Dukuzumuremyi ureganwa na Kizito yavuze ko yategetswe kwishinja ibyaha
Dukuzumuremyi Jean Paul ureganwa na Kizito Mihigo yabwiye urukiko ko yatojwe ukwezi kose kugira ngo azasubize ibibazo by’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha yishinja ibyaha atakoze.
Dukuzumuremyi Jean Paul ushinjwa umugambi wo gutera za gerenade i Kigali
Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2014, mu Rukiko Rukuru rwa Repubulika hakomeje kuburanishwa urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kizito Mihigo na bagenzi be, aho kuri gahunda yiburanisha hakomeje hiregura Dukuzumuremyi Jean Paul washinjwe kuba ari we wagombaga gutera gerenade muri Kigali.
Ubushinjacyaha bwatangiye busobanurira Urukiko uburyo Dukuzumuremyi yakozemo ibyaha, na we ahabwa umwanya wo kwiregura ku cyaha kimwe kimwe, ahereye ku cyo gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi, iki kikaba kinashinjwa Kizito Mihigo na Ntamuhanga Cassien bakireguyeho mbere.
Agihabwa umwanya wo kwiregura, Dukuzumuremyi yagize ati“Mbere na nbere reka nshimire Imana, kuko ari benshi baba batifuza ko umuntu abaho.” Iyi mvugo ikaba yasekeje abari mu cyumba cy’iburanisha, ariko Urukiko ruhita rumwibutsa ko ibyo ntaho bihuriye n’ibyo asabwe kwireguraho.
Yahise yongeraho ati“Ndashimira kandi Kizito Mihigo na Ntamuhanga Cassien kuko iyo badafungwa mba narapfuye.” Ibi na byo byatumye yongera kwihanangirizwa n’Urukiko.
Nyuma yo kwihanangirizwa, yahise avuga ko mbere yo kugira ibyo yiregura, ashaka kubanza gusaba Urukiko gutesha agaciro inyandiko mvugo zose z’ibyo yavugiye mu Bugenzacyaha, ibyo mu Bushinjacyaha, ndetse n’ibyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru.
Aha ni ho yasobanuye ko ibivugwamo ntaho bihuriye n’ukuri, ko ahubwo urukiko rushatse yarubwira ukuri kw’ibyo yakoranye n’uwitwa Richard na we wari mu bamutotezaga ubwo yabazwaga mu Bugenzacyaha.
Nyuma yo gusobanura ko yafunzwe mu buryo budakurikije amategeko, agatotezwa mbere y’uko atangira kubazwa n’Ubugenzacyaha, ibyo bituma ibyo yasubije n’ibyo yabwiye Ubushinjacyaha byose bisa n’ibyo yabwiye Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru, byose akaba yarabivuze kubera gutinya kugirirwa nabi n’abamurindaga.
Mu gushimangira ko inyandikomvugo ze zateshwa agaciro, Dukuzumuremyi yakomeje asobanura uburyo ibyo yavuze nta sano bifitanye n’ukuri aho yifashishije ingero 2 avuga ati: “Boko Haram yashimuse abakobwa barenga 200 barabategura kugeza babagize abagore. Ba Miss (Nyampinga) baratozwa, bagategurwa, uwo mu giturage kikamuvamo kugira ngo amenye guhagarara imbere y’abantu.” Akomeza avuga ko na we ari bwo buryo yateguwemo ngo ajye asubiza, ari yo mpamvu izo nyandikomvugo zisa.
Ibi Ubushinjacyaha bwabyamaganiye kure, bwifashisha ingero z’izindi manza zaciwe, aho abaregwa bemeraga ibyaha mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha, bagera mu Rukiko bakabihakana, ariko bikarangira rukomeje kubahamya ibyaha.
Dukuzumuremyi avuga ko yafashwe saa tatu z’ijoro ryo kuwa 14 Werurwe 2014 ubwo yari agiye kubonana n’uwitwa Richard, ngo amuhe mudasobwa ye anamugurire icupa, ariko ageze aho basezeranye abantu bane (4) bahita baza bamutunga imbunda ahita azamura amaboko, bamupfuka mu maso, ubundi baramujyana.
Ngo yajyanywe ahantu hatazwi, aha akaba ari ho yateguriwe mu gihe cy’ukwezi kose,ngo ashyirwaho agahato ko kwemera ibyo byaha ashinjwa, ndetse rimwe na rimwe akanakubitwa imigeri, bigatuma abyemera kugira ngo atanicwa.
Mu gukomeza kwiregura ku bindi byaha byo kugambira kugirira nabi ubutegetsi buriho no gucura umugambi mu gikorwa cy’iterabwoba, yakomeje agaragaza ko ibyo ashinjwa byose nta byo yakoze, ko ahubwo ifungwa rye ari umutego yatezwe n’uwitwa Richard, uyu ngo akaba ari Umupolisi, ndetse akaba umwe mu bari aho yabarizwaga mu Bugenzacyaha.
Dukuzumuremyi avuga ko Richard bamenyanye mu itsinda ryo kuri Facebook ryitwa “Indatsimburwa”, gusa akavuga ko koko baganiriragamo ibitagenda neza mu butegetsi bw’u Rwanda.
Uyu Richard ngo ni we bajyanye i Goma, bajyana muri Uganda no mu Burundi, kandi aha hose hakaba ari ho ashinjwa kuba yarahuriye n’abayobozi ba FDLR. Yakomeje avuga ko uwo Richard w’umupolisi na we akwiye kuzanwa mu rukiko agatanga ubuhamya.
Umucamanza amubajije niba ahakana cyangwa yemera icyaha cyo gucura umugambi mu gikorwa cy’iterabwoba, Dukuzumuremyi yasubije ati “Si ukugihakana gusa ahubwo ndazibukira.”
Urubanza rwasubitswe Dukuzumuremyi amaze kwisobanura ku byaha bitatu (3) aregwa, ruzasubukurwa kuwa 12 Ukuboza 2014.
Source: igihe
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/dukuzumuremyi-ureganwa-na-kizito-yavuze-ko-yategetswe-kwishinja-ibyaha/AFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSDukuzumuremyi Jean Paul ureganwa na Kizito Mihigo yabwiye urukiko ko yatojwe ukwezi kose kugira ngo azasubize ibibazo by’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha yishinja ibyaha atakoze. Dukuzumuremyi Jean Paul ushinjwa umugambi wo gutera za gerenade i Kigali Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2014, mu Rukiko Rukuru rwa Repubulika hakomeje kuburanishwa urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kizito Mihigo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS