Perezida Museveni asinya Itegeko rihana abatinganyi muri Uganda

Leta Zunze ubumwe za Amerika zikaba zatangaje ko zafatiye igihugu cya Uganda ibihano nyuma y’uko Perezida Museveni muri Gashyantare asinye ndetse akanashyira mu gitabo cy’amategeko Itegeko rihana bantinganyi mu gihugu harimo n’igihano cya gufungwa burundu.

Amerika ikaba ibona iri tegeko kimwe no kubangamira uburenganzira bw’ikiremwa muntu ni muri urwo rwego yafatiye Uganda ibihano bikurikira:Gukuraho gahunda zose yagiranaga n’abayobozi ba Uganda,guhagarika imyitozo yagisirikare yahabwaga ingabo za Uganda, gukuraho inkunga yahabwaga igipolisi,gukuraho inkunga yahabwaga ibigo bya leta ndetse na Minisiteri y’Ubuzima.

Ibi bikaba bije nyuma y’uko amahanga ndetse n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu yari yasabye Perezida Museveni guhindura iri tegeko aho yaje kwanga avuga ko atagendera ku mategeko y’ibihugu byateye imbere kandi ko Uganda igomba kuba igihugu cyigenga kitagendeye ku bitekerezo by’amahanga.

Umunyamabanga Mukuru wa Leta Zunze ubumwe za Amerika akaba yari yavuze ko ibikubiye muri iri tegeko rihana abatinganyi muri Uganda ntaho bitaniye na politiki y’Abanazi mu Budage.

Ibihugu nka Denmark, Norway, Netherlands na Suwede bikaba byarahise bikuraho inkunga byahaga leta ya Uganda kubera iri tegeko rihana abatinganyi.

[Soma indi nkuru bifitanye isano

>http://www.umuryango.rw/spip.php?ar…]

Source:Redpepper

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPerezida Museveni asinya Itegeko rihana abatinganyi muri Uganda Leta Zunze ubumwe za Amerika zikaba zatangaje ko zafatiye igihugu cya Uganda ibihano nyuma y’uko Perezida Museveni muri Gashyantare asinye ndetse akanashyira mu gitabo cy’amategeko Itegeko rihana bantinganyi mu gihugu harimo n’igihano cya gufungwa burundu. Amerika ikaba ibona iri tegeko kimwe no kubangamira...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE