Umubyeyi wa Major Emmanuel Nkubana y’ishwe na bantu bataramenyekana, amakuru dukesha mugenzi wacu uri mu Rwanda aravuga ko Dansira w’imyaka 86 abagizi ba nabi bamutsinze imbere yirembo mu gitondo cyo kuya 29.02.2016.

Ubwo yavaga mu murima kureba abahinzi, abantu bataramenyekana bamuturtse inyuma bamukubita ikintu ahita yitaba imana.

Bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera bakaba bakeka ko iyicwa rye rifitanye isano n’imibanire itari myiza iri hagati ya muhunguwe Major Nkubana na leta ya Kigali.

Umwe mu baturanyi ba nyakwigendera yatangarije mugenzi wacu dukesha I’yinkuru ko Dansira amaze igihe abana n’abuzukuru be cyakola hakaba hari n’umuhnguwe ngo uba muri Uganda we wakomeje kujya amusura ndetse ngo akaba yari yanaharaye mw’ijoro ryahise.

Ubundi abandi bana be bose bakaba barahunze igihugu nyuma yaho Major Nkubana ahungiye dore ko bakomeje gukurikiranwa cyane.

Major nkubana akaba ari umwe mu ngabo zagaragaje ubutwari mu myaka yaza 1990 ubwo yari umwe ba officier babaye ku ntambara igihe kirekire kugeza aho bahagarikiye genocide.

Major Nkubana yanabaye mu ngabo zarwanye intambara muri Congo, nyuma yaje kugirana ubwumvikane buke nabamuyoboraga icyo gihe ahitamo kwerekeza iyubuhunzi, ageze imahanga yayobotse Rwanda National Congress yaba Gen Kayumba nabavandimwe Gahima na Rudasingwa. Major Nkubana akaba ari mu basilikare Kagame amaze igihe ahigisha uruhindu. Aliko Kagame akaba atarashoboye kumuca iryera nubwo bwose yakomeje kumuhoza mumagambo, none bamwe bakaba bemeza yahisemo kwica umubyeyi we ngo amuce intege. Cyakola Kagame akaba yibagiwe vuba kuko yahambye nyina Rutagambwa hambere aliko ntabwo yahagaritse akazi, ibyo bikaba bisobanura ko na Major Nkubana bitazamubuza gukomeza kwamagana ubutegetsi bubi.

Dansira imana imuhe iruhuko ridashira kandi nabana be bakomeze kwihangana.

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/02/Umuhini.jpg?fit=380%2C380&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/02/Umuhini.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUmubyeyi wa Major Emmanuel Nkubana y’ishwe na bantu bataramenyekana, amakuru dukesha mugenzi wacu uri mu Rwanda aravuga ko Dansira w’imyaka 86 abagizi ba nabi bamutsinze imbere yirembo mu gitondo cyo kuya 29.02.2016. Ubwo yavaga mu murima kureba abahinzi, abantu bataramenyekana bamuturtse inyuma bamukubita ikintu ahita yitaba imana. Bamwe mu baturanyi ba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE