Gahunda ya leta y’ u Rwanda yo kumenya imyirondoro y’ abagiye hanze igeze kure!
Inzego z’ ibanze ziri guhabwa amabwiriza mashya yo kumenya imiryango ifite abagiye hanze batabarizwa muri diaspora nyarwanda izwi na leta y’ u Rwanda.
Igihugu cya Uganda kiri ku isonga mu bihugu bihangayikishije leta y’ u Rwanda bitewe n’ umubare w’ abanyarwanda gicumbikiye bivugwa ko baba barisunze abayirwanya! Ufite mwenewabo wagiye hanze ubu kugirango azaryame asinzire azajya agomba kugaragaza ko mwenewabo atari uwazinutswe FPR “umwanzi w’ igihugu” !
Ese ibi bije bite?
Twaganiriye n’ umukozi wa ministeri y’ ububanyi n’ amahanga twemereye kudatangariza umwirondoro kuko nkuko bisanzwe abaduha amakuru bari muri Leta baba bahangayikiye umutekano wabo kandi natwe ari ntawe twifuriza urwo kubeshyerwa kwiyahuza amashuka. Yatubwiye ati:
“…Iyi gahunda ya mweru na muhima ije iherekeza iyatumwe gusenya uriya muryango wa Jambo ASBL kuko leta ihangayikijwe n’ urubyiruko rukurira hanze y’ icyerekezo twihaye nk’ igihugu.”
Abatekereje izi gahunda basanga ngo opozisiyo nyarwanda muri rusange yo ishobora kuba idakeneye gusenywa kuko yo isa nk’iyirangije bitewe n’ ukuntu igizwe n’ abakambwe bavugwaho gusahurira munduru bizeza urwo rubyiruko ibyo batazigera bashobora kubagezaho.
Amaherezo y’ ibi bintu byo gucamwo kabiri igihugu, tugahora dufite abari kuruhande rwa leta n’ abayishisha bakayirwanya , abari mumudendezo wayo n’ abatotezwa nayo azaba ayahe nimba byabindi byo kuziza uri mugihugu mwenewabo wahunze bikomeje kandi aribyo twakagombye kuba twaribohoye?
Samuel Kamanzi
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/gahunda-ya-leta-y-u-rwanda-yo-kumenya-imyirondoro-y-abagiye-hanze-igeze-kure/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/10/20201004_163155.jpg?fit=960%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/10/20201004_163155.jpg?resize=140%2C140&ssl=1DEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONLATEST NEWSOPINIONInzego z' ibanze ziri guhabwa amabwiriza mashya yo kumenya imiryango ifite abagiye hanze batabarizwa muri diaspora nyarwanda izwi na leta y' u Rwanda. Igihugu cya Uganda kiri ku isonga mu bihugu bihangayikishije leta y' u Rwanda bitewe n' umubare w' abanyarwanda gicumbikiye bivugwa ko baba barisunze abayirwanya! Ufite...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS