Nyuma yoguhimba uburyo bwose ngo ahitane Majoro Robert Higiro bikananirana Colonel munyuza yahisemo kumusebya, Yandikisha inyandiko ategeko ko Majoro Mitima ayisinyaho igasohoka mu kinyamakuru igihe.com cyandikira leta ya Kigali.

Col Dan Munyuza

Majoro Higiro yakomeje kugaragaza ibitagenda neza ndetse n’ubwicanyi bukorwa na leta ya Kigali, Colonel Dan Munyuza ari mu basilikare Majoro Higiro yafashe amajwi bamusaba kumena amaraso.

Ibyo byose byagiye ahagaragara ndetse byinshi mu bihugu bya amahanga biza gusobanukirwa ubwicanyi bwa Kagame, ibi byaje kugeza naho bigaragariye muri Congress ya Amerika aho Majoro Higiro na Himbara bagaragaye basobanulira leta ya Amerika ubwicanyi bwa Kagame na leta ye.

Majoro Robert Higiro yakomeje guhigwa cyane kugeza naho ahishuriwe n’iperereza rya abanyamerika ko ashobora guhitanwa, ibi noneho bikaba bikurikiwe nogusaba abo yakoranye nabo cyera ko bamusebya.

 

Dore amwe mu magambo ya cyana Col Dan Munyuza yahaye Majoro Arthur Mitima ngo ayitirirwe maze basebye Majoro Higiro.

Inyandiko ikurikira niya Mitima werekana ibyo yabwiwe kwitirirwa ngo bisohoke mu kinyamakuru Igihe, ati Natangiye gukorana na Robert Higiro mu myaka ishize ubwo twari abasirikare mu rugamba rwo kwibohora na nyuma i Darfur muri Sudani mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Urugero, ubwo twari Kamina muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1997, yashyamiranye bikomeye n’umusirikare waturukaga muri Tanzania, nyuma yo gutuka mugenzi we wakomokaga muri Tanzaniya bagombaga gukorana mu myitozo y’ingabo za Congo.

Ibyo se niyo byaba byarabaye harizibana zidakomana amahembe, nibaza byaba biruta Kagame utukana kuri televisiyo.

Yaje guhamagarwa ku cyicaro gikuru i Kigali aho yagombaga guhita yirukanwa kubera imyitwarire idahwitse ariko aza guhabwa amahirwe yo kuguma mu kazi nyuma yo kwihanangirizwa no kugirwa inama. Ibyo bivuga ko ntanicyaha yarafite kuko ubuyobozi bw’ingabo zu Rwanda buhora bwigamba kutihanganira abanyabyaha.

Hashize imyaka mike, ingabo z’u Rwanda zose zimaze kuva ku butaka bwa Congo, Higiro yakoze ibintu bitari bisanzwe ku musirikare wa RDF.

Yigize nk’umusivili, yambutse umupaka ku giti cye asubira Kamina ku mpamvu ze zihariye atigeze amenyesha undi muntu uwo ariwe wese.

Yarafashwe, agarurwa mu Rwanda akatirwa gufungwa. Yaje kurekurwa, arahirira kuba umusirikare w’intangarugero aramutse yemerewe kuguma mu gisirikare. Indahiro atigeze ahagararaho igihe kinini. Ariko nanone iyo agira icyaha aba yarafashwe agafungwa akabazwa n’inkiko nonese nkubu Dan Munyuza ntushaje nabi koko uratwereka amategeko atarubahirijwe cyangwa ibyaha?

Nyuma y’imyaka mike mu 2008, Higiro yoherejwe nk’umwarimu mu ishuri rya gisirikare ry’u Rwanda (Rwanda Military Academy). Nyuma yo gufata nabi abarimu ba gisirikare bari baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda yahamagaje inama nayo Higiro ayigaragarizamo imyitwarire ye isanzwe, atuka Umugaba w’Ingabo imbere y’abandi basirikare. Nonese iyo umuntu atutse umugaba w’ingabo ntahanwe ubwo aba yamututse, ahubwo umugaba w’ingabo wigicucu ubundi uwamutuka yaba akosheje. Ahubwo se gufata nabi abarimu nukuvuga iki?

Ukutagendera ku mategeko imbere ya bagenzi be, abamuruta , abo bangana n’abo aruta, no gukoresha amahirwe yose abonye ngo ateshe agaciro urwego rwamuhaye amahirwe atabarika byarakomeje no mu yindi myaka.

Maj Higiro arikumwe na Kagame

Ahubwo se kuki yakomeje kugira amahirwe kandi iyi nyandiko ya Munyuza na Mitima yerekana ko yakosaga burigihe, ahubwo Mitima we utarakosaga kuki atahawe amahirwe nkayo bahaga Majoro Robert Higiro?

Igikorwa cya nyuma cyabaye mu rundi rugendo rwo kugarura amahoro i Darfur aho Higiro nanjye twabanaga mu nzu imwe.

Yirengagije inama nari namugiriye zo kwitwararika, Higiro yakomeje guhungabanya ubumwe bw’ingabo zacu n’umudengezo w’abari mu butumwa bwo kugarura amahoro, akomeza gusuzugura abakuru bacu mu ngabo abasanisha ‘n’abayobozi batize kandi badafite umumaro’.

Umunsi ku wundi, ibikorwa bye byagiye bikomeza kwibasira abasirikare bo hejuru kugeza n’aho yashoboraga kunenga ku karubanda ububasha n’ubushobozi bw’abajenerali ba RDF n’Umugaba w’Ingabo ubwe. Ahubwo Robert Higiro niwe muzima nonese ubwo usibye Dan Munyuza nabandi nkawe utabona ko Kagame ntakigenda ninde? Nonese kuvuga ko abagenerali batize cyangwa bakwiye kugirwa inama biba aramakosa?

 

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSNyuma yoguhimba uburyo bwose ngo ahitane Majoro Robert Higiro bikananirana Colonel munyuza yahisemo kumusebya, Yandikisha inyandiko ategeko ko Majoro Mitima ayisinyaho igasohoka mu kinyamakuru igihe.com cyandikira leta ya Kigali. Col Dan Munyuza Majoro Higiro yakomeje kugaragaza ibitagenda neza ndetse n’ubwicanyi bukorwa na leta ya Kigali, Colonel Dan Munyuza ari mu basilikare...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE