Mu gihe abayobozi b’Umujyi wa Kigali bashishikariza abacuruzi kwimukira mu isoko rishya rya Nyarugenge mu rwego rwo kubahiriza igishushanyo mbonera cy’umujyi, ibiciro by’ubukode biri hejuru n’ahantu hakodeshwa byashyize abacuruzi mu gihirahiro.

Umujyi wa Kigali muri iyi myaka ishize wubatswemo amazu menshi y’ubucuruzi agezweho asimbura ayari ashaje, ariko ibiciro by’ubukode bw’ibibanza muri izi nyubako biteye inkeke.

Aba bacuruzi bavuga ko mu gihe inyubako z’ubucuruzi nka Kigali City Market na Kigali City Tower mu Mujyi wa Kigali rwagati ari ikimenyetso cy’umujyi wihuta mu iterambere, abucuruzi bo batagishoboye gukodesha aho gukorera aho bavuga ko ibiciro byikubye gatatu ugereranyije n’aho bari basanzwe bakorera.

Kigali City Market yubatswe itwaye miliyari 27 z’Amanyarwanda ikaba iherereye ahahoze hubatse isoko rya Nyarugenge, yafunguye imiryango mu 2012 hari ikizere cyo guha abacuruzi baciriritse bari basanzwe bakorera mu isoko rya Nyarugenge ahantu ho gukorera hajyanye n’igihe.

N’ubwo bimeze gutyo abacuruzi barimo barava muri izi nyubako nshya z’ubucuruzi bitewe n’ibiciro bihanitse by’ubukode bakwa n’ushinzwe iri soko, Kigali Investment Company, ndetse n’amabwiriza akarishye bahabwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Mathilda Mukamwezi w’imyaka 38 ucururiza mu gice cyo hasi avuga ko ibiciro biri hejuru by’ubukode n’imisoro aribyo biri kwimura abantu mu isoko rishya rya Nyarugenge, aho avuga ko bishyura amafaranga arenga 100,000 buri kwezi ku kibanza, igiciro kiri hejuru cyane ugereranyije n’andi masoko aho igiciro ari hafi 40,000 by’amanyarwanda. Yongeraho ko hejuru y’ayo mafaranga bishyura imisoro mu gihe hanze hari abandi bacuruzi n’andi maduka.

Mathilda akomeza avuga ko abantu benshi baguriraga mu isoko rya kera batakikoza mu isoko rishya bakeka ko ari iry’abakire gusa.

Dennis Nsengiyumva – imirasire.com

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMu gihe abayobozi b’Umujyi wa Kigali bashishikariza abacuruzi kwimukira mu isoko rishya rya Nyarugenge mu rwego rwo kubahiriza igishushanyo mbonera cy’umujyi, ibiciro by’ubukode biri hejuru n’ahantu hakodeshwa byashyize abacuruzi mu gihirahiro. Umujyi wa Kigali muri iyi myaka ishize wubatswemo amazu menshi y’ubucuruzi agezweho asimbura ayari ashaje, ariko ibiciro by’ubukode bw’ibibanza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE