Guverinoma y’u Rwanda igiye gushyira ku isoko impapuro mpeshwamwenda za miliyari 15 Frw azishyurwa mu gihe cy’imyaka itatu, muri gahunda yihaye yo guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane no gutera inkunga imishinga minini y’ibikorwa remezo.

Itangazo rya Banki Nkuru y’u Rwanda mu izina rya guverinoma, rivuga ko izi mpapuro zifite agaciro ka miliyoni $18.47, isoko ryazo rizafungurwa kuwa 21 Ugushyingo rigafunga kuwa 23 Ugushyingo 2016 mu gihe kwishyura ari kuwa 25 Ugushyingo 2016 nubwo inyungu azishyurwaho itaratangazwa.

Riti “Izi mpapuro nyuma zizashyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane kuwa 28 Ugushyingo 2016. Guhatanira kuzigura amafaranga yo hejuru ni Frw 50 000 000, mu gihe amake azaba ari Frw 100 000. Inyungu yazo izajya yishyurwa kabiri mu mwaka.’’

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), iheruka gushyira ku isoko impapuro mpeshwamwenda tariki ya 2 Kanama 2016 ubwo yagurishaga izifite agaciro ka Miliyari 15 Frw, ni ukuvuga miliyoni $19 azishyurwa mu myaka itanu.

Muri Gicurasi nabwo yashyize ku isoko impapuro mpeshwamwenda zifite agaciro ka Miliyari 10 Frw, icyo gihe zikaba zari ku nyungu ya 13.5%.

Mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka wa 2008, u Rwanda rwatangiye gushyira ku isoko impapuro nyemezamwenda, ubu izimaze kugurishwa zikaba zifite agaciro kagera muri miliyari 168 na miliyoni 500 Frw.

Guverineri Nkuru wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/rwangombwa.jpg?fit=463%2C330&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/rwangombwa.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSGuverinoma y’u Rwanda igiye gushyira ku isoko impapuro mpeshwamwenda za miliyari 15 Frw azishyurwa mu gihe cy’imyaka itatu, muri gahunda yihaye yo guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane no gutera inkunga imishinga minini y’ibikorwa remezo. Itangazo rya Banki Nkuru y’u Rwanda mu izina rya guverinoma, rivuga ko izi mpapuro zifite agaciro...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE