Bushayija Emmanuel:Undi Mwongereza ugizwe umwami nyuma y’imyaka 64

Nyuma y’amezi 3 Umwami wa nyuma w’u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda, atanze, hakimikwa undi wabaga mu Bwongereza mu buryo butavugwaho rumwe, ku rundi ruhande Abongereza bo bakomeje kugaragaza amarangamutima yabo bavuga ko mwene wabo Bushayija, bagendeye ku kuba afite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, yagizwe umwami w’u Rwanda.

Ikinyamakuru the Telegraphy cyanditse ko Bushayija wahoze ari umukozi wa Pepsi yagizwe umwami akaba abaye Umwenegihugu w’u Bwongereza wa mbere w’umugabo ubaye umwami kuva mu 1952 George VI yatanga. Tubibutse ko kuva George VI yatanga u Bwongereza buyobowe n’Umwamikazi ari we Elisabeth.

George VI /bwiza.com

George VI

Naho ikinyamakuru The Sun cyo cyatangiye inkuru yacyo yo kuri uyu wa 13 Mutarama kigira giti: “Umwongereza w’abana babiri wahoze akorera Pepsi, Emmanuel Bushayija, yagizwe Umwami w’u Rwanda”.

Iki kinyamakuru mbere yaho kuwa 12 Mutarama kikaba cyari cyakoze indi nkuru kiyiha umutwe ugira uti: “Umwongereza wahoze ashinzwe ubucuruzi muri Pepsi yagizwe umwami mushya w’u Rwanda nyuma y’ibyumweru uwari umusekirite muri Argos atorewe kuba perezida wa Gambia”. Uyu akaba ari Adama Barrow uherutse gutsinda Yahya Jammeh nawe ngo ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, akaba yarahoze ari n’ushinzwe umutekano mu kigo cyitwa Argos muri London.

 

Emmanuel Bushayija/bwiza.com

Emmanuel Bushayija wagizwe umwami w’u Rwanda

Emmanuel Bushayija, umwana wa mukuru wa Kigeli V Ndahindurwa wahawe izina rya Yuhi VI Musinga, yavukiye mu Rwanda kuwa 20 Ukuboza 1960, akaba afite abana babiri.

Yakuriye mu buhungiro mu gihugu cya Uganda aho yize amashuri yisumbuye ku ishuri ryisumbuye rya Iganga. Yaje gukora muri Pepsi Cola i Kampala, ndetse akora mu bijyanye n’ubukerarugendo muri Kenya mbere yo kugaruka mu Rwanda muri Nyakanga 1994 akongera kuhava yerekeza mu Bwongereza mu 2000.

Ikinyamakuru The Times kivuga ko uyu mugabo unafite yari atuye hafi ya Old Trafford muri Manchester mbere yo kwimukira mu nzu y’ishyirahamwe Irwell Valley rigurisha inzu zo kubamo.

nintchdbpict000293941657

Agace Bushayija asigaye abamo

Kuwa 09 Mutarama 2017 nibwo Boniface Benzinge wari umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa, yatangaje iyimikwa rya Emmanuel Bushayija nk’umwami Yuhi VI Musinga ugomba gusimbura Kigeli watanze mu Ukwakira 2016.

Ikinyamakuru The Guardian kivuga ko muri Video yagaragaye kuri facebook Benzinge yavuze ko mu 2006 Kigeli yari yarahisemo mwishywa we (Emmanuel Bushayija) ngo abe ari we uzamusimbura.

Kuva yagirwa umwami, Bushayija ntacyo aratangaza kuri ubu bwami bwe. Ubwo itangazamakuru ryageragezaga kumugeraho kuri uyu wa Gatatu ushize aho aba mu Bwongereza nk’uko The Guardian ikomeza ivuga, ngo umwe mu bo mu muryango we yaribwiye ko ntawuhari kandi adafite gahunda yo kuvugisha itangazamakuru.

Bamwe mu baturanyi be batunguwe no kumva ko yabaye umwami

Uwitwa Wendy Otoo w’imyaka 50 utuye mu ntambwe nk’ebyiri uvuye aho Bushayija atuye, yatangaje ko Bushayija yamenyesheje iyi nkuru umugabo we ariko ngo yumva nta kintu gikomeye bizahindura ku muryango we (wa Bushayija)

Yavuze ko Bushayija ari umugabo ucisha macye w’igikundiro, aho avuga ko kenshi aba ari kumwe n’abuzukuru be kandi Bushayija abanye nabo neza hari n’igihe abacaho agahagarara akabaganiriza. Kubw’ibi ngo asanga adasa nk’umwami. Uyu mugore yongeyeho ko kumva Bushayija ari umwami ari ibintu bisekeje kuko ngo aho akomoka muri Ghana ku ruhande rwa se, se wabo nawe ari umwami.

Dore inzu Emmanuel Bushayija abamo

Dore inzu Emmanuel Bushayija abamo

Undi muturanyi witwa Agboola w’imyaka 43, nawe ngo yumvise ko umuturanyi we yabaye umwami ubwo umunyamakuru yakomangaga iwe kuwa Gatatu. Uyu yavuze ko bishimishije mu by’ukuri ndetse agiye gushaka uko yarushaho kumenyana nawe.

Nubwo bimeze gutyo, mu Rwanda imbere iby’ubu bwami bwa Yuhi VI Musinga byamaganiwe kure n’abantu batandukanye barimo Pasitoro Ezra Mpyisi wahoze ari umujyanama w’umwami.

 

Pasitoro Mpyisi aherutse gutangariza itangazamakuru ko atazigera yemera uyu mwami mushya kubera ko ngo uwamwimitse (Boniface Benzinge) atari abifitiye ububasha kuko ngo atari uwo mu muryango w’ibwami kandi nta n’irindi sano bafitanye.

Tubibutse ko u Rwanda rwavuye mu butegetsi bwa cyami rukajya muri repubulika mu 1961 nyuma ya referandumu yagaragaje ko 80% by’Abanyarwanda batari bagishyigikiye ubwami nubwo nyakwigendera Kigeli yavuze ko habayeho uburiganya.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/yuhi-6.jpg?fit=797%2C564&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/yuhi-6.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSNyuma y’amezi 3 Umwami wa nyuma w’u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda, atanze, hakimikwa undi wabaga mu Bwongereza mu buryo butavugwaho rumwe, ku rundi ruhande Abongereza bo bakomeje kugaragaza amarangamutima yabo bavuga ko mwene wabo Bushayija, bagendeye ku kuba afite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, yagizwe umwami...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE