Icyamamare Jose Chameleone akomeje gushinjwa gukorana n’imbaraga za sekibi, nyuma y’urupfu rwa murumuna we Ak 47 ubu akomeje gushinjwa n’abantu batandukanye ko yaba yaratanzeho uyu muvandimwe igitambo mu muryango wa Illuminati.

Urupfu rwa murumuna wa Chameleone rwabaye mu minsi micye ishize, rwakomeje kuvugwaho byinshi bitandukanye dore ko hari abemezaga ko yaguye mu bwogero, abandi bagahamya ko yakubitswe nyamara hakaba n’abavuga ko uyu muhanzi Ak 47 yaba yarishwe n’ibiyobyabwenge, ibyo byose ariko hakaba n’ababihuza bakavuga ko urupfu yapfuye rudasobanutse ndetse ko yazize urupfu rutunguranye bitewe n’uko yatanzweho igitambo muri Illuminati na mukuru we Chameleone.

Chameleone ajya agaragaza ibimenyetso bikunze kugaragara ku byamamare biba muri Illuminati

Nyuma y’ibi byose ariko, Chameleone yavuze ko we ari umukirisitu gaturika kandi imbaraga z’Imana zikaba arizo akesha byose nk’uko yabigaragaje mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga. Aha kandi yasobanuye ko uretse kuba atari muri Illuminati, adateze no kujya muri uyu muryango uvugwaho gukorana na shitani.

Chameleone ati: “Amafaranga yabaye urwitwazo abanebwe bakoresha barenganya abakora cyane. Niba kukuvuga nabi babikuramo amafaranga ni byiza kuri bo. Bamwe muri twe twubatse mu nkingi z’ububasha bw’Imana, kandi ntawabasha kuzidutwara. Njye ndi umugaturika sindi umuyoboke wa Illuminati kandi sinzigera mba we”

Uretse kuba Chameleone avugwaho gutangaho igitambo umuvandimwe we AK47 muri Illuminati, yanakunze kugenda avugwaho kugaragaza ibimenyetso nk’ibisanzwe bizwi mu baba muri uyu muryango ukorana na shitani, nyamara n’uyu muryango kugeza ubu ntuvugwaho rumwe n’abantu batandukanye ku isi.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSIcyamamare Jose Chameleone akomeje gushinjwa gukorana n’imbaraga za sekibi, nyuma y’urupfu rwa murumuna we Ak 47 ubu akomeje gushinjwa n’abantu batandukanye ko yaba yaratanzeho uyu muvandimwe igitambo mu muryango wa Illuminati. Urupfu rwa murumuna wa Chameleone rwabaye mu minsi micye ishize, rwakomeje kuvugwaho byinshi bitandukanye dore ko hari abemezaga ko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE