Ibiheri muri Kaminuza Ishami ry’ubuvuzi
Nubwo abanyeshuri b’abakobwa biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ikoranabuhanga (CST) n’iry’ubuvuzi (CMHS), bacumbitse mu macumbi yitiriwe Mutagatifu Sitefano (Saint Etienne), aherereye mu kagari ka Biryogo, Akarere ka Nyarugenge baterewe umuti kubera imperi zari zatumye bamara ukwezi kurenga barara hanze, barakinubira ko babona ubwiherero biyushye akuya.
Aba banyeshuri bacumbitse mu nzu ya Rwiyemezamirimo, Gahitsi Jean Bosco, bemeza ko nyuma y’aho itangazamakuru rigaragarije ikibazo (…)
Nubwo abanyeshuri b’abakobwa biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ikoranabuhanga (CST) n’iry’ubuvuzi (CMHS), bacumbitse mu macumbi yitiriwe Mutagatifu Sitefano (Saint Etienne), aherereye mu kagari ka Biryogo, Akarere ka Nyarugenge baterewe umuti kubera imperi zari zatumye bamara ukwezi kurenga barara hanze, barakinubira ko babona ubwiherero biyushye akuya.
Aba banyeshuri bacumbitse mu nzu ya Rwiyemezamirimo, Gahitsi Jean Bosco, bemeza ko nyuma y’aho itangazamakuru rigaragarije ikibazo cyabo , nyir’amacumbi yahise ateramo umuti utwica ku buryo twagabanutse bigaragara n’ubwo tutashize burundu, bagasaba ko bajya batererwa umuti nka rimwe mu Cyumweru kubera ko aribwo twashira.
Yagize ati “ Twagabanutse kubera umwuka w’umuti ariko ntitwashize kuko tutashira bateyemo umuti rimwe ,twumva bajya baduterera rimwe mu Cyumweru kugira ngo wenda dushire naho ubu twihishe mu myenda no mu bintu byacu”.
Baracyugarijwe n’ibibazo uruhuri
Ayo macumbi afite ubwiherero butatu n’ubwogero bune acubikiye abanyeshuri b’abakobwa 208.
Ibi bavuga ko bibabangamira cyane kuko hari abashaka kwituma ubwiherero bukababana buke cyane cyane mu gitondo ubwo buri wese abyuka ashaka kwihagari ku buryo hari n’abafunga inkari bakaza kwiharika bageze ku ishuri.
Umwe muri bo Umuteso Colette (Izina ryahinduwe) avuga ko yihanganira kugana ubwiherero iyo abyutse mu gitondo kuko buba bwuzuyemo bagenzi be.
Yagize ati “ Umuntu arihangana akabirangiriza ku ishuri kuko mu gitondo hano haba hari umurongo w’abashaka kwituma abandi bashaka koga ku buryo njye nemera nkituma ari uko ngeze muri KIST”.
IGIHE twagerageje kuvugana na nyir’ayo macumbi yanga gufata telefoni .