Kigali ikomeje kugira impungenge zuko FDLR itazaraswa na SADC, ahubwo baratsindira ko ngo SADC irimo kwimakaza igihango.

President Paul Kagame

Nyuma yamaganya ya Paul Kagame, ibinyamakuru by Kigali byose bikomeje kwitiranya politiki ya karere nigihango hagati ya SADC na nyakwigendera Juvenal Habyalimana/FDLR.

 

inkuru dukesha imirasire:

Mu gihe hakibazwa impamvu Umuryango mpuzamahanga udashyira mu bikorwa icyemezo cyo kwambura intwaro umutwe wa FDLR abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga basanga kuba uyu mutwe ushyigikiwe n’ umuryango SADC ntawapfa kuwisukira.

 Hitegerejwe uburyo ingabo zidasanzwe za Loni (Brigade Speciale d’ Intervention) zigizwe ahanini n’ ibihugu bimwe byo muri SADC yasenye inyeshyamba za M23 mu gihe gito cyane; biragoye gusobanura uburyo FDLR ikomeje kubabera urukiramende rudasimbukwa.

Raporo zagiye zitangazwa n’ inzobere za Loni zashimangiraga ko M23 yari igizwe n’ ingabo zisaga ibihumbi 5 kandi ifite ibirwanisho bikomeye mu gihe bivugwa FDLR igizwe n’ abarwanyi batarenze ibihumbi 3 ariko ikaba yarabananiye.

Ikimenyetso cy’ uburyo SADC ishyigikiye FDLR

Nyuma y’ aho bigaragariye ko nyakwigendera Laurent Desire Kabila yari yafashijwe na bimwe mu bihugu byo mu karere guhirika Leta ya Mobutu muri 1997 yahise acana ukubiri n’ ibi bihugu ahita ayoboka SADC .

Ibyo n’ ubundi bifitanye isano n’ amasezerano y’ ubufatanye mu bya gisirikare Perezida Juvenal Habyarimana yari yagiranye na Mobutu wa Zaire kuko no mu gihe FAR yatsindwaga na FPR/Inkontanyi muri 1994 igahungira muri Congo n’ ubwo Habyarimana yari yarapfuye Mobutu ntiyigeze atererana inzirabwoba za Habyarimana.

Kugeza magingo aya ubutegetsi bwasimbuye Mobutu na bwo bwakomeje kugendera kuri ayo masezerano bukaba bugikorana n’izari ingabo ze zimwe zibumbiye muri FDLR ndetse bikaba binatangazwa na Loni ko FARDC na FDLR ntaho bataniye ari ibisirikare bikorana bya hafi.

Kuba ubuyobozi bukuru bwa FDLR bugizwe ahanini n’ abahoze ari ingabo za Habyarimana ni kimwe mu bigaragarira amaso y’ abasesenguzi mu bya politiki ko SADC itakora mu nda uyu mutwe bishoboka ko bafite ikibahuza biruta ibibatanya ari na yo mpamvu bakomeza gutinza urugamba rwo kubamenesha no kubambura intwaro.

SADC ikingira ikibaba FDLR yitwaje ibiganiro bya hato na hato

Byatangiye kugaragara cyane i Addis- Abeba muri Ethiopia ubwo Perezida Jakaya Kikwete yatangaga igitekerezo gisaba Leta y’ u Rwanda kwicarana na FDLR mu biganiro by’ amahoro; icyo gihe Leta y’ u Rwanda yahise yikoma icyo cyifuza ubwo yagiraga iti” Ntituzemera na rimwe kugirana ibiganiro n’ abantu bakoze jenoside yahitanye miliyoni isaga y’ inzirakarengane Isi yose irebera”.

Taliki 2 Mutarama 2015 ubwo byari byemejwe ko FDLR yagombaga kwamburwa intwaro Perezida wa Afurika y’ Epfo, Jacob Zuma na mugenzi we wa Angola, Edouardo Santos bafashe iya mbere ubwo basabaga ko ikibazo cya FDLR cyakongera kwigwaho.

N’ ubwo Loni ndetse n’ ibihugu bikomeye ku Isi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishyigikiye ko aho bigeze FDLR igomba kuraswa, SADC yo ntibikozwa ahubwo ikomeza itinza iyo gahunda byumvikane ko ishobora kuba ikigendera ku gihango ndetse bakaba bafite byinshi bibahuza harimo n’ubucuruzi bw’ amabuye y’ agaciro mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa bicishijwe mu ba officiers ba FARDC.

Umuryango SADC washinzwe mu mwaka wa 1992 ukaba ugizwe n’ ibihugu 15 ariko ibyigaragaza mu kibazo cya Congo- Kinshasa ku bw’ inyungu za politiki zeruye ni Angola, Afurika y’ Epfo, Zimbabwe, Malawi, Tanzania ndetse na Namibia.

Ubwanditsi

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSKigali ikomeje kugira impungenge zuko FDLR itazaraswa na SADC, ahubwo baratsindira ko ngo SADC irimo kwimakaza igihango. President Paul Kagame Nyuma yamaganya ya Paul Kagame, ibinyamakuru by Kigali byose bikomeje kwitiranya politiki ya karere nigihango hagati ya SADC na nyakwigendera Juvenal Habyalimana/FDLR.   inkuru dukesha imirasire: Mu gihe hakibazwa impamvu Umuryango mpuzamahanga udashyira mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE