Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko RBC/MPPD ikomeje guhura n’ukwiyongera kw’imiti irangiza igihe idakoreshejwe, bitewe no kudashyiraho uburyo bunoze bwo kugenzura ibipimo by’ububiko.

Imibare yerekana ko imiti n’ibindi bikoresho byo mu buvuzi bifite agaciro 1,213,019,238 Frw mu bubiko bwa RBC/MPDD byarangije igihe hagati ya 2010 na 2015.

Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta y’umwaka w’Ingengo y’Imari ya 2014/2015 igaragaza ko hari ubwo hagiye hatumizwa imiti ntihagaragazwe ingano nyayo ikenewe, bigatuma imwe mu yatumijwe irangiza igihe itarakoreshwa, hagasabwa impinduka mu ishami rishinzwe gutumiza no gukora imiti, MPPD, mu kigo cy’igihugu gishinzwe iby’Ubuzima, RBC.

Iyi raporo kandi ivuga ko indi miti iri mu bubiko nabwo bugenzurwa na RBC bufite agaciro ka 2,672,054,413 Frw yarangije igihe hagati ya 2012 na 2015.

Hari aho igira iti “Ubuyobozi bwa MPPD bukwiye gushyiraho uburyo bwo kugena ingano y’imiti n’ibindi bikenewe mu buvuzi ku buryo bijya bitumizwa bijyanye n’uburyo bikenewe,”

Hari kandi n’ahagaragazwa icyuho mu kugenzura imiti n’ibindi bikoreshwa kwa muganga bizanwa, ku buryo ikitajyanye n’amabwiriza akenewe cyabasha gusubizwa inyuma. Uretse ibiribwa bigenzurwa n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, iyo nk’imiti iguzwe mu ruganda rwemewe, ihita ishyikirizwa ibitaro.

RBC ivuga ko ukurangiza imiti kwabaye ku miti itarakoreshejwe mbere yo kurangiza igihe, ingana na 2.4% by’ububiko bukuru bw’iki kigo, bityo ngo si ibintu bikanganye ugereranyije n’iyakoreshejwe neza.

Ibisobanuro bya RBC byohererejwe IGIHE bivuga ko kurangiza igihe kw’imiti kudaterwa no kutagira uburyo bwo gukurikirana ububiko, ariko ngo hari kurebwa uko uburyo bwakoreshwaga buvugururwa, bukava ku kwifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka SAGE L500 hagakoreshwa ubuzwi nka SAGE 1000.

RBC ivuga ko “kurangiza igihe biterwa n’impamvu nyinshi nk’uburyo bukoreshwa mu kugena imibare y’abarwayi bashobora kuzayikenera (ubusanzwe hagenwa 5% nk’inyongera y’abashobora kurwara), impinduka mu buvuzi ziturutse ku buryo indwara zihangana n’imiti, n’ibindi.”

Izindi mpamvu ni imiti imara igihe gito cyane n’itumizwa ry’imiti myinshi kandi idashobora kwifashishwa ku yindi ndwara, nk’imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera Sida.

RBC ivuga ko mu ngamba zihari harimo kugenzura ububiko buri kwezi, hakagaragazwa imiti igiye kurangiza igihe.

Ikomeza igira iti “Hari uburyo bwo gutanga imiti igakoreshwa cyangwa ikavugururwa, igatezwa cyamunara cyangwa ikaguranwa. Niba amahitamo yose ananiranye, icya nyuma ni ukuyitwika imaze kurangiza igihe.”

Ivuga ko ikorana bya hafi n’abafatanyabikorwa barimo gahunda zinyuranye za guverinoma n’abandi bagenerwabikorwa mu kugena ingano nyayo ikenewe.

Mu bubiko hari hasanzwemo imiti ya miliyari 21 na miliyoni 904 Frw, hatumizwa indi ya miliyari 50 na miliyoni 787 Frw, mu gihe iyarangije igihe itarakoreshwa ari iya miliyari imwe na miliyoni 755, ingana na 2.4% by’imiti yose hamwe.

 

Imiti ya miliyoni hafi 3 Frw yarangirije igihe mu bubiko

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/222.jpg?fit=463%2C330&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/222.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSRaporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko RBC/MPPD ikomeje guhura n’ukwiyongera kw’imiti irangiza igihe idakoreshejwe, bitewe no kudashyiraho uburyo bunoze bwo kugenzura ibipimo by’ububiko. Imibare yerekana ko imiti n’ibindi bikoresho byo mu buvuzi bifite agaciro 1,213,019,238 Frw mu bubiko bwa RBC/MPDD byarangije igihe hagati ya 2010 na 2015. Raporo y’Umugenzuzi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE