Banyarwanda Banyarwandakazi,

Mbanje kubifuriza amahoro nimigisha ituruka ku Imana,kandi mbihanganisha

muli iki gihe twibuka abacu bose bazize genocide,mukomere ntimuheranwe nagahinda.

Muli make muli iyi minsi hali abagabo babili baba mu gihugu cyubufaransa

bagiye mu Rwanda,alibo Tito Gatabazi ufite numero ya telephone, 00250786353534,na dogiteri marara Christian,bali mu Rwanda bavuga ko

bagiye gucyura umwami Kigeli,aliko wabegera ugasanga bahuzagulika.

Marara mbere yo guhunga yabanje gukoreshwa mu gusenya ishyaka MDR

abirangije bamwima umwanya muli politiki,nibwo yivumbuye arahunga,aliko

ageze mu Bufaransa atangira kujya yilirwa abeshya ko akorana numwami aliko

ali amaco yinda.

Yigeza kujya mu nama numufatanya binyoma bye Gatabazi muli Espagne babeshya kobahagaraliye  umwami aliko biza kumenyekana ko ahubwo babaga

bali mu nyungu za Kigali,nkuko ubu bilirwa mu bategetsi bo mu Rwanda bashaka

amaronko bakitwaza izina ryumwami ko baje gutegura itaha rye.

 

Ibyo byose tumaze kubyumva twegereye abantu ba bugufi yumwami badusobanulira ko iby abo bantu batabizi,ndetse nabo bagabo bakaba ali gahunda

zabo bafashe ku giticyabo kuko umwami atanabazi kandi ko afite abajyanama be

nabo bakaba baratunguwe nimikorere yabo bagabo.

Ikindi Umwami ntabwo ali gatabazi na Marara Christian agomba kunyuraho ngo bamutegulire gutaha,kuko numwami wabanyarwanda bose,igihe nikigera bose

bazabimenyeshwa kuko ntabwo agomba kubanza kuvunyisha kwa kagame kuko URWANDA atali umurage wa Kagame,none abantu bitwaza ngo barategura gucyura umwami mubagendere kure kuko ni babandi bimuliye ubwenge mu gifu.

 

Ese ko ubundi umugabo ko yarangwaga nukuli,no kwanga umugayo,nubupfura

harya aba bombi tubise ibigwali twaba dushize isoni!!ubundi umuco utaracika kubaha abakuru nicyo cyarangaga umunyarwanda none bo baracuruza Izina

ryumwami none babaye ba mpemuke ndamuke,none inama nziza,nabagira nibacire birarura kandi ngo uliye umusaza aruka imvi,abwirwa benshi akumva beneyo.

Umubyeyi Angelique.

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/04/marara-christian1.jpg?fit=453%2C604&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/04/marara-christian1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSBanyarwanda Banyarwandakazi, Mbanje kubifuriza amahoro nimigisha ituruka ku Imana,kandi mbihanganisha muli iki gihe twibuka abacu bose bazize genocide,mukomere ntimuheranwe nagahinda. Muli make muli iyi minsi hali abagabo babili baba mu gihugu cyubufaransa bagiye mu Rwanda,alibo Tito Gatabazi ufite numero ya telephone, 00250786353534,na dogiteri marara Christian,bali mu Rwanda bavuga ko bagiye gucyura umwami Kigeli,aliko wabegera...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE