Imyaka ine Irashize Kayumba akize inkoramaraso muri Afrika Yepfo
19 Kamena 2010 – 19 Kamena 2014, Imyaka 4 irashize
Hari ubwo mu Kinyarwanda tuvuga ngo imyaka irihuta cyane cyane iyo umuntu arebye aho yari ari cyangwa ibyamubayeho mu myaka runaka ishize.
Ubwo yari mubitaro nyuma yabagizi ba nabi
Abanyarwanda bari mu gihugu cya Afrika y’Epfo nabo baribuka mu myaka 4 ishize igikuba cyabacitsemo.
Hari rwagati mu mikino y’igikombe cy’isi mu gitondo cyo ku italiki ya 19 Kamena 2010 haramutse umuvumbi cyangwa ikibunda, ubwo umwe mu banyarwanda b’impunzi baherereye mu gihugu cya Afrika y’Epfo ariwe General Kayumba Nyamwasa na Madamu we bazindutse bajya guhaha ibibatunga nk’uko bisanzwe bigenda kuri twese mu ngo zacu.
Bakoze ku mushoferi wabo mu modoka yabo ya BMW X3 berekeza ku isoko basanzwe bahahiraho, umushoferi nawe wari maze iminsi anamanama n’inkorokoro za Kagame zari ziyobowe n’uwitwa Pasikali Kanyandekwe, wo kwa Mwalimu Kanyandekwe muri Ngenda, uyu Pasikali akaba yari asanzwe aba mu bihugu by’uburayi, aho ari atunzwe no gukoresha amafaranga ya Kagame bwite mu byo yitaga ubucuruzi bwe, ariko akazunguruka mu bihugu by’uburayi cyane cyane mu Bubiligi.
Uyu Pasikali Kanyandekwe rero yari amaze iminsi ahawe Misiyo nshya dore ko atari amenyeewe muri Afrika yo kuza gushora imali mu kwivugana impunzi mu bihugu bya Afrika uhereye ku basilikare bakuru barimo General Kayumba Nyamwasa na Nyakwigendera Intwari Colonel Patrick Karegeya.
Pasikali Kanyandekwe yaraje rero yikubanga muri Afrika y’Epfo mu mijyi inyuranye, ava muri Hoteri imwe ajya mu yindi ari nako ajogora inkorokoro zo gukorana nazo zarimo abanyarwanda b’inda nini baniwe kubeshwaho n’amaboko n’ubwenge bwabo, harimo abanya Kenya, abagande, abatanzaniya ndetse n’abasomaliya.
Uretse Pasikali Kanyandekwe ariko hari n’urujya n’uruza rw’abasirikare bagaragaye muri irya minsi ya Gicurasi na Kamena cyane cyane mu gihe cy’imikino y’igikombe cy’isi muri Kamena barimo umwicanyi kabuhariwe Lt Col Gakwerere Francis.
Uretse na none abo basilikare bazaga bava mu Rwanda, na Pasikali Kanyandekwe wagendaga ububasha bwo kuriha amafaranga, hari kandi n’abasirikare n’abasivili bagwiriye mu za Kaminuza zinyuranye zo muri Afrika y’Epfo, abacuruzi banyuranye, n’abasivili basanzwe biyita impunzi.
Si ibyo gusa kuko hari n’amaterefoni yacicikanaga ava mu buyobozi bukuru bw’igisirikare cy’u Rwanda kw aba Jack Nziza na ba Dan Munyuza ndetse na ba Emmanuel Ndahiro buri wese agerageza gushakisha abashyira mu bikorwa umugambi mubisha wo kwica inzirakarengane z’impunzi.
Ku ya 19 Kamena 2010
Ngarutse kuri uyu munsi ngarukamwaka wa 19 Kamena, nk’uko nabivuze nibwo Pasikali Kanyandekwe afashijwe n’umutekamutwe witwa Uwimana Baruwani alias Rukara n’ikipe yari yarashatswe na Rukara ndetse bifashishije n’umushoferi wa General Nyamwasa, bashyize mu bikorwa igikorwa cya mbere mu mushinga munini wo kwivugana impunzi bari barahawe kurangiza.
Muri icyo gitondo, umushoferi yamaze kugeza General Nyamwasa na Madamu we aho bagombaga guhahira, atangira guhamagarana n aka gaco kayobowe na Kanyandekwe na Rukara, abaha igshushanyo cyaho General na Madamu we baherereye n’aho bari bunyure, maze abahungu nabo bafata ka Masotera kabo baraza.
Generalna Madamu we bamaze guhaha bagiye mu modoka umusoferi yerekeza ku rugo rwabo abishi nabo bari hafi aho baramukurikira, igihe cyo kugabanya ngo yinjire mu marembo nibwo bamukomangiye ikirahuri cy’idishya aragifungura mazeaabaha rugari ngo barase shebuja.
Amahirwe, barashe bwa mbere General mu buhanga bwa gisirikare yahise asohokera mu ruhande rwe baramukurikira, mu kuvirirana barwanira masotera,akirira aho ntibamwambura ubuzima.
Si ibyo gusa kuko n’aho yerekejwe mu bitaro hoherejwe indi kipi ngo imurangize ariko umugambi upfuba bataranugeraho.
Nyuma yabwo kandi niho havutse imvugo “UTUZI TWA DAN MUNYUZA” aho naho Dan Munyuza yakomeje kujya ahamagara abahungu baba muri Afrika y’Epfo abamenyesha ko yaboherereza utuzi two guhorahoza General Kayumaba Nyamwasa ndetse na Col Patrick Karegeya akaba yagenderamo.
Nyuma y’ubwo Genera amaze kwijajara n’iperereza ryerekanye bamwe mu babisha barangajwe imbere na Kanyandekwe na Rukara bamaze gutabwa muri yombi, ubwo General yavaga mu rukiko yakurijwe ibindi byihebe bibasha kumenya aho yari yarimukiye, nabwo bimenyekana bataramugirira nabi.
Vuba aha na none General Nyamwasa yarusimbutse bwa kane ubwo noneho abishi babashaga kwinjirana abamurinda, bakagera mu nzu ye ye ariko ku bw’amahirwe bagasanga we n’umuryango we badahari. Iki gitero cya nyuma ni nacyo cyagaragaje ibimenyetso simusiga byagaragaje uruhare rwa Ambasade y’u Rwanda ari nabyo byaviriemo kwirukanwa mu gihugu cy’Afrika y’Epfo ku bakozi bamwe bakuru ba Ambasade y’u Rwanda.
Mu myaka 4 rero General Kayumba Nyamwasa arusimbutse inshuro 4, iyi ya nyuma ariko ikaba yari rurangiza kuko bwo amategeko yari yatanzwe n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavugaga ko ari General, ari Madamu ndetse n’abana babaga mu rugo nta n’umwe bagombaga gusigaza.
Iki gitero kandi cya kane ndetse n’ihotorwa rya Nyakwigendera Intwari Col Patrick Karegeya ari byo byagaragaje abandi benshi bari ku rutonde rwo kwicwa, ndetse n’urutnde rw’abishi n’ababafasha babarizwa mu banyarwanda baba muri Afrika y’Epfo abenshi bibumbiye mu cyo bita Diyasipora, abandi bakaba ari abanyeshuri muri za Kaminuza, abandi ari abacuruzi ndetse harimo n’abiyemeje gukora uwo murimo binjira banasohoka muri Afrika y’Epfo ndetse no bihugu bihana imbibe na Afrika y’Epfo aribyo Mozambike, Swaziland, na Zambia ndetse na kure gato mu gihugu cya Angola na Malawi.
Abenshi muri muri Mozambike ni abacuruzi bahabwa amafaranga yo gukora ako kazi baryamiye amajanja, abatabizi bakavuga ko ngo muri Mozambike ubucuruzi bwateye imbere ngo hari amafanga menshi kandi ari ayo bahabwa ngo bakore ubugizi bwa nabi. Abenshi mu bacuruzi bacuruzanya na Lt Col Francis Gakwerere ubaha amafaranga yo gukoresha.
Hari kandi abitwa ko ngo ari impunzi ndetse n’abahagarariye icy cyitwa Diyasipora bahora bazunguruka muri za Mozambike Zambia na Swaziland, hari abagaragaye ko bakora imirimo mu miryango ifasha cyangwa ikorana n’impunzi, ndetse no muri za Minisiteri ishinzwe guha impunzi impapuro zabugenewe baseseramo bitwa abasemuzi, aba akaba ari nabo bafasha bagahesha ibya ngombwa ababisha hakoreshejwe za ruswa, abandi bakabahimbira ubwenegihugu nk’ubwa abaganda n’abanyakongo ngo b’abanyamulenge kugira ngo bayobye uburari.
Imyaka ine rero ku mpunzi ziba mu bihugu bya Afrika y’Epfo n’ibihugu bihana imbibe nitubere akanya ko gutekereza no kumenya neza abo turi kumwe.Ese bose ni impunzi? Ese aba Diyasipora ni bantu ki duhuriye hehe batumariye iki?
Imyaka ine nitubere kandi umwanya wo gutunga agatoki abo dukeka inzego zibishinzwe zibacungire hafi. Mu Kirundi baca umugani ngo “Utambana na Mukeba ntakubita urugohe”
Mukomeze mugire amahoro
Claude Marie Bernard Kayitare
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/imyaka-ine-irashize-kayumba-akize-inkoramaraso-muri-afrika-yepfo/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICS19 Kamena 2010 – 19 Kamena 2014, Imyaka 4 irashize Hari ubwo mu Kinyarwanda tuvuga ngo imyaka irihuta cyane cyane iyo umuntu arebye aho yari ari cyangwa ibyamubayeho mu myaka runaka ishize. Ubwo yari mubitaro nyuma yabagizi ba nabi Abanyarwanda bari mu gihugu cya Afrika y’Epfo nabo baribuka mu myaka 4 ishize...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS