Nyuma yo kubazwa ibibazo 5 na

Mwarimu agatungurwa no kubona 0,
Joriji yiyemeje kugana inkiko
agaragaza ko yarenganyijwe. Mu gihe
urukiko ruteganya kuburanisha uru
rubanza mu kwezi gutaha, haribazwa
uzarutsinda cyane ko buri umwe
hagati ya Mwarimu n’Umunyeshuri
Joriji buri umwe agiye afite abumva
ko ari mu kuri ndetse guhagije.
Ese wowe urabona muri uru rubanza
ari inde uzatsinda ? Dore uko
ibibazo mwarimu yabajije Joriji byari
bimeze ndetse n’ibisubizo yamuhaye
bikamuviramo guhabwa zeru.
Ikibazo cya 1 : Napoleon yaguye ku
ruhe rugamba ?
Igisubizo : Urugamba rwa nyuma
yarwanye.
Ikibazo cya 2 : Amasezerano
arangiza intambara ya kabiri y’isi
yasinyiwe he ?
Igisubizo : Ahagana hasi aho
urupapuro rurangirira.
Ikibazo cya 3 : Ni iki gitera divorce/
gatanya ku bashakanye?
Igisubizo : Ni mariage kuko
batayikoze nta divorce yabaho!
Ikibazo cya 4 : Inzu yubatswe
n’abagabo umunani mu isaha imwe,
ubwo bane bayubaka mu masaha
angahe?
Igisubizo : Nta mpamvu kuko
babandi umunani baba bayirangije
cyeretse ushaka gusenya.
Ikibazo cya 5 : Umukobwa wicuruza
bamwita ngo iki mu kinyarwanda ?
Igisubizo : umucuruzikazi
Ninde uzatsinda? Joriji cyangwa

mwarimu?

 

”Imbeba yigiriye mu kiliziya ishaka kwisengera ngo isabe Imana iyirinde iminwa yipusi, ‘igisenga, irebye ku ruhande, isanga yicaranye n’injangwe, igir’ubwoba, maze ibwir’injangwe iti”witonde hano ni ukurangwa n’urukundo, ntabyo kuryana bihaba” injangwe iti” uzi ko uri umusazi!! hano barya n’umubiri wa kristu nkanswe wowe!!! senga vuba ahubwo nkwereke, imbeba iti: wibuke itegeko rivuga ngo kunda mugenzi wawe nkuko wikunda, ijangwe iti wibuke Yesu abwira Petero ngo: baga urye kuko Imana yabihumanuye, uburero wahumanutse imbeba iti: Padiri araje reka twumve ijambo ry’Imana, Padiri atanjyira kwigisha “uyumunsi Imana irabashubije ibyo mwabuze byose nimubyakire, abari bashonje Imana ibahaye ibyokurya kandi Uwiteka abagabije abanzi banyu, muzabarya nkabarya Imitsima, Amen “
Injangwe ibwira imbeba iti :hari icyo urenzaho kubyo Padiri avuze?………….

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSNyuma yo kubazwa ibibazo 5 na Mwarimu agatungurwa no kubona 0, Joriji yiyemeje kugana inkiko agaragaza ko yarenganyijwe. Mu gihe urukiko ruteganya kuburanisha uru rubanza mu kwezi gutaha, haribazwa uzarutsinda cyane ko buri umwe hagati ya Mwarimu n’Umunyeshuri Joriji buri umwe agiye afite abumva ko ari mu kuri ndetse guhagije. Ese wowe urabona muri uru rubanza ari inde uzatsinda ?...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE