Ingabire Victoire Umuhoza yakatiwe gufungwa imyaka 15 (Ifoto/Ububiko)

 

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC), rwategetse ibinyamakuru bitatu kunyomoza amakuru y’amarozi byatangaje kuri Ingabire Umuhoza Victoire.
Muri Werurwe 2014, Urubuga rwa Rwanda Paparazzi, ikinyamakuru Umusingi ndetse na Radio One byatangaje ko Ingabire yafatanwe amarozi muri gereza, ashaka kuroga umwana muto ngo ateshwa n’abacungagereza.
Ingabire Victoire uyobora ishyaka rya FDU-Inkingi ritaremererwa gukorera mu Rwanda, afungiye muri Gereza Nkuru ya Kigali izwi nka 1930. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza rw’ubujurire nyuma yo guhamywa ibyaha birimo icy’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Ingabire Victoire n’umwunganizi we Me Gatera Gashabana, bashinja Rwanda Paparazi kuba yaranditse ko Ingabire yavukanye ubugome ndetse ngo akaba yarafatanwe n’agapfunyika k’uburozi agiye kuroga umwana muto kandi ngo bitarigeze biba.
Ikinyamakuru Umusingi cyo kiregwa kuba cyarabonye iyo nkuru ya Rwandapaparazzi nacyo kikayitambutsa kandi nta kuri kurimo.
Radio One yo ishinjwa kuba ubwo abanyamakuru bayo barimo basoma ibyasohotse mu binyamakuru [Press Review], barasomye iyo nkuru y’ibinyoma ya Rwanda Paparazzi.
Umwunganizi mu mategeko wa Madame Ingabire Victoire, avuga ko ayo makuru yasebeje umukiliya we ndetse asesereza ubuzima bwite bwe n’abantu bo mu muryango we wose.
Me Gatera Gashabana avuga ko kuba ibi binyamakuru byaratangaje ko Nyirakuru wa Ingabire yari azwiho umwuga wo kuroga nabyo bisebeje kandi binyuranye n’uburenganzira bwa Madame Ingabire.
Ingabire ubwe yandikiye urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) asaba kurenganurwa, akavuga ko Ikinyamakuru Umusingi cyakwandika ibarwa imusaba imbabazi n’abandi basomyi, Radio One nayo ikanyomoza ibyo yasomye.
Akanama nkemurampaka ka RMC katangaje imyanzuro yako kuri iki kirego mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Kanama 2014; kemeza ko ibi bitangazamakuru uko ari bitatu bigomba kunyomoza ibyatangajwe mbere kuko ari ibinyoma.
RMC ivuga ko kwandika ngo ‘umuntu ni umurozi’ kandi atari ukuri, warangiza ukandika ko ‘umuntu yavukanye ubugome’, ‘yafatanywe agapfunyika k’uburozi agiye kuroga umwana muto agateshwa n’abacungagereza n’ibindi, bisebeje kandi binyuranye n’uburenganzira bwa Madame Ingabire Victoire kandi byishe amategeko agenga itangazamakuru mu Rwanda.
Uru rwego rwategetse Rwanda Paparazzi kwisegura ku basomyi no gusohora inkuru inyomoza iyo banditse mbere ndetse bakandikira Madame Ingabire ibaruwa imusaba imbabazi.
Kawera Ronald uhagarariye Rwanda Paparazzi yemeye ko inkuru yabo yari irimo amakosa kandi ko yaharabitse Ingabire, bityo bakaba bagiye gushyira mu bikorwa ibyategetswe na RMC.
Angelbert Mutabaruka wari uhagarariye Radio One we yavuze ko nta makosa bakoze kuko iyo nkuru bivugwa ko yaharabikaga Ingabire, bayisomye mu byanditswe mu binyamakuru kandi bavuga aho bayikuye ndetse n’umunyamakuru wayanditse.
Gusa Mutabaruka yemeye ko Radio One izasoma iyo nyandiko Rwanda Paparazzi izandika inyomoza inkuru ya mbere, ndetse n’ibarwa Rwanda Paparazzi izandikira isaba Madame Ingabire imbabazi.
Ikinyamakuru Umusingi kitari gihagarariwe mu isomwa ry’iyi myanzuro ya RMC, nacyo cyategetswe kunyomoza inkuru cyatangaje ndetse no kwandikira Madame Ingabire kimusaba imbababazi.
Komiseri muri RMC Prince Bahati, avuga ko uru rwego rumaze kwakira ibirego 30, ibyinshi bikubiyemo ibyo gusebanya.
Avuga ko ibi bitangazamakuru bigomba guhita bishyira mu bikorwa ibi byemezo kandi ubutaha bikajya byirinda amakosa nk’aya
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSIngabire Victoire Umuhoza yakatiwe gufungwa imyaka 15 (Ifoto/Ububiko)   Urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC), rwategetse ibinyamakuru bitatu kunyomoza amakuru y’amarozi byatangaje kuri Ingabire Umuhoza Victoire. Muri Werurwe 2014, Urubuga rwa Rwanda Paparazzi, ikinyamakuru Umusingi ndetse na Radio One byatangaje ko Ingabire yafatanwe amarozi muri gereza, ashaka kuroga umwana muto ngo ateshwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE