Abantu babiri basize ubuzima abandi babiri barakomereka mu gitero inyeshyamba z’umutwe wa FDLR zagabye ku ngabo za FARDC ziherereye i Tongo – Rusheshe muri Teritwari ya Rutchuru iherereye muri Kivu ya Ruguru.

Icyo gitero cyabaye kuri uyu wa kane, umutwe wa FDLR wahitanye umusirikare wa FARDC ikomeretsa abasirikare babiri ndetse inanyaga imbunda za AK 47. Aba basirikare bakomeretse bo bahise boherezwa mu bitaro bya Rutchuru ku bufatanye na Monusco.
JPEG - 94.8 kb
Ingabo za FARDC mu nkambi ya Kibati imeze neza nk’iyo FDLR yatwitse

Ku ruhande rwa FDLR ingabo za FARDC zatangaje ko zivuganye umurwanyi 1 w’uyu mutwe.

Nyuma yo kumenesha ingabo za FARDC muri aka gace, izi nyeshyamba zahise zishumika ikigo cya gisirikare cyari gikambitsemo izi ngabo z’igihugu. Iyi mirwano ikaba yamaze amasaha abiri nk’uko byemezwa na societe civile muri aka gace.

JPEG - 35.3 kb
Abarwanyi ba FDLR bakubise inshuro ingabo za FARDC

Abaturage batuye muri aka gace bari bahunze iyi mirwano mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu nibwo batangiye kugaruka mu ngo zabo ndetse n’ingabo za FARDC zari zameneshejwe nazo zigaruka mu birindiro biri Tongo Rusheshe nk’uko byemezwa na Societe civile ndetse n’ubuyobozi gakondo bwo muri aka gace.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSWORLDAbantu babiri basize ubuzima abandi babiri barakomereka mu gitero inyeshyamba z’umutwe wa FDLR zagabye ku ngabo za FARDC ziherereye i Tongo – Rusheshe muri Teritwari ya Rutchuru iherereye muri Kivu ya Ruguru. Icyo gitero cyabaye kuri uyu wa kane, umutwe wa FDLR wahitanye umusirikare wa FARDC ikomeretsa abasirikare babiri ndetse...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE