GLHRL, ihangayikishijwe n’imanza z’aboherejwe kuburanira mu Rwanda.
Leta y’u Rwanda yabujije uburenganzira ndakuka byamuntu kubirebana n’abantu boherejwe kuburanira mu Rwanda.
Leta y’urwanda yafashe icyemezo cyo kugabanya igihembo cy’abunganira mu mategeko abakekwaho ibyaha bya Jenoside boherejwe kuburanira mu Rwanda, ibi rero byabaye intandaro yo kudindira kw’imanza zabo.
Sinzi niba Minisitiri w’ubutabera bwana Busingye aziko kubuza umuntu ukikwaho ibya guhitamo umwunganira aribimwe bigira kuburana bita “FAIR TRIAL” niba abo bantu badahawe uburenganizra bwabo, umuryango wa Great Lakes Human Rights Link uzakomeza guharanira uburenganzira bwabo.
Nibutse ko umuntu wese aba umwere iyo atarahamwa n’icyaha, iri nihame ry’ubutabera Bwana Busingye azi neza nk’umutu wize amategeko kandi akaba na Minisitiri w’ubutabera.
Iki kibazo kiri mu manza za Pasiteri Jean Uwinkindi, Bernard Munyagishari na Emmanuel Mbarushimana babujijwe kwihitiramo abunganizi mu bari ku rutonde rw’abashobora gukorera igihembo Leta itanga cya miliyoni 15 z’amafaranga ku rubanza rumwe muri izi.
Nyuma yo gushyiraho iki gihembo, abavoka bamwe bahise bava ku rutonde rw’abo abaregwa bashobora guhitamo uwabunganira bituma abaregwa nabo banga abasigaye bagera kuri 60 bemera gukorera igihembo Leta ifitiye ubushobozi.
Urugaga rw’abavoka rwagiye rutoranyiriza abaregwa abashobora kubunganira ariko bagera imbere y’urukiko bakabanga, bavuga ko bambuwe uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo abunganizi.
Leta ivuga ko mu gihe badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira ababunganira, bakwiye kubahitamo mu basigaye ku rutonde.
Mu kiganiro yagiranye na KFM, Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda ntacyo bishinja.
Ati “Ku ruhande rwacu ntabwo ntekereza ko hari ikintu mu buryo bwa kinyamwuga twananiwe kubahiriza kugeza magingo ay […]”
Kugeza ubu, Pasteri Jean Uwinkindi yamaze gutanga ikirego mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri i Arusha, asaba ko urubanza rwasubizwa muri uru rukiko rukaba ari rwo rumuburanisha.
Iki kibazo niba kidakemuwe mumaguru mashya umuryango Great Lakes Human Rights Link urasaba ko ntamuntu ukekwaho ibyaha wongera kwoherezwa kuburanira mu Rwanda.
Noble Marara
Executive Secretary
Great Lakes Human Rights Link.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/glhrl-ihangayikishijwe-nimanza-zaboherejwe-kuburanira-mu-rwanda/AFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICS Leta y’u Rwanda yabujije uburenganzira ndakuka byamuntu kubirebana n’abantu boherejwe kuburanira mu Rwanda. Leta y’urwanda yafashe icyemezo cyo kugabanya igihembo cy’abunganira mu mategeko abakekwaho ibyaha bya Jenoside boherejwe kuburanira mu Rwanda, ibi rero byabaye intandaro yo kudindira kw’imanza zabo. Sinzi niba Minisitiri w’ubutabera bwana Busingye aziko kubuza umuntu ukikwaho ibya guhitamo umwunganira aribimwe...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS