UTAZI IYO AVA NTAMENYA IYO AJYA, KANDI NGO INTAMENYA YARIRIYE KU MUZIRO
INGABO Z’U RWANDA MU NKOMOKO YAZO YA VUBA: DUCE AMAZIMWE TUBANDWE HABONA, TWIBUKE UBUTWARI TWIKIRIZE IJWI RY’IMPURUZA


Intamenya yisunze intambmyi mu rugendo, maze intambara itemba ikijyaruguru, intwali zihagama mu rwinjiriro naho Imana yanga gusenya ibikenya ngo u Rwanda rudakenyuka kandi rwahawe kuganza no kwaguka. Inkuba iresa isatura ijuru, ubutumwa n’amahirwe bimanurirwa ab’isi ngo bahumuke bahare ubute kandi bazamuke bahabwe Imana. Imandwa zirasakabaka zicyeza Ijuru, Imana itanga umwezi amaturo n’amasengesho bihuriza ku mugambi ! Naho amarira n’abayarira bahozwa n’ijwi ry’umusumbabyose, mu gihe amaraso n’abayamena bajegezwa na nyirububasha! Amarira ntahozwa n’amagana ndakurahiye, kandi amaganya ntasibwa n’amahanga kirazira! Gucira uwawe iyo gihera cyangwa se kumuvumira ku gahera mu nkera y’abaherwe siko guca amaganya, ahubwo guca bugufi no kwerura bicubya imivu y’imivumo!
NI UKO AKABUZE KAKABONEKA.
TUVA MULI RPA-INKOTANYI 1990 TUGANA MULI RDF – ABASILIKALI N’ABAKADA BA FPR-INKOTANYI BARIBUKIRANYA UKO BYAGENZE, KUKO UMUHANGO WO KWINEGURA WANIZWE KERA KANDI UBUSANZWE ALI NGOMBWA MU MUCO WACU
Intambara yo kubohora urwanda yatangiye ku itariki ya mbere ukwakira 1990, itangizwa n’abasirikare uroye nko ku kigero cya 99% bari biganjemwo abari bavuye mu ngabo z’igihugu cy’Ubuganda za NRA (National Resistence Army) kandi barakuriye mu gihugu cya OUGANDA. Aba basore n’inkumi bari biyemeje gutangiza igikorwa kitazahagarara hatabonetse umuti ku bibazo by’agahinda abanyarwanda benshi bari bararoshywemo n’amateka yo kuyoborwa nabi avanze n’inzangano zikomeye hagati y’amoko, imiryango n’uturere. Nta mpamvu rero icyo gikorwa cyahagarara ubu kuko intego nanubu itaragerwaho.
Abasilikali b’ikubitiro batangije uru rugamba, barangajwe imbere na Jenerali Fred Gisa Rwigyema, bali bibumbiye mu mitwe yi ingabo ikurikira:
1. 1st Batallion yari iyobowe na Sam BYARUHANGA
2. 3rd Bn yari iyobowe na Chris BUNYENYEZI
3. 4th Bn yari iyobowe na NDUGUTE steven (Kalisoliso)
4. 9th Bn yari iyobowe na Sam KAKA
5. 11th Bn yari iyobowe na KAYITARE Vedaste
Umubare w’abasilikali wa buri mutwe w’ingabo muli iyingiyi wari hagati ya 500 na 600. Kuli aba hakiyongeraho n’ abandi babarizwaga mu GHQ (General Head Quarter) ndetse bacye cyane bari mucyo twitaga HC (High Command). Ibi byari ukumara amatsiko abajyaga bibaza bati ese Inkotanyi zaba zarateye zingana iki mu by’ukuli? Igisubizo kirasa n’ikimaze gutangwa, kuko ugereranyije, abasilikali bateye bose hamwe bari nko hagati ya 3000 na 4000.

Burya abanyarwanda mu butwali bwabo ntibajya bihanganira kurebera gusa igikorwa gifitiye akamaro igihugu cyose, ahubwo batabara bwangu ngo umuvandimwe wafashe iya mbere atagorwa wenyine byarimba akananizwa kusa ikivi n’intege nke kandi abakabaye hafi bahari. Umunyarwanda w’ukuli atererayo agatima maze akava hasi, ibyo yarimo akabisubika, ubuzima bubi ntibube bukimukanga kuko icyo aba ashyize imbere ali ugutabara urwamubyaye.
Nguko rero uko nyuma y’ukwezi kumwe gusa ugereranyije, ubwo ni ahagana mu mpera z’ukwezi kwa cumi, kuli abo basilikali b’ikubitiro haje kwiyongeraho abasore n’inkumi bari bavuye i Burundi bahabaye intwali cyane bagatabara bwangu ngo bidacikana abitanze mu ikubitiro. Aba basore n’inkumi baje bayobowe na Kanamugire Louis de Monfort, Innocent Nzeyimana Rugogwe ndetse n’undi witwa Kizito. Babadukanye ibakwe bazamuka balimo ibitsina byombi, mu bakobwa twavuga nka Kamaliza Anonsiyata (uzwi ku ijwi ryiza cyane mu ndirimbo ze abanyarwanda bakunze kandi bagikunda, ndetse n’I Burundi akaba yari yaramamaye cyane kuva akilimuto), halimo kandi na Mukabadege Espérance mu batabaye bwangu cyane batazuyaje! Ibi bigaragaza ko mu Rwanda rwacu ubutwari atari ubw’abagabo gusa, ahubwo n’abagore iyo byakomeye bambara bagahaguruka bakambarira urugamba rwo kuvana igihugu i-buzimu!
Burya koko ngo Inkunguzi y’inkware ishoka agaca kayireba!
Abanyarwanda bajya bavuga ngo Uko byagenze ibara umupfu! Aba basore n’inkumi bavuye mu gihugu cy’u Burundi bagenze urugendo rurerure cyane mu munaniro no guhuzagurika mu mayira, aliko bagakomezwa n’umutima wo gutabara bahagurukanye, ntibyatinze baba bageze mu bandi bari ku rugamba. Abenshi muli bo bali barakandagiye mu ishuli abandi baranaminuje, ntibakamenye ko ali icyaha mu nkotanyi za Bwana nyirazo wari uzikuliye icyo gihe. Bakigera hamwe n’abandi, ubwo tugeze mu ntangiriro z’ugushyingo (ukwezi kwa cumi na kumwe), ntihaciye kabili haba hatanzwe amabwiriza avuye I Bukuru yo kwica abo bose baje bayoboye igikundi cya mbere cyari kivuye i Burundi. Bijya kubyara amahano bahereye ku uwari ukuliye igikundi aliwe Kanamugire Louis de Monfort baba barahwanyije apfa atagejeje abanyarwanda ku cyamuzinduye kandi atishwe n’umwanzi. Nyuma y’icyumweru kimwe gusa bica Innocent Nzeyimana Rugogwe. Bigeze mu mpera z’ukwezi kwa cumi na kabiri bica Kizito (dore ko ili zina wagira ngo ryaragowe, guhera ku bahowe Imana b’i Bugande ukagera kuli Kizito uyu wahotowe na benewabo yari agiye gutabara, none n’umuririmbyi warokotse jenoside witwa atyo ari mu mazi abira! Ese mama we azabikira, cyangwa azakurikizwa abo ba bazina be! Tubitege amaso aliko tumusabira kurokoka ubugira kabili). Tugarutse ku ihotorwa rya Kanamugire Louis de Montfort, Innocent Nzeyimana Rugogwe na Kizito, bose uko ari batatu bishwe na Col Silas Idahemuka (uzwi ku buhanga mu gushyira mu bikorwa imigambi y’ubuhotozi no muli iki gihe tugezemwo. Abo tuvuga turajya tuvuga amapeti bafite ubu kugira ngo byorohere abasomyi kumva inkuru neza), mu bufatanye n’umwicanyi IGP Gasana Emmanuel alias Rurayi. Abo bose baziraga ko ngo bitwa ko bari bagiye gutangiza icyo bitaga FRONT SUD, ariko barabeshyaga ntabyari biriho ni uko bari abantu b’abahanga cyane kandi Fred Rwigyema akaba yarabakoresheje cyane muri mobilisation i Burundi. Ubwo ababisha bamaze kwivugana Fred Rwigyema bifuje ko abambari be bose baragombaga kujyana nawe. Aba basore n’inkumi bavuye i Burundi basanze igisirikare cyarabaye akajagari (desorganise) abayobozi bacyo bamaze kwicwa aribo Affande Fredy Rwigyema wiciwe Kagitumba urugamba rugitangira nta n’iminsi ibili ruramara rutangijwe, yicwa azize bagenzi be kuko Kagame yari yarateguye urupfu rwe yarabiteguranye na Bayingana kuko Fred Rwigyema atumvikanaga nabo ku bijyanye n’uko opertions zigomba kugenda, yewe n’uburyo bwo kuyobora umuryango ntibabwumvikanagaho. Ibi byose ntibabyumvaga kimwe. Nyuma y’urupfu rwa Fred Rwigyema, Kagame amaze kuva muli Amerika yatanze information ko Fred yishwe na Bayingana hahita hategurwa igitero cyo kumuhitana.
URUPFU RW’UMUSUBIRIZO RW’ABASORE N’INKUMI BAVUYE I BURUNDI, ZAYIRE N’ i RWANDA
Abanyarwanda bakunda kuvuga kandi ngoburya Agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoyemwo!
Ubwo nyuma y’abo bavuzwe haruguru, mu gihugu cy’Uburundi hahise hakurikiraho abasore benshi baza gufatanya n’ababandi kubohora igihugu, bari biganjemo cyane abigaga muri za University, abarangije za kaminuza n’abigaga muri za Secondaires. Bakigera mw’ishyamba bagaragaje umuco utandukanye cyane n’u’w’abo bahasanze kubera kugerageza kwiyubaha no mu bihe bikomeye. Ibyo byahise bituma havuka complexe, nibwo hatanzwe amabwiriza yo kureba abafite amashuri bose arenze segonderi (yisumbuye) n’abayageze hagati benshi ngo bicwe ako kanya. Abakuru bamenyesheje Dan Munyuza, icyo gihe wari IO (Intelligence Officer) wa Training wing i Nyakivara, ko badakeneye kubona intellectuals zirenga Nyakivara.
Ni uko Dan Munyuza akwikira amafuni ibyo kugoheka arayibagirwa maze si uguhonda abana b’abanyarwanda yiva inyuma kugira ngo bitumen anagaragara neza mu bakuru. Nguko uko abari baramaze kumucika ubwa mbere batangiye kwicwa umusubirizo. Rugikubita hishwe uwitwaga Mishako wigaga muri University, aricwa Rugatu Edourda, aricwa Ndahinyuka Jean Baptiste, aricwa Ruhinguka J Pierre, aricwa Nyiringango Edourad, aricwa Muyoboke Jean Claude, aricwa na Birasa Maximillien, n’abandi. Ubwo ibyari urugamba rwo kwibohoza bihinduka gucura bufuni abana bataye amashuli baje gutabara.
Ukwezi kwa mbere 1991 kwageze ibintu ari bibi cyane, abantu bicwa nk’isazi. Icyo gihe hahise habaho guhunga kw’abasore bari bagifite agatege bahungira Zayire kuko aliho babashaga kugera. Biteye agahinda kubona ukuntu ababaga barageze mu mashuli biyambazaga amasarabwayi mazi bagaca bugufi bagashushanya icyo mu gifaransa bita “rose-des-vents” bashakisha igisa na “boussole” cyabamenyesha icyerekezo bali bufate bahunga mu gihe ifuni yabaga ivuza ubuhuha impande zose! Byabaga ali amaburakindi kuko nta cyerekezo bari gupfa kumenya kubera gushushanya ku itaka, nubwo hari abo byagejeje ku kubona icyerekezo bakeya aliko nyiramahirwe make agahura n’uruva gusenya ifuni ya Dan ikaba iramubonye. Birumvikana ko hari ababashije gucika iryo bagiro ku bw’amahirwe gusa nta kindi, nk’uko twabivuze bagera I Goma ho muli Zayire. Ku bw’Imana, abanyamuryango babaga i Goma barabimenye babarwanaho kuburyo nko mu rugo kwa Muzehe Pascal Munyampirwa hari abarenga 150 naho kwa Docteur Kanamugire hari abarenga 80. ibyo byatumye abanyamuryango b’I Burundi baza kubaza ibyabaye kuko inkuru yari yabatashyeho ko ku rugamba inkangara zataye imitemeri, abana babo bakaba baracuzwe bufuni abandi bagahunga urugamba. Haje uwitwa Bihozagara Jacques hamwe na Alphonse Nyaruhirira.
Ubwo bamaze kumva ibibazo by’abo bana, hahise hashyirwaho delegation iva i Burundi ijya mu rugano gusaba Kagame ko yakunamura icumu akareka kwica inzirakarengane. Yabijeje ko bitazongera kubaho, aliko ubwo kabutindi ye iba ili kumuzamuka mu musokoro w’igufwa. Bapfuye kuva aho gusa bamaze kugenda, Kagame ahita aha amabwiriza KARENZI KARAKE kujya kuzana abo bana bose bari kuri Goma anategeka ko bose bagomba kwicwa buhoro buhoro kuko bamennye amabanga y’urupfu rwabo. Ibyo byarabaye.
Ubwo noneho haba hatangiye kuza abana bava Zayire (ubu isigaye yitwa Congo). Aba bo urwo babonye ntiruvugwa! Barahonzwe karahava bamwe bazira ama Jeans yabo y’amapantalo cyangwa se ama jacket yayo meza, inkweto nziza, cyangwa se bakazira no kuvuga igifaransa neza. Mbese ni naho haturutse imvugo ngo Aba-francophone baduteye ku mushinga wacu twitangiriye. Icyo bikoze, abana bava Zayire bagize Imana bicwa igihe gito nk’amezi atandatu gusa, kuko ibagiro ryahise ryunguka inyamaswa ziryoheye umushyo n’agafuni zatangiye kwisuka ku bwinshi, kuko hahise hatangira kuza abana benshi bava mu Rwanda nabo bahise bitabira urugamba n’umutima wose, dore k obo n’urugendo rwabagoraga cyane kuko kuva mu Rwanda byari ihurizo rikomeye.
Abana bavaga i Rwanda bari biganjemo abatutsi aliko bali bavanzemo n’abahutu batari bake nabo baje gutanga umusanzu wo gutabara igihugu. Uroye batangiye kuza cyane Training Wing ya Nyakivara yarimukiye ahitwa i Gishuru mu Rwanda.
Aba bana bavaga mu Rwanda, nabo bari barimo benshi barangije amashuli n’abali bakiyalimo, abakoraga imilimo inyuranye cyangwa se ubucuruzi bari bifashije n’abandi bo mu ngeri zose, uko byabagendekeye biteye agahinda
Abazaga ari abahutu cyangwa se abatutsi basa nabi (si ugusa nabi ku isura) urubanza rwabo rwabaga rwaramaze gucibwa cyera! bakubitwaga agafuni byihuta badategereje kugira icyo bababazwa. Abatutsi babaga basa neza mbese ko bavuye mu miryango yifashije bitwaga ko baje batumwe na RWASUR (urwego rw’iperereza rwa Leta y’u Rwanda) ubwo nabo akabo kabaga gashobotse bagahondwa agafuni nta rundi rubanza, ibyo gutabara kwabo bikaba birangiriye aho. Na nyuma yo gufata Kigali abana bavuye mu Rwanda bahuye n’uruva gusenya, maze bashobewe batangira gutoroka igisilikali ku bwinshi ali nako bahigwa bukware.
iyi nkuru y’iyicwa ry’abana babaga batabaye kurugamba (Burundi, Zayire na Rwanda) tuzayigarukaho neza ubutaha reka tuyicumbikishirize aha, kuko ibyayo ni birebire cyane nk’uko mwabyiyumviye.
IBICE BIBIRI MURI RPA (Rwandese Patriotic Army)
Nkuko Kagame atajya ashobora kuyobora adaciyemwo ibice abo ayobora, yabaye akigera muri RPA ahita acamwo ibice commanders, ubwo bamwe bitwa aba CYAKURAGANDA abandi bitwa abo mu nkambi zi impunzi (Nyakivara, Nshungerezi, n’ahandi mu nkambi z’impunzi zi i Bugande). ibyo bice bibiri bitangira gushyamirana mu buryo bigaragarira buri wese. Igice cya CYAKURAGANDA harimwo: COL DODO, COL GASHUMBA THADEE , COL GASHUMBA muto, senior officer Cyiza, Senior Officer Mico Edison, senior officer Byaruhanga Sam, Col Musitu ,Col Kadhafi Kazintwari, senoir officer Bizmungu, Col Ndugute, Lt-Col Adam Waswa nabandi bari bakiri bato tutarondora amazina bose. Naho igikundi cy’abava mu ma kambi y’impunzi cyari kigizwe na senoir officer Kayitare Vedaste, Col Bagire, Col Ngoga , General Bagabo, General Kabarebe, General Kayonga, General Muhire , General Kayumba na General Mugambage, abo tuvuze kubice byombi nibo bari bayoboye ibyo bice uko twabigaragaje. Bimaze gukomera Kagame yarabiryanishije havukamwo urwango rukaze cyane ni uko igice cyabasore bakuriye mu nkambi kijya kw’ibere maze si uguhonyora Cyakuraganda bivayo. Batangirira kuri Sam Byaruhanga bamurasa ku manywa y’ihangu, uwamurashe na n’ubu yaragororewe yibera i Kigali mu buzima butoshye, yarishwe Adam Waswa, n’abandi batabarika! Hishwe benshi, kandi ntibyahagarara na nyuma yo gufata igihugu kwicwa kwabo no kuzengerezwa birakomeza. Muli ibyo bihe byose bagiye hagiye habaho ibiteye ubwoba n’isoni. Ubwonyuma badukiriye Gashumba muto barica, bica Cyiza, bica Ndugute abandi barasuzuguwra babasuzuguza na abasirikare babatesha agaciro leta imaze gufatwa maze birukana DODO, birukana Gashumba, birukana Bizimungu, birukana Musitu, birukana Kadhafi Kazintwari. Igikundi kiba kizimye gityo.
GUSUBIRANAMWO KW’ABANA BO MU NDA Y’INGOMA
Kagame amaze kwirenza izo ngabo zose ari izavuye i Burundi, Zayire no mu Rwanda, amaze no kwirenza igikundi cya Cyakuraganda, noneho yadukira abo mu nda ye bamufashije gusenya abo bose twavuze. Aha ntituri butandukanye ibihe cyane kubera ubuto bw’urupapuro kandi kubera ko tuzakomeza, ahubwo turajya tuvanga ibyabaye mu gihe cy’intambara ndetse na nyuma, ababizi biraborohera kubivangura aha, abandi nabo bazasobanukirwa buhoro buhoro. Ubwo yatangiriye kuri Senior Officer Kayitare arica, Col Bagire arica, afashe Ngoga arishe (akoresheje Gen Rutatina na Gen Dan Gapfizi nawe aherutse kwivugana nk’igihembo yamugeneye ku murimoyamukoreye wo guhotora benshi)! Nibwo afunga Gen Muhire, yirukana Col. Nyamurangwa, amenesha Kayumba anamukurikirana kumwicira hanze mu buhunzi Imana ikomeza ikinga ukuboko, yica Karegeya amunigishije umugozi (ababikoreshejwe twizere ko amaraso ya Dan Gapfizi hali icyo ababwira ku gihembokibategereje), amenesha mu gihugu General Mugambage! Aliko ibi nabyo ntibyamuhagije aracyakomeza gucamwo ibice no kwica no gufunga ibisigazwa bya RPA (Rwandese Patriotic Army). Ntitwabura kwibutsa ko Kayumba Nyamwasa yamaze igihe kinini acunaguzwa ashinjwa ngo kugenderana n’abacuruzi bakomoka b’aba-Sopecya (bo mu Rwanda) tutiriwe tujya mu mazina yabo hano, nk’aho gusabana ali ikinegu iwacu. Ibi byamuviriyemo gushinjwa gushaka guhirika ubutegetsi ngo afatanyije n’aba bacuruzi n’abandi ngo arashakisha popularité mu banyarwanda cyangwa se mu bice by’abanyarwanda ibi n’ibi, maze abategetsi b’intyoza baba babyuririyeho si ugushinja biva inyuma, n’utazi ibihinda aho bihindira agirwa umufatanyabikorwa cyangwa “igipinga-nouveau-modeli”. Ubwo abana b’u Rwanda bahigwa bukware ngo ni aba Kayumba, abandi ngo babanye na Kayumba, abandi ngo baziranye na Kayumba, ukibaza iyo biva n’iyo bijya bakakuyobera. Ababiguyemo ntibyoroshye kubabara, naho ababihombeyemo bikabaviramo kubura amajya n’amaza muli iyi si yabaremewe bo ni imbaga nyamwinshi.
Reka duhinire aha ubutaha tuzaganira ibitero by’intambara ya mbere ya Zayire (Congo), icyari kigamijwe na gahunda yari yateguriwe impunzi z’abahutu, tuzaganira ku ntambara yabacengezi n’amabwiriza yari yatanzwe kugirango abahutu bo mu majyaruguru bumve. Tuzanavuga gahunda yi intambara ya kabiri ya Congo.
UMUSOZO
RPA (Rwandese Patriotic Army) yakubise “coup d’etat” RPF (Rwandese Patriotic Front) maze ubuyobozi bw’ingabo burica burakiza, kandi ntibari abantu basanzwe ahubwo yari igisa na “combination” y’amabandi n’abicanyi. Nguko uko byaje,maze Abanyamuryango b’umutima bagakanura amaso icyerekezo bari barangamiye mu ngingo umunani kibabera ijoro mu ijuru ry’iwabo. Baraheba barayakanura bararuca bararumira ngo hato batitwa ba Nyirabayazana bagacirwa urwa PILATO.
None aho ibintu bigeze si aho guceceka, ahubwo ni aho intwali zigomba guterera agatima ku mahame ya kare cyane umucyo ukiganje mu muryango, kare cyane abanyamuryango biyemeza guhaguruka ngo batabare, ndetse bakihanganira n’ibisa n’amahano yagiye abagwirira aho gucika integer bagakomeza. Impanda yaravuze barabaduka, kandi kurya babadutse niko bamye kuva mu nkomoko y’ukubaho k’u Rwanda. Nta bwoba, iyo bikomeye ubupfura busumba ubupfayongo, Imana nayo ikaruta imanzi. Ubwoba bucika mu mitima, ab’inkwakuzi bagafata amatabaza, igishirira mu kiganza ngo urumuri bahawe rutazima kandi rumurikire bose mu nzira igana mu gihugu cy’isezerano.
Ababwirwa nibibwire, maze Imana itange icyoko, amapfe apfe ntazapfenokubyutsa umutwe ukundi.
Turabashimira rero ubwo bwitange bwa cyera, tukabashimira n’ubwitange tugize isezerano kuli uyu munsi wa none, kandi ntituzatezuka ukundi ku ntego.
Nimucyo tunoze umugambi.
Imana y’I Rwanda ibe mu byacu kandi ibane natwe.
Turabashimiye.

Ubutumwa butangiwe mu Rwanda Rugari, ku wa Cumi na kabili Nzeri 2014 [12/09/2014]
Ubutumwa butanzwe na:

– Kalisa Wiclef
– Mugabowakigeri Bosco
– Mushayija François-Régis
 

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUTAZI IYO AVA NTAMENYA IYO AJYA, KANDI NGO INTAMENYA YARIRIYE KU MUZIRO INGABO Z’U RWANDA MU NKOMOKO YAZO YA VUBA: DUCE AMAZIMWE TUBANDWE HABONA, TWIBUKE UBUTWARI TWIKIRIZE IJWI RY’IMPURUZA Intamenya yisunze intambmyi mu rugendo, maze intambara itemba ikijyaruguru, intwali zihagama mu rwinjiriro naho Imana yanga gusenya ibikenya ngo u Rwanda rudakenyuka...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE