Ingabo z’u Rwanda, umuryango hamwe n’inshuti basezeye bwa nyuma “umusirikare utazarira”, Col Willy Bagabe, witabye Imana kuwa 03 Kamena 2016 azize uburwayi, aho yari arwariye mu Buhinde.

Mu muhango wo kumushyingura mu cyubahiro mu irimbi rya gisirikare i Kanombe, kuri uyu wa 11 Kamena, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba yavuze ko bigoye kugira icyo umuntu avuga mu bihe nk’ibi, ariko ngo Col Bagabe bamufata nk’intwari ikomeye n’isomo ku basigaye.

Yagize ati “Umubiri twambaye ku Isi ugira igihe urangirira. Ariko ngira ngo icy’ingenzi ni icyo twebwe ababa bawambaye dusiga twarakoze tugifite uwo mubiri. Col Bagabe rero ku bamuzi, kuri bagenzi banjye, mu 1990 yatabaye mu isibo ya mbere. Imirimo yose yagiye ashingwa yayikoze uko yagombaga kuyikora.”

Col Bagabe ngo yitwaye neza ku rugamba, aba “umusirikare utazarira”, wakoze ibyo yagombaga gukora, wagize uruhare mu kubohora igihugu ndetse na nyuma yaho agakomeza gutanga umusanzu we.

Gen Nyamvumba yakomeje agira ati “Ibyo Colonel Bagabe yanyuzemo haba mu misozi twuriye, mu mibande twamanutse, imvura yatunyagiye, amasasu twanyuzemo, hari abatarashoboye kubyihanganira bananirwa iyo nzira ikiriho. Kuri Bagabe siko byagenze, yarakomeje kugeza ejo bundi aho uyu mubiri w’Isi unaniranye, atuvamo.”

Col Bagabe witabye Imana ku myaka 48, yabanje kuvurirwa mu bitaro bikuru bya gisirikare i Kanombe, yoherezwa muri Kenya, akomereza mu Buhinde ari naho yaguye nyuma y’amezi asaga atanu yakiriye agakiza.

Gen. Nyamvumba ati “Twakoze ibyo abantu bashoboye kugira ngo tubungabunge ubuzima bwe, kugira ngo akomeze abeho, ariko ntibyakunze. Ari nayo mpamvu mvuga ngo no ku batemera, nibura dukwiye kwemera ko hari aho ubushobozi bw’umuntu bugarukira.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yashimye umusanzu Col Bagabe asigiye igihugu cye, aho yagaragaje urukundo rugera aho yemera gutanga ubuzima bwe, ku buryo bitewe n’ibyo yanyuzemo nawe ashobora kuba ataratekerezaga ko yageza ku munsi yapfiriyeho.

Yasabye abandi basirikare kurangwa n’urwo rukundo, ndetse Ingabo z’u Rwanda zikazakomeza gufasha umuryango wa Nyakwigendera haba mu byo basabwa n’amategeko n’ibirenzeho.

Colonel Willy Bagabe yavutse mu 1968, ahitwa Kabazana mu nkambi y’impunzi z’Abanyarwanda ya Nakivala muri Uganda.

Amashuri yisumbuye yayize muri Kitante High School, akura ari umuntu wanga akarengane n’agasuzuguro byari byarahawe intebe muri icyo gihe. Byatumye acikiriza amashuri yisumbuye, yinjira mu rugamba rwo kubohoza Uganda rwari ruyobowe na Yoweri Kaguta Museveni.

Nyuma yo kubohora Uganda, yakomereje mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, kugeza rurangiye mu 1994.

Apfuye asize abana batanu b’abahungu n’umugore.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/col-bagabe.jpg?fit=800%2C530&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/col-bagabe.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSIngabo z’u Rwanda, umuryango hamwe n’inshuti basezeye bwa nyuma “umusirikare utazarira”, Col Willy Bagabe, witabye Imana kuwa 03 Kamena 2016 azize uburwayi, aho yari arwariye mu Buhinde. Mu muhango wo kumushyingura mu cyubahiro mu irimbi rya gisirikare i Kanombe, kuri uyu wa 11 Kamena, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen....PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE