Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zihanganye bikomeye n’ inyeshyamba zaremye umutwe mushya urwanya ubutegetsi bwa Joseph Kabila; ukaba wiyise Alliance des Patriotes pour un Congo libre et souverain, ACPLS, ukaba wiyongereye ku yindi itabarika isanzwe ica ibintu mu burasirazuba bw’ iki gihugu.

 Iyi mirwano yahanganishije ingabo za FARDC n’ izi nyeshyamba ikaba yarumvikanyemo imbunda nini n’ intoya ikaba yarahereye mu gace ka Masisi; mu bilometero 50 uvuye mu murwa mukuru wa Kivu y’ amajyaruguru, Goma. Iyi mirwano ikaba yaratangiye mu cyumweru gishize, aho yatumye bamwe mu baturage bahunga ibice bari batuyemo ari benshi.

Umukuru w’ iyi ntara yabwiye ibiro ntaramakuru by’ abafaransa, AFP, ko iyi mirwano yakajije umurego ku wa gatatu w’ iki cyumweru; urusaku rw’ ibibunda biremereye rukaba ari rwo rwumvikanaga muri aka gace. N’ ubwo imirwano yari ikomeye bwose ariko, amakuru atangwa n’ abaturage n’ imiryango itegamiye kuri Leta batangaza ko inyeshyamba zigenda zirushwa imbaraga ndetse zisubizwa inyuma.

JPEG - 346.9 kb
Uyu mu Colonel ngo ararwanira kurengera ubusugire bwa Kongo yigenga akaba yaratorotse mu ngabo za FARDC

Izi ngabo zirwanya ubutegetsi ziyobowe n’ umwe mu basirikare ubu akaba yaramaze kugitoroka ashinga umutwe we urwanira kurema Kongo yigenga, uwo akaba ari Colonel Janvier Buingo Karairi. Uyu mutwe uvuga ko uharanira kurengera abaturage bo mu bwoko bw’ abahunde bavuga ko bageramiwe n’ imitwe yitwaza intwaro. Abandi baturage ba Kongo-Kinshasa bakaba bashinja uyu mutwe kwigabiza ibirombe by’ amwe mu mabuye y’ agaciro akorwamo za telefoni zigendanwa.

Uyu mutwe uvutse si uwa mbere uvutse urwanya ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila kuko M23 ivuka yakomotse mu ngabo ziganjemo abavuga ururimi rw’ ikinyarwanda bavugaga ko baharanira uburenganzira bwa bene wabo bamwe bicwaga abandi bagahezwa mu buhungiro.

Source: Imirasire

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSIngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zihanganye bikomeye n’ inyeshyamba zaremye umutwe mushya urwanya ubutegetsi bwa Joseph Kabila; ukaba wiyise Alliance des Patriotes pour un Congo libre et souverain, ACPLS, ukaba wiyongereye ku yindi itabarika isanzwe ica ibintu mu burasirazuba bw’ iki gihugu.  Iyi mirwano yahanganishije ingabo za FARDC...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE