Urubanza ruregwamo bamwe mu basirikare bakuru Frank Rusagara (wari Brg Gen) na Col Tom Byabagamba, rwasubukuwe kuri uyu wa kabiri. Frank Rusagara yiregura ku byaha byo gusebya ubutegetsi buriho n’umukuru w’igihugu kandi ari umuyobozi,  ubwo yari amaze kongera kubisomerwa n’ubushinjacyaha. Rusagra yavuze ko David Kabuye, uri mu bamushinja, yivuguruza mu nyandikomvugo ze zimushinja.

Rusagara arashinjwa na David Kabuye kuvuga amagambo ashishikariza kwanga ubutegetsi buriho. Photo/T.Kisambira

Inteko iburanisha urubanza ruregwamo aba bagabo yahindutse, biba ngombwa ko icyaha cya mbere kiregwa Frank Rusagara gisubirwamo kugira ngo umucamanza mushya yinjire neza mu rubanza.

Iki cyaha cyo kwamamaza nkana ibihuha agamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho cyasubiwemo n’Ubushinjacyaha buvuga amagambo uregwa (Rusagara)yagiye avugira ahantu hatandukanye ndetse abibwira n’abantu batandukanye, muri bo harimo David Kabuye (Rtrd Captain) na Col Jules Rutaremera n’abandi basirikare bakuru babimushinja.

Muri ayo magambo harimo kuvuga ati “Our guy (Perezida Kagame) is finished.” Ngo akavuga ko Perezida Kagame ategekesha igitugu kandi ayobora igihugu wenyine uko ashaka.

Ko yavuze ko ‘amahanga amaze guhagarikira inkunga u Rwanda Perezida Kagame yashyizeho ikitwa Agaciro Development Fund kandi we (Rusagara) atemeranya nacyo’.

Ubushinjacyaha buvuga ko we nk’umusirikare mukuru w’umuyobozi ibi yabibwiraga abandi abasirikare bakomeye ndetse bayoboye abandi umuto muri bo yari Colonel. Ntibyaciriye aho kandi ngo amagambo nk’aya yayavugiye no mu nama y’ubukwe.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Frank Rusagara yashishikarije aba basirikare gukurikirana gahunda z’ishyaka RNC (ritemewe mu Rwanda) abasaba kumva Radio Itahuka kandi ngo icishwaho ibiganiro bisebya gusa Leta y’u Rwanda.

Umushinjacyaha ati “Nimutekereze Jenerali ushimagiza umwanzi, abibwira abasirikare bakuru.”

Ibi bikaba bikubiye mu buhamya bumushinja bwatanzwe na bariya basirika na bagenzi babo.

 

Rusagara yavuze ko ubwe yatanze miliyoni eshatu mu Agaciro Dpt Fund

Yiregura, Frank Rusagara wigeze kuba umuyobozi w’Urukiko rwa gisirikare, yabanje kubwira umucamanza ko na n’ubu atazi icyo afungiwe kuko yafashwe mu buryo butemewe n’amategeko akamara iminsi atandatu atazi icyo yafatiwe ndetse ko nta n’impapuro zimuta muri yombi zari zashyizweho.

Rusagara yabanje kugaragariza umucamanza ko ibyaha akurikiranyweho bamushinja ko yabikoze mu mwaka wa 2013 kandi ngo muri uyu mwaka kuva mu kwa kane kugeza mu kwezi kwa munani yari ari mu butumwa bw’akazi mu Ubwongereza.

Yiregura Rusagara yahereye ku buhamya bwatanzwe na David Kabuye (waruhukijwe mu ngabo ari ku ipeti rya Kapiteni). Kabuye akaba aherutse kurekurwa n’Urukiko rukuru nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gusebanya mu ruhame agakatirwa amezi atandatu, arenze igihe yari amaze afunze, akarekurwa.

Rusagara yabanje kuvuga ko byaba byiza David Kabuye azanywe mu Rukiko ibyo yamushinje mu nyandikomvugo akabimushinja imbonankubone.

Rusagara yagaragaje ko David Kabuye yivuguruje kuko kuwa 19/08/2014 yiyandikiye inyandikomvugo avuga ko atigeze yumva na rimwe Frank Rusagara anenga umukuru w’igihugu. Ariko ko nyuma ku itariki 21/08/2015 David Kabuye yakoreshejwe inyandiko ikaza ihabanye n’ibyo yiyandikiye mbere.

Iyi nyandikomvugo ya kabiri ya Kabuye ngo igaragazaga ko Rusagara yanenze politiki y’igihugu n’umukuru wacyo Paul Kagame.

Ku kuba Kabuye yaravuze ko Rusagara atemeranya n’ikigega Agaciro Development Fund, mu iburanisha uyu munsi Rusagara yagize ati “Ndi mu bantu bahawe certificate ko twitabiriye iyi gahunda, icyiza ni uko nanatanzemo miliyoni eshatu, ibi bihuha byatanzwe na Kabuye utaranatanze na rimwe….ni i bihuha

Nyuma yo kuvuga ku byavuzwe na David Kabuye, ubu Frank Rusagara ari kuvuga anenga ibyavuzwe na Col Jules Rutaremara,  Maj Gen Rutatina, Brig Gen Karyango, Col Mulisa n’abandi…

 

Ngo ntiyari gushinyagurira nyakwigendera Col Karegeya

Anenga ubuhamya bwatanzwe na Col Jules Rutaremara na Maj Gen Rutatina Richard, Frank Rusagara yavuze ko ibivugwa ko aba basirikare bombi bamutanzeho ubuhamya ari ibinyoma by’umwihariko ibyatangajwe na Maj Gen Rutatina wavuze ko ibyo yavuze byose yabwiwe na Col Rutaremara.

Mu buhamya bwatanzwe na Col Rutaremara yavuze ko hari ibiganiro yagiye agirana na Rusagara amukangurira kuyoboka ishyaka RNC no gukurikirana ibiganiro bisebya Leta y’u Rwanda bitambuka kuri “Radio Itahuka” y’iri shyaka ndetse ko muri Mata 2014 ubwo bahuraga yamubajije niba ajya avugana na Karegeya witabiye Imana (Mu Ukuboza 2013) muri Afurika y’Epfo.

Rusagara agaragaza ko ibyatangajwe Rutaremara atari byo kuko bidahuye n’igihe Karegeya yapfiriye, yagize ati “ mushyire mu gaciro harya niyo naba ndi inde nakangurira umuntu kuvugana n’umuntu wapfuye? Si ugushinyagura?

Rusagara wagaragazaga amarangamutima imbere y’Abacamanza yavuze ko yabajwe no kuba Rutatina bataziranye kandi batigeze babana aza kumutangaho ubuhamya bumushinja (ashingiye kubyo yabwiwe na Col Rutaremara) by’umwihariko aho uyu musirikare ngo yavuze ko azi Rusagara kuva kera ko ari ‘anti Government’ (urwanya Leta).

Abisobanura, Rusagara yagize ati “ we (Rutatina) yamaze kuncira urubanza…maze igihe kinini muri army (ingabo), kuba umuntu nk’uyu avuga amagambo nk’aya ntibyubaka,…umuntu tutahuye tutavuganye…?”

Rusagara yavuze ko ibyatangajwe na Col Rutaremara atabivuga kuko baziranye kuva kera ndetse ko ari we wamufashije kujya kwiga hanze.

Areba mu nyandiko mvugo ya Col Rutaremara, Rusagara yagize ati “Ibi bintu si ibya Jules, ese aya magambo ni aya Jules twakoranye ibikorwa byinshi?”

Ubushinjacyaha bukavuga ko Rusagara yarakwiye gutungurwa koko, Umushinjacyaha Capt Nzakamwita ati “biramutunguye ko yamuvuyemo, yari azi ko atazabivuga ariko yarabivuze.”

Frank Rusagara n’umunyamategeko we Me Buhuru Pierre Celestin babwiye Umucamanza ko Ubuhamya bwatanzwe na Maj Rutatina budakwiye guhabwa agaciro kuko ibyo avuga ari amabwire kandi ataba mu bimenyetso bigenwa n’amategeko.

Nyuma y’umwanya minini yiregura, iburanisha ryimuriwe kuri uyu wa gatatu tariki 06 Mutarama, ababuranyi banzura ku buhamya bwatanzwe na Col Jules Rutaremara na Maj Gen Richard Rutatina.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUrubanza ruregwamo bamwe mu basirikare bakuru Frank Rusagara (wari Brg Gen) na Col Tom Byabagamba, rwasubukuwe kuri uyu wa kabiri. Frank Rusagara yiregura ku byaha byo gusebya ubutegetsi buriho n’umukuru w’igihugu kandi ari umuyobozi,  ubwo yari amaze kongera kubisomerwa n’ubushinjacyaha. Rusagra yavuze ko David Kabuye, uri mu bamushinja, yivuguruza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE