John Bosco Rusagara, umuvandimwe mu muryango wa Brig. Gen. Frank Rusagara umaze iminsi atawe muri yombi yanditse inyandiko akoresheje email yitandukanije n’ umuvandimwe we.

Ubwo butumwa bwa Email buri mu rurimi rw’ icyongereza ariko bunasemuye no mu Kinyarwanda bwenda busobanuye butya:

Kuri mwese,
Mbanje kubashimira byimazeyo kuba mumpaye akanya ko kugira icyo mvuga. Ubutumwa bwanjye buribanda ku bintu bimaze iminsi biba byaganishije ku itabwa muri yombi rya Brig. Gen Rusagara. Ubu butumwa kandi bushingiye ku kuba uwatawe muri yombi dufitanye isano ya kure ku ruhande rwa nyina umbyara. Ni muri urwo rwego mboneyeho akanya ko kwerekana akababaro mfite k’uko haba hari abantu dufitanye isano bashobora kuba barishoye mu bikorwa byo guhungabanya inzego zagaragaje ubwitange bukomeye mu guteza imbere abaturage mu nzira igana ku ibohora, amajyambere no gukunda igihugu. Mu izina ry’ umuryango wanjye n’ iryanjye bwite nitandukanije n’ ibikorwa byose bigamije guhungabanya umutekano cyangwa ibindi bikorwa byakwibasira leta y’ igihugu cyatubyaye. Mboneyeho kandi no kuvuga ko nshyigikiye ku buryo budasubirwaho ibikorwa byose bikorwa na leta mu rwego rwo kurwanya abo bose bashaka gusenya !

Urugamba rurakomeje.
“John Bosco Rusagara”

Mushobora gusoma inyandiko y’ umwimerere mu rurimi rw’ icyongereza hano hasi :

KWITANDUKANYA NIKIGARASHA BG (RTD ) FRANK RUSAGARA.
All, I wish to express my utmost gratitude for giving me a moment to express myself. My communication arises from the events leading to the arrest of BDG Frank Rusagara. It is also based on the fact that the suspect is a distant maternal relative of mine. It is in the same breath that I take this opportunity to sound my utter dismay at the high possibility that people so proximate to us may be involved in subversive activity against an institution that represents great sacrifice and effort to elevate its people to the wavering heights of freedom, development and nationalism. On behalf of my family and myself I wish to unequivocally disassociate ourselves from any subversive or other activities that are being orchestrated against our government and mother land. I also wish to express my undivided and unquestionable support for all efforts being employed by our government to weed out forces of destruction.

Alutta continua.

John Bosco Rusagara

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSJohn Bosco Rusagara, umuvandimwe mu muryango wa Brig. Gen. Frank Rusagara umaze iminsi atawe muri yombi yanditse inyandiko akoresheje email yitandukanije n’ umuvandimwe we. Ubwo butumwa bwa Email buri mu rurimi rw’ icyongereza ariko bunasemuye no mu Kinyarwanda bwenda busobanuye butya: Kuri mwese,Mbanje kubashimira byimazeyo kuba mumpaye akanya ko kugira icyo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE