Mu mudugudu w’Umucyo; akagari ka Kinyange mu murenge wa Gitega kuri iki cyumweru tariki 14 Kamena abaturage bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi na Polisi bakuye umurambo w’uwitwa Nsabimana wari wahiriye mu nzu yabagamo uwitwa Gatesi Farida.

Umurambo wa Nsabimana alias Mukiga ujyanywe kuri Police

Nsabimana wahiye agakongoka yari asanzwe ari umukarani mu mujyi wa Kigali, akaba yari azwi ku izina rya Mukiga yari atuye ku Giticyinyoni.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu yanywereye mu kabari ko kwa Habibu mu Gitega ni i Nyamirambo, aza gutahana na Gatesi Farida usanzwe ukora umwuga wo kwicuruza (Umwuga utemewe mu Rwanda).

Abaturage bo muri aka gace babwiye Umuseke ko Gatesi Farida yaramukiye mu kabari k’uwitwa Murokore ari na ho bamusanze bamubwira ko inzu ye iri gushya.

Akimara kumva iyi nkuru; Gatesi Farida yabaye nk’uwikanze ahita abwira abari muri aka kabari ko yasize umuntu iwe, na bo bihutira kujya kuzimya ngo bamurokore gusa ntibyaboroheye kuko basanze Gatesi yari yafunze inzugi ebyiri z’iyo nzu.

Aganira n’Umuseke, umuyobozi w’uyu mudugudu byabereyemo yavuze ko ubwo bazimyaga iyi nzu basanze nyakwigendera yahiriye muri matelas ndetse avuga n’icyo abona gishobora kuba cyateye uyu muriro.

Yagize ati “None se ko iyi nzu itabamo umuriro, gusa twasanzemo buji bigaragara ko ariyo yakongeje matelas.”

Ababashije kubona umubiri wa nyakwigendera bavuze ko bitari byoroshye kumenya uwo ari we kuko igice cyo hasi cyose cyari cyakongotse ndetse n’icyo hejuru kikaba cyari cyashiririye.

Abaturage ariko bemeza ko ibi atari impanuka ahubwo ko byakorewe ubushake.

Umuturage utashatse ko izina rye rivugwa mu itangazamakuru yagize ati “Ni iriya ndaya yamutwitse, ni gute se yasize umuntu bararanye mu buriri akajya kwinywera byeri (biere) ndetse agasiga acanye na buji, ni we wamutwitse rwose.”

Amajwi ya benshi bari aha bakomeje kugaruka kuri uyu Gatesi Farida bo bitaga “Indaya” aho bemezaga ko ari we wabikoze ndetse bakagenda bavuga n’impamvu zitandukanye.

Nubwo nta gihamya abifitiye; Umukuru w’uyu mudugudu yatubwiye ko abakarani bakoranaga na nyakwigendera bavuze ko ku munsi w’ejo yari afite amafaranga atubutse.

Umurambo wa Nsabimana wahise ujyanwa kuri “Station” ya Police ku Muhima naho Gatesi Farida yajyanywe n’inzego z’umutekano kugira ngo hakomeze hakorwe iperereza.

Abantu bari bagiye gutabara basanze Kigingi yahiye yamaze gupfa

Iyo nzu ntoya yahiye nta muriro wabagamo

Inzugi ebyiri zose zari zifunze ubwo nyakwigendera yahiraga mu nzu

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

Placide KayitareAFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMu mudugudu w’Umucyo; akagari ka Kinyange mu murenge wa Gitega kuri iki cyumweru tariki 14 Kamena abaturage bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi na Polisi bakuye umurambo w’uwitwa Nsabimana wari wahiriye mu nzu yabagamo uwitwa Gatesi Farida. Nsabimana wahiye agakongoka yari asanzwe ari umukarani mu mujyi wa Kigali, akaba yari azwi ku izina...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE