Nyuma y’ aho Rubangura Vedaste, yitabyimana mu mwaka wa 2007, abasigaye mu mitungo ye ntibumva kimwe ku mikoreshereze yayo kugera n’ aho bamwe bagiye bayitangaho ingwate muri bank ariko kugeza magingo aya bikaba byarabaye ibibazo n’ imanza z’ igihe kirekire.

 Hari mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Kamena 2014, ubwo habaga urubanza rw’ ubujurire rwatanzwe na GT Bank ari yo yahoze yitwa Fina Bank ifatanyije na (UPROTUR Group Ltd) bavuga ko batanyunzwe n’ isomwa ry’ urubanza baburanaga na Denis Rubangura; umuhungu wa Rubangura Vedaste rwasomwe ku itariki ya 28 Werurwe 2014.

Iyi nzu iri muri imwe mu mitungo yasizwe na Rubangura Vedaste

Muri urwo rubanza rw’ ubujurire, abari bahagarariye GT Bank bagerageje gutanga ibimenyetso by’ ukuntu bagiye bakorana na Kayitesi Immaculee umugore mukuru wa Rubangura ariko akaba yaratanze ingwate y’ icyahoze cyitwa UPROTUR nyuma Kayitesi ayita kampani (UPROTUR Group Ltd) kandi mbere ryari izina, abikora atabimenyesheje abandi bazungura ba Rubangura.

Denis Rubangura n’ abandi bavandimwe be bari wareze na mbere hose bagatsinda, kuri uyu munsi Denis yakomeje ashimangira ko mukase (Kayitesi) yatanze ingwate ku nguzanyo yatse atabimenyesheje ba nyiri imitungo bose dore ko yasinyweho na barindwi mu icumi.

Ariko Kayitesi we akaba yaratanze iyo ngwate avuga ko yabyemeranyijwe n’ abandi bose bazungura ba Rubangura ibyo bikaba aribyo bamwe mu bazungura bahakana bivuye inyuma ko ntabyo bazi.

Mu mwaka wa 2008, nibwo UPROTUR yatse inguzanyo ya miliyoni Magana ane muri Fina Bank hanyuma muri 2011 baka izindi zisaga Magana atandatu, ariko izo zose zikaba ari zo zagiye gutangwaho izo ngwate zigikomeje gukurura izo manza.

Uwari waje ahagarariye GT Bank mu mategeko, Maite Ndagijimana Emmanuel nyuma y’ uko rurangira yatangarije imirasire.com ko na mbere hose bakitwa FINA Bank ko bakoranaga neza na Rubangura Vedaste ariko aho yitabiyimana bakomeje gukorana n’ abamuzunguye bahagarariwe na Kayitezi, ibibazo bikaba ari nabwo byatangiye kuvuka.

Emmanuel yakomeje avuga ko kugeza n’ iyi saha ko nta kibazo GT Bank ifite ahubwo ko ikibazo kigaragara hagati ya Kayitesi Immaculee n’ abana be abereye mukase bavuga ko yabatangiye imitungo ho ingwate atabanje kubabwira.

GT Banki na UPROTUR Group Ltd bari bajuriye bavuga ko babajijwe iby’ amasezerano yarangiye kera bikarangira batsinzwe yewe bagategekwa no gutanga amafaranga y’ amagarama y’ urubanza angana na miliyoni 4 n’ ibihumbi Magana atatu (4.300.000Frs).

Ubusanzwe ngo mbere y’ uko Rubangura apfa yasize urupapuro ruvuga ko imitungo ye izazungurwa n’ abana be bose uko ari 10, bavuka ku bagore batandukanye harimo n’ uyu Kayitesi Immaculee w’ isezerano ushinjwa na bamwe mu bana b’ umugabo we kuba yaragiye akomeza gukoresha imitungo yabo atabibamenyesheje.

Ny’ uma yo kumva ibyatanzwe muri uru rubanza rw’ ubujurire, uwari uruyoboye ari we maitre Coltilde yanzuye ko urubanza ruzasomwa ku itariki ya 15 Nyakanga 2014 ku isaha ya saa cyenda.

Itangishatse Theoneste – Imirasire.com

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSNyuma y’ aho Rubangura Vedaste, yitabyimana mu mwaka wa 2007, abasigaye mu mitungo ye ntibumva kimwe ku mikoreshereze yayo kugera n’ aho bamwe bagiye bayitangaho ingwate muri bank ariko kugeza magingo aya bikaba byarabaye ibibazo n’ imanza z’ igihe kirekire.  Hari mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Kamena...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE