Gatsibo: Ibitaro bya Kiziguro ahavurirwa ababyeyi abarwayi ni babiri ku gitanda
Ku bitaro bya Kiziguro mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba, hari ibibazo biteye inkeke, harimo n’uko ahavurirwa ababyeyi (Maternite), abarwayi baryama ari babiri ku gitanda bitewe n’uko ibitaro ari bito kurusha ababigana.
Ibitaro bya Kiziguro byatangiye gukora mu mwaka wa 1985, bigenewe kuvura abaturage ibihumbi 40, kubera ko ari mu gace ka Pariki y’Akagera kagiye gaturwa cyane n’abimukira benshi, bituma kugeza ubu abaturage barenga ibihumbi 400 aribo bakenera serivisi kuri ibi bitaro.
Abarwayi, abakozi ndetse n’abayobozi muri ibi bitaro bemeza ko abarwayi kurarana ku buriri bumwe muri ibi bitaro babaho.
Gusa, ngo iki kibazo gikomeje gutera inkeke aho benshi mu barwayi bavuga ko bashobora kwanduzanya zimwe mu ndwara zandura.
Nyamvura Dancile yatangarije abanyamakuru ko amaze iminsi ibiri arwaje umuvandimwe we wabyariye muri ibi bitaro, ngo kurarana ari babiri ku gitanda kimwe bibaho cyane bitewe n’uko ababyaye baba ari benshi kandi ibitaro ari bito, ugasanga abarwayi bahura n’ikibazo cyo kutisanzura ku buriri.
Yagize ati “Abarwayi bahura n’ikibazo cyo kutisanzura ku buriri, ariko tukagira n’impungenge y’uko bashobora no kwanduzanya indwara zanduzanya. Turasaba Leta kugira icyo yakora itwubakire ibitaro binini byatuma abarwayi baryama neza kandi bisanzura.”
Nyamvura Dancile yakomeje avuga ko mu bitaro by’abana, naho abana babiri cyangwa batatu kuzamura baryama kuri matelas imwe, muri izo matelas ngo hari n’izindi ziba zishashe hasi kuri sima.
Yagize ati “Mu nzu y’ababyeyi (Maternite), usanga ababyeyi babiri bateranye umugongo ku gitanda kimwe cyangwa matelas ishashe hasi buri wese yerekeye uruhinja rwe.”
Ku munsi nibura ibitaro bya Kiziguro byakira ababyeyi bari hagati ya 25-40 baje kuhabyarira, mu gihe inzu y’ababyeyi ifite ibitanda 30.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kiziguro, Dr. Diocles Mukama yemera ko iki kibazo gihari ariko ngo icyo bareba ni ugutanga serivisi ku bayikeneye mu buryo bwose bushoboka.
Yagize ati “Iyo abantu barengeje na wa mubare wa babiri ku gitanda, icyo tureba cya mbere ni uko uwo muntu waje abona serivisi kandi abishoboye turamusezerera agataha.”
Ati “Dufite ibibazo byinshi, gusa igikomeye ni cya Maternite kandi inzego zose zirabizi, turimo kwishakashaka, gusa kubaka Maternite ni ikintu gihenze cyane, batubwira ko turi muri gahunda (y’abo Leta izubakira), gusa turacyategereje.”
Dr.Diocles Mukama yakomeje avuga ko ikindi kintu gikurura ikibazo, harimo n’imyumvire y’abaturage, aho bumva ko kuba ari ibitaro by’Abihayimana, bagomba kubizamo bakavurwa ku buntu, ibyo ngo byatumye mu myaka ibiri n’igice, miliyoni hafi 35 zimaze kuburira muri ubwo buryo.
Uretse indwara, ubucucike mu bitaro bya Kiziguro butuma abarwayi batabona amashuka yo kwiyoronsa, bakabura aho babika ibikoresho byabo kuko haryamishwa abandi barwayi, bakabishyira hanze bikaba byanakwibwa.
Mu mwaka wa 2013 ibitaro bifatanyije na Diyosezi ya Byumba, byakoze umushinga wo kubaka ibitaro bishya byo ku rwego rushimishije ndetse ushyirwa no mu bikorwa, ariko byaje guhura n’ikibazo cy’ibirarane bya Mituweli Leta ibereyemo ibi bitaro agera kuri miliyoni 60.
Ku tishyurwa kw’ibi bitaro biri mu bidindiza umurimo wo kubaka ibi bitaro, ngo bamaze hafi umwaka bafite ibirarane bya Mituweli bitishyuwe.
Ibirarane biragera kuri miliyoni hafi 400 z’amafaranga y’u Rwanda, umwaka n’igice ngo ni cyo gihe gishize barahagaze kubaka bitewe n’ibyo bibazo byo kugura ibikoresho no guhemba abakozi bubaka.
Source: umuseke
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/gatsibo-ibitaro-bya-kiziguro-ahavurirwa-ababyeyi-abarwayi-ni-babiri-ku-gitanda/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSKu bitaro bya Kiziguro mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba, hari ibibazo biteye inkeke, harimo n’uko ahavurirwa ababyeyi (Maternite), abarwayi baryama ari babiri ku gitanda bitewe n’uko ibitaro ari bito kurusha ababigana. Dr. Mukama uyobora Ibitaro bya Kizuguro byugarijwe n’ikibazo cyo kuba ari bito ugereranyije n’abarwayi byakira Ibitaro bya Kiziguro...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS