Umugenzuzi Mukuru w’Imari n’Umutungo wa Leta, Obadiah Biraro (Ifoto/Ububiko)

 

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatanze akayabo gasaga  miliyari y’amafaranga y’u Rwanda igura imiti none hamaze kwangirika  ifite  agaciro k’amafaranga miliyoni 347.

Raporo  y’Umugenzuzi  mukuru w’Imari ya Leta yashyizwe ahagaraga  ku ikoreshwa ry’imari n’umutungo wa Leta yerekanye ko  haguzwe imiti n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi  ariko  imiti myinshi ikaba imaze kwangirika.

Nk’uko Obadiah Biraro abivuga,  ngo hari n’ibindi bikoresho byaguzwe amafaranga menshi ariko bikaba biri aho bidakoreshwa.

Urugero rutangwa  ni insinerateri ( incinerator ) yifashishwa gutwika imyanda y’ibikoresho biba byakoreshejwe n’abaganga,  aho  Leta yashyizemo amafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni 700 ariko zose zikaba zitaratangira gukora.

Umugenzuzi  mukuru w’Imari ya Leta kandi  yatunze agatoki MINISANTE ko yaguze ibyuma bikora oxygene ariko  nabyo bikaba bidakora, urugero rutangwa   ni icyuma gikora oxygene kiri ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda bya  Butare ( CHUB) yatanzweho miliyoni 700 z’amafaranga ariko ikaba itarigera ikora.

Muri iyi raporo  kandi umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta yagarutse ku ivuriro rya Bushenge rimaze imyaka itanu risenyutse kubera umutingito wibasiye intara y’Uburengerazuba  mu mwaka wa 2008 ariko rikaba ritaruzura.

Minisiteri y’Ubuzima  ngo nta nubwo igaragariza  igihe iri vuriro rizuzurira.

Obadiah Biraro kandi atabariza ibitaro bya King Faisal aho abisabira ko Leta yabifasha  ikazajya ibiha amafaranga  yabifasha  mu gukora ibikorwa bimwe na bimwe kuko amafaranga ibitaro byinjiza nta kintu yabifasha.

Ibitaro bya King Faisal ngo  byakoze inyigo yo kubaka inyubako nshya  kugira ngo  byagurwe  ariko nyuma yaho hamaze gukorerwa inyigo yatwaye  akayabo ka miliyari imwe na miliyoni 800  z’amafaranga y’u Rwanda igashyikirizwa ibi bitaro mu mwaka wa  2012 ngo nta kintu na kimwe kigaragaza ko iyi nyigo  izubahirizwa.

Muri rusange  ibigo na Minisiteri bihabwa amafaranga na Leta byagenzuwe  habonetse ko amafaranga agera kuri miliyari 15 atigeze agaragazwa uko yakoreshejwe muri aya yose agera kuri miliyari 13 yabonetse muri EWSA.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUmugenzuzi Mukuru w'Imari n'Umutungo wa Leta, Obadiah Biraro (Ifoto/Ububiko)   Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatanze akayabo gasaga  miliyari y’amafaranga y’u Rwanda igura imiti none hamaze kwangirika  ifite  agaciro k’amafaranga miliyoni 347. Raporo  y’Umugenzuzi  mukuru w’Imari ya Leta yashyizwe ahagaraga  ku ikoreshwa ry’imari n’umutungo wa Leta yerekanye ko  haguzwe imiti n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi ...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE