Imirambo yo muri Rweru: U Rwanda n’u Burundi biratungana agatoki
Imwe mu mirambo yagiye isangwa mu nkengero z’ikiyaga cya Rweru ireremba mu mifuka, imwe amaboko azirikiye inyuma (Ifoto/Interineti)
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda aravuga ko u Burundi bwanze gufatanya n’u Rwanda mu iperereza ku mirambo yo muri Rweru.
U Burundi bwemeza ko iyo mirambo buvuga ko igera kuri 40 ari iy’Abanyarwanda, u Rwanda rukabyamaganira kure ruvuga ibyavuye mu iperereza ryakozwe n’Abarundi bidakwiye kwizerwa.
Madame Louise Mushikiwabo amaze kubwira itangazamakuru ati, “Twebwe nk’u Rwanda twasabye u Burundi [kuva mu kwezi kwa munani] kubaha ubufasha kuko ahabonetse ikibazo ni ku butaka bw’u Burundi, kugeza ubu u Burundi ntiburadusubiza.”
Umushinjacyaha mukuru w’u Burundi, kuwa 14 Ukwakira 2014, mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko iperereza ryagaragaje ko iyo mirambo yose “yaturutse mu Rwanda” , igezwa muri Rweru “n’umugezi w’Akagera” ufite isoko mu Rwanda.
Umushinjacyaha Valentin Bagorikunda yongeyeho ko uwo mwanzuro wafashwe “hashingiwe ku makuru yavuye mu nzego z’umutekano, abahinzi borozi n’abarobyi bo mu Rwanda no mu Burundi”
U Rwanda ariko ruvuga ko iryo perereza ryari ribogamye ku buryo ibyarivuyemo ntawe ukwiye kubyizera.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa wa 16 Ukwakira 2014, yabwiye itangazamakuru ati, “ntabwo biriya umushinjacyaha yavuze ari byo”
Louise Mushikiwabo yongeyeho ko ataniyumvisha impamvu u Burundi bwaheje u Rwanda muri iryo perereza kandi ikibazo kireba ibihugu byombi…
“Nta mpamvu n’imwe twibaza ko u Burundi bwakwanga gukorana n’u Rwanda; ntabwo dushobora kumenya neza kiriya kibazo icyo ari cyo n’aho cyaturutse tudakoranye. Ntibishoboka”
U Rwanda ruvuga kandi ko bitangaje kuba Abarundi bakoze iperereza batanagaragaza icyo bashingiraho bemeza ko imirambo yarohowe ari iy’abanyarwanda.
Kuba umugezi w’Akagera wiroha mu kiyaga cya Rweru utemba uturuka mu Rwanda, uruhande rw’u Burundi ruvuga ko ari ikimenyetso kigaragaza ko imirambo ivugwa ari iy’Abanyarwanda.
Gusa u Rwanda rusanga icyo atari ikimenyetso cyashingirwaho, ariko rukizera ko igihe kizagera abishwe n’uwabishe bakamenyakana, cyo kimwe n’icyo yabahoye.
Minisitiri Mushikiwabo avuga ko u Burundi butanigeze buha u Rwanda raporo y’iperereza, u Rwanda ngo rwumvise ibyarivuyemo mu itangazamakuru nk’uko n’abaturage basanzwe babyumvise…
“Ibyo njyewe numvise mu itangazamakuru hirya y’ejo, numvaga ari iperereza ry’uburyo umugezi w’Akagera ugenda, aho unyura, ntabwo nigeze numva hari uvuga abo bantu abo ari bo, uwaba yarabishe, ni bangahe, rimwe bavuga ko ari 4, ubundi ni 6, ubundi ni 40…”
Abarobyi bo mu kiyaga cya Rweru ku ruhande rw’u Burundi bavuga ko babonaga imirambo iza ihambiriye mu mifuka, indi amaboko azirikiye inyuma.
Nubwo u Burundi buvuga ko iyo mirambo igera kuri 40, iyashyinguwe ni 4 gusa kandi ntiyigeze ikorerwa isuzumwa ryo kwa muganga mbere yo gushyingurwa.
Minisitiri Mushikiwabo mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane (Ifoto/MINAFFET)
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/imirambo-yo-muri-rweru-u-rwanda-nu-burundi-biratungana-agatoki/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSImwe mu mirambo yagiye isangwa mu nkengero z'ikiyaga cya Rweru ireremba mu mifuka, imwe amaboko azirikiye inyuma (Ifoto/Interineti)
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda aravuga ko u Burundi bwanze gufatanya n’u Rwanda mu iperereza ku mirambo yo muri Rweru.
U Burundi bwemeza ko iyo mirambo buvuga ko igera...Placide KayitareNoble
Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Any rivers flows downhill not uphill…. no need to investigate to stupid as fuck, the river that curry those dead bodies comes from Rwanda so is the river. dont be stupid.
Rwandans have serious stupidity of thinking that anyone will believe anything stupid no matter how untrue, fooling and unlogical it might. They work like robots programmed with the language of fear, greed and pride. And such robots can’t have anything else come out their mouth other than what their programmer/coder has instructed them, only a few free minds will dare defy their master.