Urwego rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro(RURA), runagenzura itangazamakuru rwahagaritse ibiganiro bya BBC mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, 

RURA yahagaritse BBC nyuma y’imyigaragambyo itandukanye iyamagana iyishinja gupfopfa Jenoside yakorewe Abatutsi muri filimi “Rwanda’s Untold Story”.

Itangazo rya RURA rivuga ko yakiriye ibirego by’abantubatandukanye bashinja BBC ko muri filimi yatambukije kuwa 1 Ukwakira 2014, irimo ubutumwa bw’amacakubiri no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ikaba itubahirije amahame y’itangazamakuru.

Abadepite nabo bari basabye ko BBC yahagarikwa, bashinja iyi filimi ko yapfobeje Jenoside.

Iyi filimi ya BBC igaragaramo abavuga ko Abatusti bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibihumbi 200, niba Loni ivuga ko ari ibihumbi 800, abasigaye bakaba ari Abahutu.

Ibiganiro by’Ikinyarwanda bya BBC byari bikunze kumvwa cyane mu Rwanda, birimo amakuru ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba na saa mbili n’igice, hakiyongeraho n’ikiganiro cy’Ikinamico “Urunana” rwakundwaga cyane na benshi. Kuwa Gatandatu bwo hatambukaga ikindi cyitwa “Imvo n’Imvano” cyahaga urubuga impande zitandukanye, zirimo n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Inkuru irambuye ni mu kanya …

mathias@igihe.rw

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUrwego rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro(RURA), runagenzura itangazamakuru rwahagaritse ibiganiro bya BBC mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu,  RURA yahagaritse BBC nyuma y’imyigaragambyo itandukanye iyamagana iyishinja gupfopfa Jenoside yakorewe Abatutsi muri filimi 'Rwanda’s Untold Story'. Itangazo rya RURA rivuga ko yakiriye ibirego by’abantubatandukanye bashinja BBC ko muri filimi yatambukije...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE