Byenda gusetsa: Ange Kagame Asigaye atera ingumi akanaterura ibyuma
Mu ntangiriro z’iki cyumweru hagaragaye ifoto ya Ange Kagame ari mu nzu bakoreramo sport yo guterura ibyama n’iteramakofe hamwe n’icyamamare Angela Simons gikora ibijyanye n’imyambaro (fashion designer) n’ibiganiro bya Televiziyo muri Amerika.
Ku ifoto uyu mukobwa Angela Simons yatangaje yanditseho ati ““Only the strong survive !!! Haha Saturday workouts with @akagame”
Amafoto ya Ange Kagame yaherekeje umubyeyi we muri White House mu kwezi kwa munani uyu mwaka yarebwe anavugwaho n’abantu benshi cyane batangariye cyane ubwiza bwe n’indeshyo ye.
Aya mafoto yatumye Ange Kagame mu gihe gito abantu bamukurikiraga kuri Twitter bava ku bageraga ku 2000 ubu bageze ku bihumbi 16 birenga.
Angela Simmons yigeze kuba ari umukunzi w’umuraperi Bow Wow mu gihe cyashize ubwo nawe yari afite akazina yiyise ka Shad Moss ari ubu yaretse.
Ange w’imyaka 21 uri mu mwaka wa nyuma w’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza, inshuti ze zatangaje mu gihe gishize ko Ange akunda cyane gukora siporo kandi ari umuhanga mu ishuri.
Photos/PPU & @AngelaSimmons
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/byenda-gusetsa-ange-kagame-asigaye-atera-ingumi-akanaterura-ibyuma/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMu ntangiriro z’iki cyumweru hagaragaye ifoto ya Ange Kagame ari mu nzu bakoreramo sport yo guterura ibyama n’iteramakofe hamwe n’icyamamare Angela Simons gikora ibijyanye n’imyambaro (fashion designer) n’ibiganiro bya Televiziyo muri Amerika. Ku ifoto uyu mukobwa Angela Simons yatangaje yanditseho ati ““Only the strong survive !!! Haha Saturday workouts with @akagame” Amafoto ya Ange Kagame...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS