Col. Byabagamba, Brig. Gen. Rusagara na Capt. Kabuye baritaba urukiko
Col. Tom Byabagamba hamwe n’abandi bagabo babiri bahoze mu ngabo z’u Rwanda ari bo Brig. Gen. Frank Rusagara na Capt. David Kabuye, baritaba urukiko kuri uyu wa Gatanu nk’uko The New Times ibitangaza.
Col Byabagamba
Aba bagabo batatu batawe muri yombi mu cyumweru gishize ku minsi itandukanye aho bakurikiranweho guhungabanya umutekano w’igihugu nk’uko Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yabitangaje.
Brig. Gen. Nzabamwita yagize ati “Ubushinjacyaha buzatanga ibyaha imbere y’umucamanza ubifitiye ububasha ejo (kuwa Gatanu)”.
Rusagara wahoze ari ‘attaché militaire’ muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza ndetse akanayobora Ishuri rikuru rya gisirikare i Nyakinama, ni we wabanje gutabwa muri yombi kuwa Mbere w’icyumweru gishize, nyuma iperereza rishyika kuri Kabuye wikoreraga ku giti cye watawe muri yombi kuwa Gatatu, na Col. Byabagamba wari uherutse mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo watawe muri yombi kuwa Gatandatu.
Igisirikare cy’u Rwanda gitangaza ko aba bagabo batatu bose bakurikiranweho ibyaha bimwe. Biteganyijwe ko bari bwitabe Urukiko rwa gisirikare rwa Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/col-byabagamba-brig-gen-rusagara-na-capt-kabuye-baritaba-urukiko/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSCol. Tom Byabagamba hamwe n’abandi bagabo babiri bahoze mu ngabo z’u Rwanda ari bo Brig. Gen. Frank Rusagara na Capt. David Kabuye, baritaba urukiko kuri uyu wa Gatanu nk’uko The New Times ibitangaza. Col Byabagamba Aba bagabo batatu batawe muri yombi mu cyumweru gishize ku minsi itandukanye aho bakurikiranweho guhungabanya umutekano...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS