Inkoramutima za Perezida Pierre Nkurunziza zamuburiye kutarota yongera kwiyamamaza
Abanyamabanga bakomeye b’ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi rya CNDD- FDD hamwe n’abandi banyamabanga bakomeye bo mu nzego z’icyo gihugu bandikiye Perezida w’U Burundi Pierre Nkurunziza bamusaba ko ku neza y’igihugu yareka kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi kwa Gatandatu, aba bakaba biyongereye ku bandi benshi bakomeje kuburira uyu mukuru w’igihugu bamusaba ko yareka kwiyamamaza.
Muri abo banditse, bose ni abakorana bya hafi na Perezida Nkurunziza ndetse harimo n’usanzwe ari umuvugizi w’umukuru w’igihugu, Leonidas Hatungimana hamwe n’uwahoze ari umuvugizi w’ishyaka CNDD- FDD, Onesime Nduwimana, abantu ubusanzwe bajya bashyigikira cyane uyu Perezida w’u Burundi, ariko kuri iyi ngingo bakaba bamuburiye kutaziyamamaza.
Kugeza ubu Pierre Nkurunziza ntaravuga niba aziyamamaza, ariko yavuze ko ishyaka rye ari naryo riri ku butegetsi rimutanze nk’umukandida atabyanga, kugeza ubu bikaba bigaragara ko bishoboka cyane kuba azareka kwiyamamaza kuko abo yari yitezeho kumushyigikira bamaze kumugira inama yo kutaziyamamaza.
Uretse Abarundi, abandi banyamahanga barimo abayobozi b’ibihugu bikomeye ndetse n’imiryango mpuzamahanga, bakomeje kwamagana kenshi ibyo kuba Perezida Nkurunziza yakongera kwiyamamaza, bagasaba ko yarekura ubutegetsi nta mananiza
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/inkoramutima-za-perezida-pierre-nkurunziza-zamuburiye-kutarota-yongera-kwiyamamaza/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAbanyamabanga bakomeye b’ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi rya CNDD- FDD hamwe n’abandi banyamabanga bakomeye bo mu nzego z’icyo gihugu bandikiye Perezida w’U Burundi Pierre Nkurunziza bamusaba ko ku neza y’igihugu yareka kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi kwa Gatandatu, aba bakaba biyongereye ku bandi...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS