Col Tom Bybagamba na Brig Gen Rusagara 
Urubanza ruregwamo Col Tom Byabagamba na Brig Gen Frank Rusagara wahoze ari umusirikare  mukuru muri RDF rwasubitswe kuko umwe mu bo bareganwa adafite umwunganizi.
Mu rukiko kandi hagaragaye uwitwa Sergeant Kabayiza Francois ariko Captain David Kabuye yajyanywe mu nkiko za gisivili.

Col Tom Byabagamba yahoze ayobora ingabo zirinda Kagame

Bakurikiranyweho kwamamaza nkana ibihuha  bigamije kwangisha abaturage  ubutegetsi buriho , gukora ibikorwa bigamije gusebya igihugu, guhishira nkana ibimenyetso ndetse no gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.

Kuri uyu wa 29 Kanama 2014 bagombaga kuburana ku ifungwa n’ifungura ry’agateganyo ariko urubanza rwimuriwe kuwa 05 Nzeri 2014.

Brig Gen Frank Rusagara ndetse na Sergeant Kabayiza bagaragaye mu myenda y’icyatsi kibisi naho Col Tom Byabagamba we yari yambaye imyenda ya Gisirikare.

Aba basirikare baranzwe no kugira imyanya ikomeye mu gisirikare kandi ihabwa abantu bafitiwe icyizere bari bafite abanyamategeko 4 babunganira naho Sergeant Kabayiza nta mwunganizi yari afite mu rukiko ari nayo mpamvu urubanza rwasubitswe.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICS Col Tom Bybagamba na Brig Gen Rusagara  Urubanza ruregwamo Col Tom Byabagamba na Brig Gen Frank Rusagara wahoze ari umusirikare  mukuru muri RDF rwasubitswe kuko umwe mu bo bareganwa adafite umwunganizi. Mu rukiko kandi hagaragaye uwitwa Sergeant Kabayiza Francois ariko Captain David Kabuye yajyanywe mu nkiko za gisivili. Col Tom Byabagamba yahoze...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE