Imitungo y’abayobozi ntijya itangarizwa abaturage n’Urwego rw’Umuvunyi kuko amategeko atabyemera (Ifoto/Ngendahimana S.)

 

Urwego rw’Umuvunyi ruravuga ko rudashobora gutangariza abaturage imitungo ifitwe n’abayobozi bakuru b’igihugu.
Nubwo abayobozi bagomba kwerekana imitungo yabo buri mwaka ku mpamvu zo kurwanya kwigwizaho umutungo bifashishije imyanya bafite, Umuvunyi avuga ko amakuru ajyanye n’imitungo y’abayobozi ari ibanga keretse bisabwe gusa n’umushinjacyaha mukuru ndetse na Perezida w’urukiko rw’ikirenga.
Umunyamakuru wacu aherutse gusaba amakuru urwego rw’umuvunyi arebana n’imitungo ya bamwe mu banyepolitike ariko abwirwa ko atemerewe kuyahabwa hashingiwe ku itegeko ry’Umuvunyi, ingingo yaryo ya 39…
Umuvugizi w’Umuvunyi, Jean Pierre Nkurunziza, yavuze ko itegeko riteganya ko aya makuru adashyirwa ahagaragara hifashishijwe ingingo ya 39 igira iti, “Inyandiko zigaragaza imitungo zibikwa mu ibanga ku buryo ibikubiyemo bimenywa gusa na bene zo n’abashinzwe kuzakira. Iyo bibaye ngombwa, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga cyangwa Umushinjacyaha Mukuru, babisabye mu nyandiko Umuvunyi Mukuru cyangwa Biro y’Umutwe wa Sena, bashobora kwerekwa inyandiko igaragaza umutungo w’ukurikiranwaho icyaha kugira ngo hakorwe iperereza. Icyakora, iyo ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga cyangwa Umushinjacyaha Mukuru bireba, inyandiko zisabwa n’ababungirije.”
Abantu 8800 nibo bashyikirije Umuvunyi inyandiko yerekana imitungo yabo, muri abo; abayobozi bakuru 1100 nibo bagenzurwa ubu.
Hari abantu babona ko urwego rw’Umuvunyi rudakora ibihagije kugira ngo hakumirwe ruswa ndetse no kwigwizaho imitungo kw’abayobozi b’igihugu.
Umwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda aherutse kubwira umunyamakuru w’Izuba rirashe ko  hakwiye gukorwa ubucukumbuzi bwimbitse ku mitungo y’abayobozi bakuru b’igihugu.
Uyu muyobozi uri k’urwego rwa minisitiri yagize ati, “…ahubwo nibaza abaminisitiri bafite abana biga hanze aho bakura amafaranga! Urwego rw’Umuvunyi rukwiye gukora iperereza ryimbitse ku mitungo y’abayobozi kuko ntibyumvikana aho bakura amafaranga yo kohereza abana babo kwigira mu mahanga…”
Umuyobozi wa Transparency Rwanda (umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa), Ingabire Marie Immaculée, avuga ko bigoye ko ingingo ihinduka (irebana no guhisha imitungo y’abayobozi) kuko itegurwa na Guverinoma kandi ikemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
“Abagenzurwa n’ubundi ni abo bayobozi bashyiraho ayo mategeko, biragoye ko bashyiraho amategeko abagenzura, njye niko mbibona.”
Madamu Ingabire avuga ko Itegeko Nshinga rivuga ko Umutungo w’umuntu ari ntavogerwa icyakora ati, “ariko kuwumenya ntibivuga kuwigabiza, njye biriya ntabwo mbyemera; kuba bashyira ahagaragara umutungo w’umuntu simbona icyo byica!”
Umuyobozi wa Transparency Rwanda avuga ko hari amategeko avuguruza ayandi kandi akaba abangamiye gukorera mu mucyo…
“Niba ari ukurwanya ruswa, amakuru y’umutungo w’umuyobozi ntakwiye kumenywa n’urwego rw’Umuvunyi gusa nubwo mbizera [Umuvunyi], akwiye kumenywa n’abantu barenze umwe kugira ngo byorohereze urwego rw’umuvunyi guhabwa amakuru uwo muyobozi atatanze.”
Umwe mu banyamabanga ba Leta utarashatse kugaragara muri iyi nkuru yavuze ko urwego rw’Umuvunyi rukwiye kugirirwa icyizere kuko rufite ubushobozi bwo gucukumbura ibijyanye na ruswa no kwigwizaho umutungo.
Yagize ati, “Sinumva impamvu hari abumva ko imitungo y’abantu yashyirwa mu bitangazamakuru, urwego rw’Umuvunyi ntirurerekana ko rufite ikibazo ku buryo ibintu bikorwa [declaration of assets], abantu rero bagomba kugirira umuvunyi icyizere.”
Uyu munyamabanga wa Leta yongeyeho ko Minisitiri adatungwa gusa n’umushahara ahabwa kuko abo mu muryango we batabujijwe gukora indi mirimo ibinjiriza amafaranga ku buryo ntawakagombye kugira impungenge z’uko abayobozi bigwizaho umutungo cyangwa bakawubona mu buryo bunyuranye n’amategeko.
“NJyewe mbona abaminisitiri bacu bose bari clean, nta rwikekwe rukwiye kubaho.”
Umwiherero wa 11 w’abayobozi bakuru b’igihugu uherutse muri Werurwe 08-10, 2014 wasabye ko Urwego rw’umuvunyi rwakongererwa ubushobozi kugira ngo rushobore guperereza ku kuri kw’imitungo yerekanywe n’abayobozi (To strengthen capacity of the Office of Ombudsman so that it is enabled to investigate the truth on declared assets.).
Bamwe mu bayobozi b’urwego rw’Umuvunyi bavuga ko babangamiwe n’ingingo ya 39 y’itegeko rigenga urwego rw’Umuvunyi kuko nabo basanga amakuru ku mitungo y’abantu bagenzurwa adakwiye kugirwa ibanga kuko bibangamira imikoranire yabo n’izindi nzego zirimo abaturage.
Ubwo twateguraga iyi nkuru ntabwo twashoboye kubona Ministri w’Ubutabera ku bijyanye n’ivugururwa ry’iyi ngingo cyangwa se Minisitiri muri Perezidansi (urwego rw’Umuvunyi rukorana na Perezidansi ya Repubulika)
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSImitungo y’abayobozi ntijya itangarizwa abaturage n’Urwego rw’Umuvunyi kuko amategeko atabyemera (Ifoto/Ngendahimana S.)   Urwego rw’Umuvunyi ruravuga ko rudashobora gutangariza abaturage imitungo ifitwe n’abayobozi bakuru b’igihugu. Nubwo abayobozi bagomba kwerekana imitungo yabo buri mwaka ku mpamvu zo kurwanya kwigwizaho umutungo bifashishije imyanya bafite, Umuvunyi avuga ko amakuru ajyanye n’imitungo y’abayobozi ari ibanga keretse...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE