwo ngo inzu Convention Centre yamaze kubakwa ariko ko ngo yari yarananiranye. Impamvu ngo ikaba ar’uko amafaranga y’infashanyo yagabanutse, Perezida Kagame ati ibibazo biri mu’bihugu by’uburayi byubukene bigomba kuduha isomo, ati ntabwo tuzahora dusabiriza. Cyakola kandi n’ubwo bwose nyakubahwa Kagame akomeje gukangurira abantu gukola cyane, abakozi ba leta baravuga ko bamwe bamaze amezi 6 badahembwa, ndetse abandi bakaba bamaze amezi 4 badahembwa.

Bwana Gashumba wavuganye n’umwe mu badutarira amakuru yagize ati ‘’maze amezi 6 ndahembwa kandi buri munsi mba ndikukazi’’ iyo mpembwe mpabwa ibiraranne, nasabye kubonana na Ministre ariko banyima gahunda.

Abaturage nabo baratabaza kubera inzara muturere dutandukanye, inzara bise Nzaramba bemeza ko impamvu yahawe ako kazina ar’uko irambye, bati abakize barakize cyane ariko babarirwa ku ntoki naho abakenye nitwese, ndetse n’ubwo bukire igihugu gifite ntitwabumenye tubwumva mubiganiro. Abandi nabo mubakozi ba leta bemeje ko basoreshwa imisoro itagira ingano irimo ikulikira, umusoro w’umutekano, Umusoro wa Mituelle, Umusoro w’ifungwa rya Gen Karenzi nawo ngo uracyasoreshwa, umusoro w’ubutaka, ndetse niyindi myinshi, abaturage baremeza ko inzara irihose m’untara z’igihugu bakanemeza ko badasiba guhamba abantu bishwe n’inzara.

Ako gahinda kabakozi ba leta kandi gakulikirwa n’ibibazo byugarije abahinzi bo bemeza ko bambuwe ibishanga, abaturage bakaba bemeza ko kutagira aho bahinga ar’ikimwe mubibateza inzara.

Gahigi Vianney

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/07/Inzara-1.png?fit=270%2C201&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/07/Inzara-1.png?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSWORLDPerezida Kagame yemereye imbere y’abanyarwanda ko n’ubwo ngo inzu Convention Centre yamaze kubakwa ariko ko ngo yari yarananiranye. Impamvu ngo ikaba ar’uko amafaranga y’infashanyo yagabanutse, Perezida Kagame ati ibibazo biri mu’bihugu by’uburayi byubukene bigomba kuduha isomo, ati ntabwo tuzahora dusabiriza. Cyakola kandi n’ubwo bwose nyakubahwa Kagame akomeje gukangurira abantu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE